Abepiskopi Gatolika muri Nijeriya bateguye iminsi ine y’amasengesho yo gusabira amatora ya 2027
Abepiskopi Gatolika bo muri Nijeriya batangaje gahunda y’igihugu yose y’amasengesho no kwiyiriza ubusa, igamije gusabira amatora rusange yo mu 2027 kugira ngo azabe mu mucyo, mu butabera no mu mahoro.
Iyi gahunda yatangajwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Nijeriya (CBCN) kuri uyu wa 20 Ukwakira 2026, ikubiyemo iminsi itatu y’amasengesho no kwiyiriza ubusa ku rwego rwa paruwasi, n’undi munsi umwe w’amasengesho ku rwego rwa Diyosezi. Ibi bikorwa bizatangira ku wa 31 Ukwakira 2026, bisozwe ku wa 15 Mutarama 2027, umunsi ubanziriza amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Nk’uko gahunda y’amatora ibiteganya, Abanyanijeriya bazatora ku wa 16 Mutarama 2027 kugira ngo bitorere Perezida na Visi Perezida, ndetse n’abagize Sena n’Umutwe w’Abadepite. Amatora y’abagaba ba za leta n’ay’abagize inteko nshingamategeko za za leta azaba ku wa 6 Gashyantare 2027.
Mu ijambo ry’ibanze ryo ku wa 19 Ukwakira 2026, abepiskopi bagaragaje ko urugomo mu matora, uburiganya, kugura amajwi, ndetse n’amacakubiri ashingiye ku moko no ku madini bikomeje kuba imbogamizi zikomeye mu matora yo muri icyo gihugu.
Bagize bati “Ibi bibazo bidusaba twese kwiyemeza guharanira ubutabera, amahoro n’inyungu rusange.”
Abepiskopi basabye za diyosezi, za paruwasi, amatsinda n’imiryango ya Kiliziya, amatsinda y’abasenga, imiryango isanzwe ndetse n’abantu ku giti cyabo kugira uruhare rugaragara muri iyi gahunda.
Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutabera n’amahoro nibitembe nk’amazi”.
Ku rwego rwa paruwasi, iminsi y’amasengesho no kwiyiriza ubusa izaba ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026 no ku wa Gatanu, tariki ya 15 Mutarama 2027.
Bateganyije ko kuri iyo minsi hazajya habaho kwiyiriza ubusa, gusenga bavua Rozari, ukora urugendo mu isengesho igihe bishoboka, igitambo cya Misa Ntagatifu no gusenga isengesho ryihariye rya CBCN risabira amatora ya 2027.
Abepiskopi bagize bati “Abadashoboye kwiyiriza ubusa bashobora gutura Imana amasengesho n’ibindi bikorwa byo kwigomwa.” Bongeyeho ko abayobozi ba diyosezi bashobora guhindura gahunda bitewe n’imimerere y’aho bayobora.
Umunsi w’amasengesho ku rwego rwa diyosezi
Ku wa Kabiri, tariki ya 8 Ukuboza 2026, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Utasamanywe Icyaha, hazaba umunsi w’amasengesho ku rwego rwa diyosezi, uzahuza abapadiri, abiyeguriye Imana, abayobozi n’abakirisitu, n’imiryango ya Agisiyo Gatolika itandukanye.
Iyi gahunda yashyizweho umukono na Musenyeri Mukuru Matthew Man-Oso Ndagoso, Perezida wa CBCN akaba na Arikiyepiskopi wa Kaduna, na Musenyeri Peter Olukayode Odetoyinbo, Umunyamabanga w’iyo nama akaba na Musenyeri wa Diyosezi ya Abeokuta.
Abepiskopi basabye ko iri sengesho ryihariye ryiswe iryo gusabira amatora kugira ngo azabe mu mucyo n’amahoro muri Nijeriya mu 2027 rizajya rikoreshwa muri Misa Ntagatifu, mu matsinda y’abasenga, mu miryango no mu masengesho y’umuntu ku giti cye.
Ijwi
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.