Karidinali Paolo Romeo wayoboye Arikidiyosezi ya Palermo yitabye Imana
Karidinali Paolo Romeo, wabaye Arkiyepiskopi wa Palermo mu Butaliyani, yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 25 ukwakira 2026, afite imyaka 88, nyuma y’igihe kirekire arwaye, akaba yaguye mu Bitaro bya San Marco biherereye mu mujyi wa Catania, mu Butaliyani.
Urupfu rwe rwashenguye benshi mu bakristu n’abakoranye na we muri Kiliziya Gatolika. Papa Leo XIV, mu butumwa bwe yamushimiye ubwitange yagaragaje mu kwamamaza Ivanjili no gukorera Kiliziya mu mirimo itandukanye yagiye ashingwa.
Mu butumwa bw’ihumure n’akababaro, Papa Leo XIV yandikiye Musenyeri Antonino Raspanti wa Diyosezi ya Acireale, yagaragaje ko yifatanyije n’abakristu, abo mu muryango wa nyakwigendera n’abandi bose bababajwe n’urupfu rwe.
Papa yavuze ko azahora yibuka Karidinali Romeo nk’uwitangiye Ivanjili na Kiliziya abikuye ku mutima.
Umurimo we muri Kiliziya no muri dipolomasi ya Vatikani
Karidinali Paolo Romeo yavukiye muri Acireale mu Butaliyani. Yahawe ubupadiri muri Diyosezi ya Acireale, ari na ho yatangiriye umurimo wo gukorera Kiliziya.
Nyuma yaje gukorera Vatikani mu rwego rwa dipolomasi, ahagarariye Papa n’Intebe ya Mutagatifu Petero mu bihugu bitandukanye. Muri ibyo bihugu harimo Haiti, Kolombiya, Kanada n’Ubutaliyani, ndetse na Repubulika ya San Marino.
Mu mwaka wa 2006, yagizwe Arkiyepiskopi wa Palermo kugeza mu mwaka wa 2015, ubwo yinjiraga mu kiruhuko cy’izabukuru. Mu mwaka wa 2010, Papa Benedigito wa XVI yamugize Karidinali.
Papa Leo XIV yasoje ubutumwa bwe asaba Imana kwakira Karidinali Paolo Romeo mu mahoro yayo, anasabira gukomera abari mu gahinda batewe n’urupfu rwe.
Umuhango wo kumusezeraho no kumushyingura uteganyijwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2026, muri Katedrali ya Acireale, mu Butaliyani.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.