Kigali: Abagore n’urubyiruko bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka barasesengura ibibangamiye amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari
Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026, kuri Centre Missionnaire Lavigerie i Kigali, hatangiye inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri ihuje abagore n’urubyiruko bakora ibikorwa byo kwimakaza amahoro, ubwumvikane n’ubufatanye hagati y’abaturage bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi nama igamije gusesengura imizi y’amakimbirane akomeje kugaragara mu Karere k’Ibiyaga Bigari, no gushaka ingamba zafasha kongera uruhare rw’abagore n’urubyiruko mu kubaka amahoro arambye.
Iyi nama yateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEJP Rwanda), ku bufatanye n’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika yo Hagati (ACEAC), ku nkunga ya Alert International.
Abayitabiriye barimo abagore n’urubyiruko bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, cyane cyane ku mipaka ya Rusizi ya I n’iya II, Rubavu n’Akanyaru, ihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi. Uretse kuba ubucuruzi ari isoko y’imibereho yabo, banabukoresha nk’umuyoboro wo kwimakaza ubwumvikane no kubaka amahoro hagati y’abaturage b’ibyo bihugu.
Mu gutangiza iyi nama, Padiri Jean Paul Rutakisha, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yasobanuye ko ari umwanya wo guhuriza hamwe ibitekerezo by’abagore n’urubyiruko basanzwe bagira uruhare mu guharanira amahoro, kugira ngo hamenyekane ibibazo bibangamiye umutekano n’imibanire myiza mu karere.
Yagize ati “Guhera rero uyu munsi, tariki ya 21 kugeza tariki ya 22 Ukwakira 2026, dufite inama nyunguranabitekerezo ihuza abagore n’urubyiruko bagira uruhare mu guharanira amahoro muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Yakomeje asobanura ko iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye z’Abepiskopi Gatolika zo mu karere, ku nkunga ya Alert International.
Ati “Mu by’ukuri, ni inama mbere na mbere yateguwe ku bufatanye n’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika muri aka karere ka Afurika yo Hagati (ACEAC), ku nkunga y’umuryango Alert International.”
Yongeyeho ko yitabiriwe n’abagore n’urubyiruko bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo hari aho ibikorwa by’ubucuruzi byahagaze kubera ifungwa ry’imipaka.
Ati“Ikaba yitabiriwe n’abagore n’urubyiruko bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibi bihugu byacu uko ari bitatu, ari byo u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Birumvikana ko ku ruhande rw’u Burundi n’u Rwanda, ibikorwa byarahagaze kubera ifungwa ry’imipaka.”
Ubucuruzi bwambukiranya imipaka nk’umuyoboro w’amahoro
Padiri Rutakisha yavuze ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka budakwiye kurebwa gusa nk’igikorwa cyo gushaka inyungu, ahubwo bushobora no kuba inzira yo kubaka ubwumvikane hagati y’abaturage bo mu bihugu bituranye.
Ati “Ikindi ni uko muri ubwo bucuruzi bwambukiranya imipaka bakora, baboneraho guharanira amahoro, ari byo byitwa mu rurimi rw’Icyongereza Business for Peace. Ubu ni ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko buharanira n’amahoro mu kubanisha abatuye ibi bihugu byacu.”
Yavuze ko icyifuzo ari uko abazitabira iyi nama bazasubira mu mirimo yabo bafite ibitekerezo n’ingamba bishobora kubafasha gukomeza guhuza ibikorwa by’ubucuruzi no kwimakaza amahoro mu baturage bahura na bo buri munsi.
Ati: “Ni byo koko, turifuza ko nibahaguruka aha ngaha basubiye mu mirimo yabo y’ubucuruzi, bakomeza guharanira ya mahoro twifuza mu baturanyi b’ibi bihugu byacu uko ari bitatu. Hanyuma tukifuza ko baba abavugizi ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, kuko dushishikajwe cyane n’ibura ry’ayo mahoro, kuko tubona nta ntambwe twatera iganisha ku iterambere tudafite amahoro.”
Ibibazo byagaragajwe nk’imizi y’amakimbirane mu karere
Mu bitekerezo byatangiye gutangwa ku munsi wa mbere w’inama, abitabiriye bagarutse ku mpamvu zitandukanye babona ko zikomeje kubangamira amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Mu byo Padiri Rutakisha yagarutseho harimo imiyoborere, ubusumbane mu bukungu, kubura ubutabera, ikoreshwa ry’amoko mu nyungu za politiki n’imibereho mibi y’urubyiruko.
Ku bijyanye n’imiyoborere, yavuze ko abanyapolitiki n’inzego z’ubuyobozi bashyizwe mu majwi nk’imwe mu mpamvu zituma amakimbirane akomeza gufata indi ntera.
Ati “Kuri uyu munsi wa mbere w’inama hatangiye kuzamuka ibitekerezo, cyane cyane ibibazo babona bibangamiye amahoro. Ku ruhande rwa mbere, bavuze impamvu z’umuzi zitera amakimbirane n’intambara z’urudaca muri aka karere, zishingiye mbere na mbere ku nzego z’ubuyobozi.”
Yakomeje agira ati “Abanyapolitiki ni bo batunzwe agatoki mbere y’abandi bose, kuko ari bo basa nk’aho batuma abaturage bagwa muri izo ntambara z’urudaca, muri ayo makimbirane, ariko bikabagirira ingaruka biturutse ku nzego z’ubuyobozi z’ibihugu byabo.”
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni ubusumbane mu gusaranganya umutungo n’amahirwe y’iterambere, aho bamwe bafite byinshi mu gihe abandi benshi bakiri mu bukene.
Padiri Rutakisha yagize ati“Aha kabiri batunze agatoki ni ikibazo cyo gusaranganya ibitunze abantu, aho usanga imitungo iri mu maboko y’abantu bamwe, bikagaragara ko bamwe bafite byinshi, abandi bakennye. Ibyo bigaragaza ubwo busumbane hagati y’abakire n’abakene, bushobora gutera imvururu kubera ko imitungo idasaranganyijwe neza.”
Ku bijyanye n’ubutabera, yavuze ko kuba bamwe mu bagize uruhare mu ntambara n’amakimbirane badakurikiranwa, ahubwo bakazamurwa mu nzego cyangwa bagahabwa ibihembo, bibangamira imbaraga zo kubaka amahoro arambye.
Ati “Icya gatatu na cyo cyaje kugaragara ni uko muri aka karere harimo kubura ubutabera buhana abagizi ba nabi, ahubwo bakagororerwa. Aho ubona abari ku isonga mu ntambara zagiye ziyogoza aka karere badakurikiranwa n’inzego z’ubutabera, ahubwo bakagororerwa, bagahabwa amapeti, bakazamurwa mu nzego. Bikaba bibangamiye rero ubutabera muri aka karere.”
Ikindi kibazo yagarutseho ni ikoreshwa ry’amoko mu nyungu za politiki, aho yavuze ko ibiranga abantu byakagombye kubafasha kubana bitandukanyije, rimwe na rimwe bikoreshwa mu kubacamo ibice no kubuza bamwe kubona uburenganzira bungana.
Ati “Ikindi cyagaragajwe ni uko na none hari amakimbirane menshi aterwa n’amoko, mu by’ukuri atari mabi, ariko yabaye iturufu buri wese yifashisha atwika cyangwa asenya aka karere.”
Yongeyeho ati “Twasanze rero icyo kibazo cy’amoko kigaragara kandi mu bihugu uko ari bitatu, haba mu Rwanda, muri Congo no mu Burundi. Ibyo by’amoko rero abanyapolitiki bakabyuririraho, akaba ari byo bashyira imbere. Aba bakitwa abenegihugu buzuye, abandi bakaba badafite uburenganzira kuri icyo gihugu kubera ko atari abenegihugu. Ibi rero bigahora bigaruka.”
Urubyiruko ruri mu bukene n’ubushomeri rushobora kwishora mu mitwe yitwaje intwaro
Mu bindi bibazo byagarutsweho harimo imibereho y’urubyiruko, cyane cyane abadafite akazi, abatarabonye amahirwe yo kwiga n’ababura icyizere cy’ejo hazaza. Padiri Rutakisha yavuze ko iyo mimerere ishobora gutuma bamwe bishora mu mitwe yitwaje intwaro bashaka ubuzima, nyamara bikarangira bagize uruhare mu gukomeza amakimbirane.
Ati“Ikindi twabonye kandi na cyo ni uko hari urubyiruko rudafite rwose ubuzima bwizewe. Urubyiruko dufite ruri mu bukene, ruri mu bushomeri, abenshi batize, bakeneye aho bikinga, bitabira iyo mitwe yitwara gisirikare, bakayijyamo bashaka ngo imibereho, nyamara ari bo bari gukoreshwa kugira ngo izo ntambara zikomeze zibe uruhererekane, rimwe na rimwe ugasanga ari amaboko babonye asenya aho kubaka.”
Ibi ni bimwe mu bibazo abitabiriye iyi nama bari gusesengura, hagamijwe kumva neza impamvu amakimbirane akomeza kugaruka mu karere, no kureba ingamba zafatwa kugira ngo abaturage, cyane cyane abagore n’urubyiruko, bagire uruhare rufatika mu kuyakumira no kuyakemura.
Ibitekerezo bizashyikirizwa ACEAC kugira ngo bikorerwe ubuvugizi
Padiri Rutakisha yavuze ko iyi nama idashaka kugarukira ku biganiro gusa, ahubwo ko ibitekerezo bizayivamo bizakusanywa bigashyikirizwa inzego z’Abepiskopi Gatolika, kugira ngo bifashe mu bikorwa by’ubuvugizi ku nzego za politiki zifata ibyemezo.
Yagize ati “Kandi tukifuza ko ibitekerezo baza gutanga muri iyi nama y’iminsi ibiri byadufasha kureba uko twafata ingamba, kuko ibitekerezo baza kuduha tuzabishyikiriza iryo Huriro ry’Inama z’Abepiskopi mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, kugira ngo noneho Abepiskopi bacu badukorere ubuvugizi ku nzego za politiki zifata ibyemezo.”
Yasobanuye ko Ihuriro ACEAC n’andi mahuriro y’Abepiskopi Gatolika ashobora kuba umuyoboro wo kugeza ku bayobozi ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije akarere.
Ati“Ibyo tukabibonamo igisubizo, kuko iyo abo bashumba bacu bahuye muri iryo huriro ryabo no mu yandi mahuriro nka ACOREB, ihuza u Rwanda n’u Burundi, na SCEAM, ihuza Abepiskopi bo muri Afurika na Madagascar, izo nzego zose iyo zihuriye hamwe, hari ibitekerezo, hari ingamba, hari n’ibyifuzo bizamuka. Ibyo rero ni byo twifuza ko batugerezayo kuri izo nzego za politiki zifata ibyemezo.”
Biteganyijwe ko ibitekerezo bizakusanywa muri iyi nama bizafasha kumenya ingamba zikenewe mu gukumira amakimbirane, guteza imbere ubutabera, kugabanya ubusumbane no kongera amahirwe y’urubyiruko, ndetse no gushimangira uruhare rw’abagore mu kubaka amahoro.
Inama zirimo kubera icyarimwe mu Rwanda, u Burundi na Congo
Iyi nama ibera i Kigali ni igice cy’igikorwa kigari kirimo kubera mu bihugu bitatu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, kuva ku wa 15 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2026. Uretse abahuriye i Kigali, n’abagore n’urubyiruko bo mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari guhura kugira ngo na bo bagaragaze ibibazo bibangamiye amahoro mu bihugu byabo.
Padiri Rutakisha yasobanuye ko iki gikorwa kigamije gukusanya ibitekerezo bivuye mu bihugu byose uko ari bitatu, kugira ngo bizashyikirizwe ACEAC, igizwe n’Inama z’Abepiskopi Gatolika zo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yasoje agira ati“Izi nama ziri kubera mu bihugu byose uko ari bitatu. Hano twahuje abo mu Rwanda, abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari guhura n’abo mu Burundi. Ni igikorwa kiri kubera icyarimwe kuva ku wa 15 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2026. Tuzaba turangije izo nama muri ibyo bihugu uko ari bitatu kugira ngo noneho ibyo bitekerezo tubikusanye, hanyuma tubyoherereze Inama z’Abepiskopi muri aka karere.”
Ibizava muri izi nama biteganyijwe ko bizafasha ACEAC n’izindi nzego bireba gukora ubuvugizi ku bibazo byagaragajwe, kugira ngo inzego za politiki zifata ibyemezo zibimenye kandi zishake ibisubizo. Intego ni ugushimangira ko amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari adashobora kubakwa n’inzego za Leta zonyine, ahubwo asaba uruhare rw’abaturage, cyane cyane abagore n’urubyiruko, mu kwimakaza ubwumvikane, ubufatanye n’iterambere rirambye
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.