Musenyeri Edward wo muri Sudani y’Epfo yihanangirije abavuga ko urupfu n’imibabaro ari igihano cy’Imana
Musenyeri Edward Hiiboro Kussala wo muri Diyosezi ya Tombura-Yambio muri Sudani y’Epfo, yasabye abakirisitu kwirinda gufata imibabaro n’urupfu nk’ikimenyetso cy’uko umuntu ahanwe n’Imana, ahubwo bakabyakira mu isengesho, impuhwe n’ukwicisha bugufi.
Ibi yabigarutseho nyuma y’urupfu rwa Padiri Patricio Alfredo Sánchez Molinari, w’imyaka 53, wo wo mu gihugu cya Equateur, wapfuye ku wa 17 Ukwakira 2026, agwiriwe n’umusaraba wari ushinzwe ku rukuta inyuma y’urutambiro igihe yari ayoboye Igitambo cy’Ukaristiya.
Musenyeri Hiiboro yagaragaje ko bibabaje kumva abantu basobanura urupfu rw’uyu mupadiri nk’igihano cy’Imana, kandi nta muntu ushobora kumenya umugambi wayo wihishe.
Yagize ati “Yezu Kristu yari umwere, nyamara yarababaye kandi apfira ku musaraba. Imibabaro si gihamya y’icyaha.”
Uyu mushumba yibukije abakirisitu ko n’igihe umuntu ahuye n’ibyago, bitavuze ko aba yarakoze icyaha cyangwa ko Imana iri kumuhana. Yatanze urugero rwa Mutagatifu Oscar Romero, wishwe arimo ayobora Igitambo cy’Ukaristiya, agaragaza ko imibabaro ishobora kugera no ku bantu bakorera Imana mu budahemuka.
Musenyeri Hiiboro yasobanuye ko umusaraba ari ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana n’uko yifatanya n’abantu mu mibabaro yabo, bityo ko utagomba gukoreshwa mu gucira abandi imanza cyangwa kwamagana abahuye n’amakuba.
Yashimangiye ko abantu bashobora gushaka ukuri ku byabaye kandi bakabisesengura mu buryo bwa Roho, ariko bakirinda kuvuga ko bazi neza impamvu Imana yemeye ko ibyo biba.
Yagize ati “Iyo tudashoboye gusobanura ibanga ry’imibabaro, ntitukongere kuyikomeretsa duca imanza. Tuyisubizeho isengesho, impuhwe n’ukwicisha bugufi, ibirenze ubushobozi bwacu bwo gusobanukirwa tubiharire Imana.”
Yasoje asabira Padiri Patricio Sánchez Molinari kuruhukira mu mahoro y’Imana, asabira umuryango we n’abakirisitu yasize guhumurizwa, anasaba abakirisitu gushyigikira abahuye n’agahinda aho kubongerera ibikomere binyuze mu magambo acira abandi imanza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.