Papa Leo XIV yasabye urubyiruko kwiyandikisha mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko Gatolika
Papa Leo XIV yasabye urubyiruko rwo hirya no hino ku isi kwiyandikisha mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko Gatolika (World Youth Day 2027), rizabera i Seoul muri Koreya y’Epfo, ashimangira ko ari umwanya wo gukomeza ukwemera, kubaka ubucuti no kurushaho kunga ubumwe muri Kristu.
Ubu butumwa Papa yabutanze mu mashusho yashyikirijwe urubyiruko ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira, ubwo Kiliziya Gatolika yizihizaga umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo II, watangije gahunda y’ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko.
Papa Leo XIV yasobanuye ko kwitabira iri huriro bitagomba kurebwa gusa nk’amahirwe yo gusura umujyi mushya, ahubwo ko ari urugendo rw’ukwemera, ubucuti n’icyizere. Yagaragaje ko urwo rugendo ruzaha urubyiruko umwanya wo gusura ahantu hafite amateka ya gikristu, guhura n’Imana mu buryo bwimbitse no gukomeza ubusabane muri Kiliziya.
Iri huriro, rizaba ribaye ku nshuro ya 17 ku rwego mpuzamahanga, ku nsanganyamatsiko igira iti “Nimugire ubutwari! Nanesheje isi”. rizahuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye, rukazaba umwanya wo gusangira ukwemera no kumenyana nubwo rufite indimi, imico n’imibereho bitandukanye.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yibukije urubyiruko ko kuba bafite indimi n’imico bitandukanye bitagomba kubatandukanya, ahubwo ko bushobora kurushaho kubafasha kumva ubumwe bafitanye muri Kristu.
Yagize ati “Nubwo mutandukanye, muzagira ubusabane n’ubumwe birushijeho gukomera, kuko twese turi ingingo z’Umubiri umwe wa Kristu.”
Papa yagaragaje ko yifuza ko urubyiruko ruzitabira iri huriro ruzarushaho gukura mu kwemera, rukamenyana n’abandi bakirisitu, rukagira ibihe by’ibyishimo kandi rukubaka ubucuti buzaruranga ubuzima bwose.
Papa Leo XIV kandi yasabye urubyiruko kuzitabira iri huriro ruzanye ibiri mu mitima yarwo byose, birimo inzozi, ibyifuzo, ibyiringiro, ibikomere n’ibigeragezo ruhura na byo mu buzima bwa buri munsi.
Yashimangiye ko Imana izaba irutegereje muri Seoul, ko buri wese imuzi kandi imuhamagara mu izina rye, kugira ngo imusubizemo icyizere kandi imufashe kubona ubuzima bwuzuye ibyishimo.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yavuze ko ategerezanyije amatsiko guhura n’urubyiruko i Seoul, anarusabira umugisha, hamwe n’imiryango yarwo n’abo rukunda
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.