Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Papa Leo XIV yasabye ko imirwano ihagarara muri Yemen

Papa Leo XIV yasabye ko imirwano ihagarara muri Yemen, agaragaza impungenge ku kibazo gikomeye cy’ubutabazi abaturage bahanganye na cyo, anasabira abishwe n’abakomerekeye mu gitero cyagabwe ku bakirisitu bo muri Yorudaniya.

Papa Leo XIV yasabye ko imirwano ihagarara muri Yemen
Papa Leo XIV yasabye ko imirwano ihagarara muri Yemen

Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, nyuma y’isengesho rya Angelus, aho mu ijambo rye, Papa yanibukije akamaro ko gusengera amahoro, mu gihe abayobozi b’amadini atandukanye bitegura guhurira i Assisi mu Butaliyani, ku wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2026, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 ishize habaye igikorwa cyo gusengera amahoro cyahuje amadini atandukanye.

Papa Leo XIV yagaragaje impungenge zikomeye ku kibazo cy’ubutabazi muri Yemen, by’umwihariko mu mujyi wa Taiz, aho abaturage bahanganye n’ibura ry’ibiribwa, amazi meza n’ubuvuzi.

Mu butumwa bwe, yagize ati “Ndahamagara mbikuye ku mutima nsaba ko imirwano ihagarara, kugira ngo abaturage ba Yemen n’abandi baturage bo mu karere kose bahabwe icyizere cyo kubaho mu mahoro.”

Muri uyu mujyi, imirwano no gufungwa kw’imihanda byakomye mu nkokora itangwa ry’ibikoresho by’ingenzi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi. Ibyo byatumye abaturage barushaho kubura amazi, ibiribwa na lisansi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku butabazi ryasabye ko inzira z’ubutabazi zifungurwa byihutirwa, rigaragaza ko ibitaro bigenda bigorwa no gukomeza gutanga serivisi z’ingenzi kubera ko imiti na ogisijeni bigenda bishira.

Ibura ry’ibikoresho n’ibiribwa rinabangamiye ibikorwa by’igikoni rusange gifasha imiryango ikennye kubona amafunguro.

Papa Leo XIV yasabiye abishwe n’abakomeretse mu gitero cyagabwe muri Yorudaniya

Papa Léon XIV yanagarutse ku gitero cyagabwe ku bakirisitu bari bateraniye mu muhango wo gushyingura muri Kiliziya ya Mutagatifu George, ikurikiza imigenzo ya orotodogisi, i Harmoud, mu karere ka Karak muri Yorudaniya.

Iki gitero cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, aho abantu bitwaje intwaro barashe abantu bari muri uwo muhango.

Amakuru yatangajwe avuga ko abantu icyenda bishwe, abandi bagera kuri 40 barakomereka. Inzego z’umutekano zakomeje gushakisha abagabye icyo gitero, mu gihe nta mutwe wari watangaje ko ari wo wagikoze.

Papa yagaragaje ko ababajwe n’ibyabaye, ashimangira ko yifatanyije n’ababuze ababo ndetse n’abaturage ba Yorudaniya muri rusange.

Papa Léon XIV yavuze ko isi ikwiye kurushaho kumva ububi bw’intambara n’ingaruka zayo ku bantu no ku iterambere ry’ibihugu.

Yagize ati “Nta na rimwe byigeze bigaragara neza nk’ubu ko intambara uretse gutera urupfu no gusenya, inateza ubukene kandi ikangiza isi.”

Yasoje asaba Imana gufasha abantu n’abayobozi gufata ibyemezo biganisha ku biganiro no ku mahoro, agira ati “Nyagasani nadushishikarize gufata ibyemezo bishingiye ku biganiro no ku mahoro.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose