Papa Leo XIV yavuganye na Perezida Zelensky, asaba ko abaturage bo muri Ukraine bagezwaho ubutabazi
Papa Leo XIV yasabye ko habaho ubufatanye kugira ngo abaturage bo mu mujyi wa Oleshky, mu karere ka Kherson muri Ukraine, bahabwe ibiribwa n’imiti, ndetse n’abifuza kuhava bagafashwa kuhava mu mutekano.
Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatikani byatangaje ko Papa Leo XIV yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ku wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira.
Nk’uko itangazo rya Vatikani ribivuga, muri icyo kiganiro Papa yagarutse ku kibazo gikomeye cyugarije umujyi wa Oleshky, uherereye mu karere ka Kherson, muri Ukraine, yibutsa icyifuzo yari yaragejeje kuri Perezida w’u Burusiya, asaba ko hashyirwaho agahenge kagamije gutuma ibikorwa by’ubutabazi bigera ku baturage.
Papa Leo XIV yagaragaje icyizere ko ubufatanye hagati y’impande zihanganye buzafasha mu kugeza ibiribwa n’imiti ku baturage bugarijwe n’ingaruka z’intambara.
Yanasabye ko abaturage b’abasivili babishaka bafashwa kuva muri ako gace mu buryo bwizewe kandi ku bushake bwabo, kugira ngo barindwe ingaruka z’imirwano.
Mu gusoza icyo kiganiro, Papa yongeye gushimangira ko Vatikani yiyemeje gukomeza gushyigikira ibiganiro n’ubundi buryo bwose bushobora gufasha mu kugarura amahoro.
Iyi ni imwe mu ngamba Kiliziya Gatolika ifite yo gushishikariza impande zihanganye gushyira imbere ubuzima bw’abaturage, korohereza ibikorwa by’ubutabazi no gushaka ibisubizo by’amahoro ku ntambara imaze igihe ihanganishije u Burusiya na Ukraine.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.