Ishusho ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo yakiriwe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma
Kuri uyu wa 28 ugushyingo 2026, ku Cyicaro cya Kiliziya Gtolika ku is, i Vatikani, muri Bazilika nkuru yitiriwe Mutagatifu Petero, habereye ibirori byo kwizizhiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, hanizihizwa imya 45 ayo mabonekerwa amaze abaye, bikaba ndetse byanahuriranye n’imyaka 25 ishize ayo mabonekerwa yemejwe na Kiliziya ku buryo bweruye.
Ni gahunda yateguwe na Fraternité NYINA WA JAMBO ikaba ari ihuriro ry’abasaserdoti n’abihayimana bose b’abanyarwanda baba mu Butaliyani, bafatanyije n’inshuti z’abataliyani zikunda umubyeyi Bikira Mariya n’u Rwanda.
Ibi birori byabimburiwe n’umutambagiro w’ishusho y’umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho, ashagawe n’abasaserdoti, abihayimana n’abalayiki b’abanyarwanda baba mu Butaliyanai, abatarutse mu Rwanda, abataliyani ndetse n’abandi banyamahanga banyuranye. Uyu mutambagiro wahereye ahitwa Via della Conciliazione, bisobanura inzira y’ubwiyunge, ugenda werekeza ku mbuga nyirizina ya Mutagatifu Petero, ukomeza winjira muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.
Nyuma y’umutambagiro hakurikiyeho igitambo cy’Ukaristiya. Mu ntangiriro, twakiriye ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Pietro Kardinali Parolini, umunyamabanga wa Leta wa Papa Leo wa XIV. Muri ubwo butumwa bwe, bwasomwe n’intumwa ye, Nyricyubahiro Kardinali Pietro Parolini yahaye ikaze abitabiriye iki gikorwa anabagezaho n’intashyo zigenewe Abanyarwanda bose.
Yagize ati “mbega ngo biraba byiza bikananyura umutima kubona abana b’abanyarwanda bunze ubumwe muri rugo rwa twese, muri iyi Bazilika ya Papa yitiriwe mutagatifu Petero ngo bakore ibirori kandi basenge!”
Yishimiye kandi ukugera i Vatikani kw’ishusho ya Bikira Mariya umwamikazi wa Kibeho ndetse n’abana be twese, avuga ku mateka y’amabonekerwa ya Kibeho n’ubutumwa bwahatangiwe abutsindagira, yibutsa ko hashize imyaka 25 Kiliziya yemeye kuburyo budasubirwaho amabonekerwa ya Kibeho, binyuze mu mwepiskopi wa Gikongoro, yibutsa amateka y’ingoro ya Nyina wa Jambo i Kibeho ndetse n’amateka yaho muri rusange, atwibutsa icyo Bikira Mariya atwifuzaho.
Muri iyi misa, yaririmbwemo na Korali ebyiri, iya Basilika ya Mutagatifu Petero ndetse n’iy’abihayimana b’abanyarwanda, twazirikanye ku ijambo ry’Imana ritwibutsa uburyo Bikira Mariya ari Nyina wa Jambo wigize Umuntu akabana natwe, akaduha ubuzima, tukagirirwa ubuntu bugeretse ku bundi bwo kuba abana b’Imana nyabyo. Twazirikanyemo kandi by’umwihariko, ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Padiri Dr Aimable MUSONI watuye igitambo cy’Ukaristiya, yibukije guhindu tukagarukira Imana, gusenga, kwakira ibitugora (umusaraba) no guhangana nabyo twisunze Bikira Mariya, ari byo bikwiye guhora biranga umwana wa Mariya nyawe.
Ishusho ya Nyina wa Jambo yacyiriwe i Vatikani, aho iri gutegurirwa umwanya wabugenewe nkuko abayobozi baho babitangaje. Hatanzwe kandi n’izindi mpano. Abataliyani bakunda u Rwanda ndetse na Nyina wa Jambo, bahaye u Rwanda n’abanyarwanda impano y’igiti nk’icyimenyetso cy’ubumwe, urukundo n’amahoro.
Mu ijambo rye, uhagarariye abasaserdoti n’abihayimana baba mu Butaliyani, Padiri Patrick DUSHIMIMANA yashimiye Imana n’Umubyeyi Bikira Mariya batumye iyi gahunda ikomeye itungana. Yibukije kandi anashishikariza buri wese gukomeza kwizirika ku mubyeyi Bikira Mariya, n’ubutumwa bwe yatanze i Kibeho. Yibukije urubyiruko rw’abanyarwanda gukomeza gukunda Imana no kuyikomeraho nta kuba akazuyazi, ndetse no kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya kuko azabatoza kunogera Imana nyabyo.
Ati “Mu gihe abandi bagenda basa n’abatera Imana umugongo muri ibi bihe turimo, mwe muyikomeyeho mubinyujije mu mubyeyi Bikira Mariya. Muzi ubwenge, kandi mwahisemo inzira itazabatetereza. Ibyo mbyibukije natwe twese tur hano n’abadukurikiye ku itumanaho."
Ibirori byashojwe n’ubusabane bw’abanyarwanda n’abataliyani ndetse n’abandi banyamahanga bari bahari, nk’abana b’umubyeyi umwe.
Videwo
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.