Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Kenya: Musenyeri Jackson yasabye ababyeyi gutoza abana guhangana n’ihohoterwa n’ibiyobyabwenge

Musenyeri Jackson Murugara uyobora Diyosezi Gatolika ya Meru muri Kenya, yasabye imiryango gushimangira ubumwe, kurera abana ibaha urugero rwiza no kubatoza indangagaciro za gikristu, kugira ngo bahangane n’ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Kenya: Musenyeri Jackson yasabye ababyeyi gutoza abana guhangana n’ihohoterwa n’ibiyobyabwenge
Kenya: Musenyeri Jackson yasabye ababyeyi gutoza abana guhangana n’ihohoterwa n’ibiyobyabwenge

Ibi yabivugiye mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuryango byabereye muri Paruwasi ya Mutagatifu Luka, muri Arikidiyosezi ya Nairobi, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2026.

Musenyeri Murugara yashimangiye ko ababyeyi badakwiye gutoza abana babo mu magambo gusa, ahubwo ko bakwiye kubaha urugero rwiza mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Yagize ati “Nimureke buri wese agire uruhare mu gutuma umuryango we uba mwiza, yigisha abana be abinyujije mu mibereho ye. Ntimukoreshe amagambo gusa, ahubwo mubereke ibikorwa. Urugero rwiza rurahagije.”

Musenyeri Murugara kandi yavuze ko ahangayikishijwe n’urubyiruko rwangijwe n’ubusinzi n’ibiyobyabwenge, agaragaza ko hari ababyeyi bamenya ubukana bw’iki kibazo abana babo bamaze kwangirika cyane.

Yagize ati “Birababaza cyane, cyane cyane ku babyeyi iyo ikibazo kigeze kuri urwo rwego.” Yasabye imiryango gufata inshingano zo kuyobora no kurinda abana babo hakiri kare, kugira ngo batagwa mu bishuko bishobora kubangiriza ubuzima.

Musenyeri Murugara yanagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ubusambanyi, ruswa, umururumba n’imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga biri mu bibazo bibangamiye imiryango n’abakirisitu. Yibukije ko kubaka umuryango n’umuryango mugari bidashoboka bikozwe n’umuntu umwe yonyine.

Yashishikarije abakirisitu gukomeza gusenga, kubabarirana no gufashanya, asobanura ko urugo rurangwa n’ubusinzi n’ihohoterwa rudashobora kugira amahoro arambye, anasaba imiryango kwimakaza isengesho rihuriweho, gusangira amafunguro no kwita ku mibereho ya buri wese.

Uyu musenyeri yanibukije abakirisitu ko bagomba gukomeza gufashanya mu bihe by’ibyishimo n’iby’agahinda, cyane cyane binyuze mu matsinda mato y’abakirisitu, kugira ngo ibibazo by’umwe bitaba umutwaro we wenyine.

Yasabye kandi abayobozi ba Kiliziya n’abakirisitu gukorera hamwe mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije imiryango, anashishikariza buri wese kuba intumwa y’amahoro aho atuye, abinyujije mu myitwarire ye no mu bikorwa byiza.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose