Karidinali Kambanda yageneye Karidinali Emmanuel Wamala wa Uganda ubutumwa bumwifuriza yubile nziza y'imyaka 100 amaze avutse
Mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo byabereye i Kibeho kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2026, Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yageneye Karidinali Emmanuel Wamala, wa Uganda, ubutumwa bwo kumwifuriza yubile nziza y'imyaka 100 amaze avutse.
Karidinali Kambanda yagize ati"Hari umukurambere wacu ngira ngo dushimire Imana kandi tumusabire, Karidinali Emmanuel Wamala, Arikiyepiskopi wa Kampala uri mu kiruhuko cy'izabukuru, yujuje imyaka 100."
Yakomeje agira ati"Twifatanyije n'Abakristu ba Arikidiyosezi ya Kampala na Kiliziya Gatolika muri Uganda, gushimira Imana kubw'uwo mukurambere Imana yahaye impano y'ubuzima.
Karidinali Kambanda yakomeje avuga ko Karidinali WAMALA yakoreye urugendo Nyobokamana I Kibeho mu myaka ishize ubwo yasuraga Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Karidinali Kambanda yavuze ko yishimiye kumuragiza Imana kuri uyu munsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo kugira ngo Imana imukomeze mu butumwa bwe.
Tariki 13 Ukuboza 2026, ni bwo Arikidiyosezi ya Kampala izahimbaza ibirori bya Yubile y'Imyaka 100, Karidinali Emmanuel WAMALA amaze avutse. Karidinali WAMALA yahawe ubwepiskopi mu 1981. Yagizwe Karidinali na Papa Yohani Pawulo wa II mu 1994.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.