Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Mu Burundi hadutse umupadiri utemewe wigisha yitwaje Bikira Mariya Nyina wa Jambo

Musenyeri Bonaventure Nahimana, Arikiyepiskopi wa Gitega yasabye abakristu kwirinda umupadiri witwa Alessandro Minutella, umupadiri wirukanwe na Kiliziya Gatolika, ariko akaba akomeza gukora ubutumwa no guhuza abakristu atabihawemo ubutumwa na Kiliziya.

Mu Burundi hadutse umupadiri utemewe wigisha yitwaje Bikira Mariya Nyina wa Jambo
Mu Burundi hadutse umupadiri utemewe wigisha yitwaje Bikira Mariya Nyina wa Jambo

Mu itangazo ryo kuwa 22 Ukwakira 2026, Myr NAHIMANA, yagaragaje ko uyu mupadiri yageze no muri Arikidiyosezi ya Gitega, cyane cyane muri Paruwasi ya Bukirasazi, aho ahuza abana n'abakristu muri rusange. Uyu mupadiri agenda yigisha ibya Bikira Mariya Nyina wa Jambo anatanga n'amashapule. Abwira abana ko azabubakira ikigo cy'impfubyi, akavuga ko ashaka abo kwinjiza mu Iseminari ndetse ko azanashinga umuryango w'Abihayimana.

Myr NAHIMANA yasabye abakristu kumwirinda no kutamukurikira kuko nta butumwa bwa Kiliziya afite ababwira kandi ko abazamukurikira na bo bazaba bitandukanyije na Kiliziya bityo na bo bakaba bashobora kuzafatirwa ibihano nk'ibye.

Alessandro Maria Minutella ni umupadiri w'Umutaliyani ukomoka i Palermo. Yamenyekanye cyane kubera yanze kwemera Papa Fransisiko nka Papa. Muri 2018 yaciwe muri Kiliziya Gatolika, yirukanwa mu busaserdoti.

Kuva icyo gihe, yagumye akoranya abamukurikira mu bihugu bitandukanye. Abenshi muri bo abageraho biciye ku mbuga nkoranyambaga akoresheje imbuga zitandukanye harimo urubuga rwa Facebook rwitwa Radio Domina Nostra.

Myr Bonaventure NAHIMANA, Arikiyepiskopi wa Gitega
Myr Bonaventure NAHIMANA, Arikiyepiskopi wa Gitega
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose