Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifatanyije n'isi guhimbaza isabukuru ya 45 y'Amabonekerwa ya Kibeho
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2026, u Rwanda rwifatanyije n'isi yose mu guhimbaza isabukuru y'imyaka 45 Bikira Mariya abonekeye i Kibeho mu Rwanda.
Ibirori nyamukuru by'uyu munsi byahimbarijwe i Kibeho ahabereye aya mabonekerwa mu Gitambo cya Misa cyayobowe na Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Hari kandi abandi Bepiskopi batandukanye baje i Kibeho bari kumwe n'imbaga y'abakristu baturutse mu madiyosezi yabo baje guhimbaza ibi birori bya Bikira Mariya Nyina wa Jambo wabonekeye i Kibeho.
Mu nyigisho ye, Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro, yibukije ko kwizihiza iyi sabukuru ari umwanya wo kureba aho abantu bageze mu gushyira mu bikorwa ubutumwa bwa Kibeho.
Ati"Ubutumwa bwa Mariya hano ikibeho, ni impuruza yo kwisubiraho bitatinze inzira zikigendwa, Tugahinduka tukicuza. Ese tugeze hehe? Guhinduka ni uguhozaho, tugakora ikiri ikiza, tukazibukira ikibi. Bikira Mariya, yadusabye gusenga ubutarambirwa, tugasenga nta buryarya."
Ibirori by'uyu munsi, byaniyabiriwe n'abanyamahanga baturutse mu bihugu bigera kuri 15, bikaba byabaye umwanya wo kwibuka ko ubutumwa bwa Kibeho butagenewe u Rwanda gusa ahubwo bugenewe isi yose.
Karidinali Antoine Kambanda yibukije ubutumwa bwa Kibeho burimo kumenya agaciro k'ishapule no kwiyumanganya ububabare asaba abaje I Kibeho kugira uruhare mu gukwiza hose ubu butumwa.
Isabukuru ya 45 y'Amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho ibaye mu gihe harimo no guhimbazwa yubile y'imyaka 25 Kiliziya itangaje icyemezo cyemera ku mugaragaro Amabonekerwa ya Bikira Mariya I Kibeho.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.