Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Myr Dr. Gahima yimitswe nka Arkiyepiskopi mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda asimbuye Myr Dr. Mbanda

Kuva kuri uyu wa 25 Ukwakira 2026, Itorero Angilikani mu Rwanda ryimitse Arkiyepisikopi mushya, Dr Gahima Manasseh, watorewe kuriyobora ku wa 11 Nzeri. Azasimbuye Dr Laurent Mbanda wari umaze imyaka umunani kuri izi nshingano. Mu gihe cy’uyu mushumba, Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryafashe ibyemezo bikomeye birimo no kwitandukanya n’iry’u Bwongereza kubera kurishinja kutagendera ku byo Bibiliya yigisha.

Myr Dr. Gahima yimitswe nka Arkiyepiskopi mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda asimbuye Myr Dr. Mbanda
Myr Dr. Gahima yimitswe nka Arkiyepiskopi mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda asimbuye Myr Dr. Mbanda

Myr Dr. Gahima Manasseh, wari usanzwe ayobora Diyosezi ya Gahini, yimitswe nka Arkiyepiskopi mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), akaba n’Umwepiskopi wa Diyosezi Angilikani ya Gasabo. Yiyemeje kuyobora Itorero rishingiye kuri Kristu, riteza imbere ubumwe, imiyoborere myiza kandi rifite uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda.

Umuhango wo kwimika Myr Dr. Gahima nka Arkiyepiskopi wa gatanu w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda wabereye i Kigali kuri uyu wa 25 Ukwakira 2026, witabirwa n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, abayobozi b’amadini n’amatorero, abakirisitu ba EAR ndetse n’abashyitsi baturutse mu mahanga.

Mu bayobozi ba Leta bitabiriye uyu muhango harimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée.

Mu butumwa bwe, Myr Dr. Gahima yashimiye abayobozi b’Itorero Angilikani ry’u Rwanda bamugiriye icyizere cyo kuriyobora, ashimira na Leta y’u Rwanda ku mahirwe iha inzego zitandukanye kugira ngo zisohoze inshingano zazo.

Yashimiye kandi umuryango we wamubaye hafi mu rugendo rwe, agaragaza ko ubufatanye n’inkunga y’abandi bizamufasha kugera ku ntego yihaye.

Yavuze ko yifuza kubaka Itorero rishingiye kuri Kristu mu buzima bwaryo bw’umwuka, rishyira imbere ubumwe, rirangwa n’imiyoborere myiza kandi rifite ubushobozi bwo kwihaza mu mutungo n’ibikoresho bikenerwa mu bikorwa byaryo.

Ati“Nshaka kubaka Itorero rihindura kandi risubiza ibibazo by’Abanyarwanda. Itorero rirangwa n’ibyo ni ryo Torero nifuza kuzabera umuyobozi, mfashijwe n’Imana kandi n’abandi nibanshyigikira kuri buri ntambwe tuzabigeraho.”

Myr Dr. Gahima yavuze ko imiyoborere ye izashingira ku kubaha Imana, gukorera mu mucyo, kugira umurava, kubazwa inshingano, kugisha inama no gutega amatwi abo bakorana kugira ngo imyanzuro ifatwa ibe ishingiye ku bitekerezo bihuriweho.

Yongeyeho ko azashyira imbaraga mu kunoza imicungire y’umutungo w’Itorero no gushyiraho icyerekezo gisobanutse kizafasha kwihutisha iterambere ryaryo.

Mu bindi by’ingenzi yashyize imbere harimo gukomeza kwimakaza ubumwe mu bakirisitu, kubungabunga indangagaciro za gikristo, guteza imbere imikoranire n’andi matorero no gushimangira umubano mwiza hagati y’Itorero n’inzego za Leta.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose