Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Akarere ka Nyarugenge kijeje ubufatanye mu gushyigikira ihuriro ry’abize muri St André, abakihiga bagenerwa impanuro

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Geneviève, yasabye abanyeshuri ba Collège St André i Nyamirambo gukomeza kurangwa n’indangagaciro kugira ngo bazavemo abayobozi beza b’ahazaza.

Akarere ka Nyarugenge kijeje ubufatanye mu gushyigikira ihuriro ry’abize muri St André, abakihiga bagenerwa impanuro
Akarere ka Nyarugenge kijeje ubufatanye mu gushyigikira ihuriro ry’abize muri St André, abakihiga bagenerwa impanuro

Ibi yabigarutseho ku wa 29 Ugushyingo 2026, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 69 ishize iri shuri rishinzwe, hanahimbazwa Mutagatifu Andereya waragijwe iri shuri.

Mu mpanuro yahaye abanyeshuri, Uwamahoro Geneviève yavuze ko abize muri Collège St André bavuyemo abagore n’abagabo bahamye mu nzego zitandukanye z’igihugu, abandi bakavamo abihayimana bityo n’abakiri kwiga bakwiye kubareberaho.

Uwamahoro Geneviève
Uwamahoro Geneviève

Yashimangiye ko ibyo bagezeho ahanini babikesha uburere n’uburezi baherewe muri iri shuri, asaba abanyeshuri baririmo gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Ati “Ibyo byose ni uburere n’uburezi bakuye muri uru rugo, uburere butagira uburezi cyangwa se uburezi butagira uburere ntakivamo, ndifuriza rero buri munyeshuri wese wiga muri St André gukomeza kurangwa n’indangagaciro, indangagaciro y’umuco nyarwanda, indangagaciro izira kirazira kugira ngo namwe muzavemo abayobozi b’iki gihugu mu nzego zose.”

Yakomeje avuga ko Mutagatifu Andereya, waragijwe Collège St André, izina rye risobanura intwari, kandi iri shuri rikaba rifite izina rya Urwezantwari.

Yavuze ko byaba bibabaje kuba umunyeshuri wiga muri iri shuri adateye ikirenge mu cya Mutagatifu Andereya, kuko yaba ahemukiye abarezi bose yanyuze mu maboko.

Uwamahoro Geneviève yanashimiye abize muri iki kigo ku gitekerezo bagize cyo kwishyira hamwe bagashinga ihuriro rihuza abatangiranye n’iki kigo bakiriho n’abakiri kwiga muri cyo.

Yijeje ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bushyigikiye iki gitekerezo kandi bukazatanga ubufasha aho buzaba bukenewe.

Ati “Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge dushyigikiye igitekerezo cyanyu, turahari ngo tubafashe, aho muzakenera ubufasha bw’akarere ka Nyarugenge muzinjire nk’abisanga, turahari kugira ngo tuzafatanye kugeza igitekerezo cyanyu ku ntego zacyo.”

Yaboneyeho gushimira Kiliziya Gatolika ku ruhare rwayo mu burezi, avuga ko Collège St André ari rimwe mu mashuri ashamikiye kuri Kiliziya Gatolika hakaba hari n’andi, ndetse abarizwa mu Karere ka Nyarugenge aza ku isonga mu gutsinda neza no kugira uburere bufite ireme.

Uwamahoro Geneviève yashimangiye ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buzakomeza gufatanya na Kiliziya Gatolika n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere uburere n’uburezi, hagamijwe kwimakaza indangagaciro na kirazira mu bana b’u Rwanda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose