Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Urubanza ruregwamo Arkiyepiskopi wa Lusaka muri Zambia rwongeye gusubikwa ku nshuro ya gatatu

Urukiko rwo muri Zambia rwongeye gusubika urubanza ruregwamo Arikiyepisikopi Alick Banda wa Arkidiyosezi ya Lusaka, ku nshuro ya gatatu, rutegeka ko ruzasubukurwa ku wa 9 Ukuboza 2026.

Urubanza ruregwamo Arkiyepiskopi wa Lusaka muri Zambia rwongeye gusubikwa ku nshuro ya gatatu
Urubanza ruregwamo Arkiyepiskopi wa Lusaka muri Zambia rwongeye gusubikwa ku nshuro ya gatatu

Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, Umucamanza Mwandu Nakazwe yatangaje ko urubanza rusubitswe nyuma y’uko ubushinjacyaha busabye ko rutaburanishwa, buvuga ko umunyamategeko wabwo yari afite urundi rubanza mu Rukiko Rukuru.

Mu itangazo Arkidiyosezi ya Lusaka yashyize ahagaragara kuri uwo munsi, yemeje ko urubanza rwimuriwe ku wa 9 Ukuboza 2026.

Arkiyepisikopi Banda akurikiranyweho icyaha cyo gutunga imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, bikekwa ko yaba yarayibonye mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Icyakora, uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika ahakana icyo cyaha.

Urubanza rwe rwari rwabanje gusubikwa ku wa 6 Ugushyingo 2026, ubwo ubushinjacyaha bwari butegerejweho gusubiza ubusabe bwari bwatanzwe n'abunganira Arkiyepisikopi Banda mu mategeko.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri iyo tariki, Arkidiyosezi ya Lusaka yari yatangaje ko itsinda ry'ubushinjacyaha riyobowe n'Umuyobozi Mukuru w’Ubushinjacyaha ryagombaga gusubiza ubwo busabe, nyuma na bwo abunganira Arikiyepisikopi bakazatanga igisubizo cyabo bitarenze ku wa 18 Ugushyingo 2026.

Mbere yaho, ku wa 3 Ugushyingo 2026, urubanza na bwo rwari rwasubitswe nyuma y'uko abashinjacyaha bahagarariye Leta batitabye urukiko.

Arkiyepisikopi Banda yagejejwe imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Lusaka ku wa 14 Ukwakira 2026, mu iburanisha ryari rigamije kureba aho urubanza rugeze, ku byaha byo gutunga umutungo ukekwa ko wabonetse mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Icyo gihe na bwo yari yahakanye ibyo aregwa.

Uyu muyobozi wa Kiliziya yari yabanje kwitaba Komisiyo ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Zambia ku wa 28 Nzeri 2026, ari na bwo bivugwa ko yashinjwe iki cyaha.

Nk'uko DEC yabitangaje, ibyaha aregwa bifitanye isano n'imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux y'ubururu, ifite pulake ALF 7734. Arikiyepisikopi Banda akekwaho kuba yari ayifite hagati ya tariki ya 22 Mata 2021 na tariki ya 27 Ukuboza 2023.

Iyo modoka bivugwa ko yari iy’Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro cya Zambia, ariko hakaba hari gukekwa ko yaba yarabonetse mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

DEC ivuga ko iyo modoka iri mu zindi zigera kuri 22 za ZRA zikurikiranweho kuba zaragurishijwe cyangwa zaratanzwe mu buryo butubahirije amategeko.

Ku wa 28 Nzeri 2026, Urukiko rw'Ibanze rwa Lusaka rwari rwategetse ko Arkiyepiskopi Banda arekurwa by'agateganyo atanze ingwate y'amafaranga 80.000 y'amakwacha ya Zambia (ZMW), ahwanye n'amadolari ya Amerika 4.000.

Yasabwaga kandi gutanga abantu batatu bamwishingira, buri wese agatanga ingwate y'amafaranga 50.000 y'amakwacha, ndetse n'uko ashyikiriza urukiko ibyangombwa bye by'inzira .

Nubwo yari yemerewe gutanga ingwate, ku wa 28 Nzeri yaraye muri gereza ya Chimbokaila, bitewe n'uko inzira zose zo kurangiza ibisabwa kugira ngo arekurwe zitari zashobotse mbere y'uko umunsi urangira.

Raporo yo ku wa 30 Nzeri 2026 yemeje ko yaje kurekurwa nyuma yo kuzuza ibisabwa n'urukiko.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (2)

KM

Ufite konti? Injira

  • ZP
    Zirimwabagabo paul 27 Ugushyingo 2026

    Ariko ko numva kiriya gihugu gishobora kuba kibasira kiliziya gatolika.Ese inzego ntizibahana? Mgr afatwa uko nabonye ku mitungo utageze no kuri miliyari frs?njye ndumva kiliziya nyafrika na yo ikwiye guhahuruka ikamagana buriya buyonozi

  • ZP
    Zirimwabagabo paul 27 Ugushyingo 2026

    Ariko ko numva kiriya gihugu gishobora kuba kibasira kiliziya gatolika.Ese inzego ntizibahana? Mgr afatwa uko nabonye ku mitungo utageze no kuri miliyari frs?njye ndumva kiliziya nyafrika na yo ikwiye guhahuruka ikamagana buriya buyonozi

Izindi nkuru

Byose