Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Papa Leo XIV yashimiye abamwitayeho ubwo yari mu bitaro n’abamwifurije gukira

Papa Leo XIV yashimiye abaganga, abaforomo n’abandi bakozi b’Ibitaro bya Gemelli i Roma, bamwitayeho mu gihe yari arwariye muri ibyo bitaro, anashimira abantu bose bamwifurije gukira kandi bakamusabira mu masengesho mu minsi ishize.

Papa Leo XIV yashimiye abamwitayeho ubwo yari mu bitaro n’abamwifurije gukira
Papa Leo XIV yashimiye abamwitayeho ubwo yari mu bitaro n’abamwifurije gukira

Ibi yabivuze ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, asoza isengesho rya Angelus, aho yagize ati “Mu by’ukuri, numvise ko muri kumwe nanjye kandi munshyigikiye. Mwarakoze!”

Papa yakomerejeho ashimira by’umwihariko abaganga, abaforomo n’abandi bakozi bose b’Ibitaro bya Gemelli, aho yabazwe ku wa Kabiri kugira ngo akurirwemo ikibyimba cyo mu bihaha cyari kirimo uturemangingo twa kanseri.

Yagize ati “Iyi mpanuka y’uburwayi yatumye mu buryo bwihariye ndushaho kumva ko mwegereye abantu bose bari guhangana n’indwara cyangwa bafite intege nke z’umubiri.”

Papa yasubiye muri Vatikani nyuma yo kuva mu bitaro

Ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita, tariki ya 17 Ukwakira 2026, Papa Leo XIV yasezerewe mu Bitaro bya Gemelli, nyuma y’uko ibizamini by’amaraso n’ifoto y’ibihaha byari byakozwe mu gitondo byemeje ko ashobora gusubira mu mirimo ye ari mu rugo.

Mbere yo kuva mu bitaro, Papa yashoboye gushimira imbonankubone umuganga wamubaze, abaganga n’abaforomo bamwitayeho, abandi bakozi bashinzwe ubuvuzi, umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y’Umutima Mutagatifu (Catholic University of the Sacred Heart), ndetse n’abayobozi b’Ibitaro bya Gemelli.

Papa azasubukura imirimo ye buhoro buhoro

Mu gusoza ubutumwa bwe nyuma y’isengesho rya Angelus, Papa Leo XIV yavuze ko agiye gusubukura imirimo ye buhoro buhoro, nyuma yo kurenga iki gihe gikomeye cy’uburwayi, ashingiye ku mfashanyo y’Imana n’amasengesho y’abakristu.

Yagize ati “Ngiye gusubukura imirimo yanjye buhoro buhoro, buri gihe mfashijwe n’Imana n’amasengesho yanyu.”

Mbere y’uko Papa abagwa, Urwego rushinzwe ibikorwa bya Papa (Prefecture of the Papal Household), rukurikirana gahunda ze z’ibikorwa rusange, rwari rwatangaje ko ibikorwa byose byari kumuhuza n’abantu, birimo n’inama yari kwakira, bihagaritswe kugeza ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose