Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Niba hari ikintu kigira ibihuha ni amatora – Oda Gasinzigwa

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026, mu gihe habura amasaha make ngo u Rwanda rutangire amatora y’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, ibagezaho uko yiteguye aya matora n’uko izahangana n’imbogamizi zishobora kuyavukamo.

Niba hari ikintu kigira ibihuha ni amatora – Oda Gasinzigwa
Niba hari ikintu kigira ibihuha ni amatora – Oda Gasinzigwa

Muri iki kiganiro, yasabye abanyamakuru kuyifasha kurwanya ibihuha bikunze kuvugwa mu gihe cy’amatora.

Ibi byagarutsweho na Oda Gasinzigwa, uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, agaragaza ko mu bihe by’amatora hakunze kuvuka ibihuha birimo iby’abatangira kuvuga ko ari bo bazatorwa, abandi bakavuga ko bazi abayobozi bazabayobora, kandi abakandida bataratanga kandidatire zabo ngo zisuzumwe.

Ati ‘’Niba hari ikintu kigira ibihuha ni amatora. Nk’ubu hari ahantu twari turi baravuga ngo: umuntu arabyuka mu gitondo, akabeshya abantu ko ari we uri butorwe.’’

Gasinzigwa yabivuze asubiza ikibazo cy’abanyamakuru ku bantu bavuga ko bagiye gutora, ariko bakaba basanzwe bazi umuyobozi bazatora, ibintu bishobora gutuma amatora afatwa nk’igikorwa cyo kurangiza umuhango.

Mu gusubiza iki kibazo, Gasinzigwa yavuze ko aho ibikorwa nk’ibyo bimenyekanye, hari amategeko ateganya ibihano ku babigiramo uruhare.

Ati ‘’Aho twabimenye dufite amategeko, umuntu ukoze ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kwica amatora hariho ibihano bijyana na byo.’’

Yakomeje asaba abanyamakuru kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibihuha bishobora kuvuka mu gihe cy’amatora, ashimangira ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ari yo imenya ikanatangaza ibyavuye mu matora.

Amatora y’inzego z’ibanze, kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere, ateganyijwe kuva ku wa 24 Ukwakira kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2026.

Aya matora azatangirira ku rwego rw’umudugudu, mu gihe abagize Inama Njyanama z’uturere bazatorwa mu Ugushyingo.

Amatora azajya atangira saa moya za mu gitondo (07:00), mu gihe amategeko ateganya ko arangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00). Icyakora, ibi ntibibuza abarangije gutora hakiri kare gukomeza imirimo yabo isanzwe, igihe cyose baba barangije inshingano zabo zijyanye n’amatora.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose