Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Karidinali Brislin yashimiye ubutwari bwa Mlambo-Ngcuka, Visi Perezida wa mbere w’umugore muri Afurika y’Epfo witabye Imana

Karidinali Stephen Brislin, Arikiyepiskopi wa Johannesburg muri Afurika y'Epfo yashimye Dr. Phumzile Mlambo-Ngcuka, Visi Perezida wa mbere w’umugore muri Afurika y’Epfo, amugaragaza nk’umugore waranzwe n’ukwemera gukomeye, ubwitange n’urukundo yakundaga abandi.

Karidinali Brislin yashimiye ubutwari bwa Mlambo-Ngcuka, Visi Perezida wa mbere w’umugore muri Afurika y’Epfo witabye Imana
Karidinali Brislin yashimiye ubutwari bwa Mlambo-Ngcuka, Visi Perezida wa mbere w’umugore muri Afurika y’Epfo witabye Imana

Ibi yabivuze mu gitambo cya Misa yo kumwibuka cyabaye ku wa 24 Ugushyingo 2026, muri Paruwasi Gatolika ya Bikira mariya w’ I Lourdes i Rivonia, muri Arikidiyosezi ya Johannesburg.

Dr. Phumzile Mlambo-Ngcuka yitabye Imana ku wa 20 Ugushyingo 2026, afite imyaka 71, nyuma y’ibibazo byaturutse ku buvuzi yari yakorewe. Mu butumwa bwe, Karidinali Brislin yavuze ko nubwo nyakwigendera yari afite inshingano zikomeye mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, ikimuranga kurusha ibindi byose ari uko yari umugore w’ukwemera.

Yagize ati “Munsi y’amazina y’icyubahiro yari afite, imyanya y’ubuyobozi yagiyeho n’inshingano yahawe, hari umugore wari ufite ukwemera.” Yongeyeho ko imbere y’Imana umuntu atazibukirwa imyanya y’ubuyobozi yagezeho, ahubwo azibukirwa ubuzima yabayemo n’urukundo yagiriye abandi.

Karidinali Brislin yavuze ko ukwemera kwa Mlambo-Ngcuka kwatangiriye mu muryango yakuriyemo, cyane cyane binyuze kuri nyina wari umugore urangwa n’ukwemera gukomeye no gukorera abaturage.

Yashimangiye ko urugero rw’abagore bo mu muryango we rwamufashije gukura afite ubutwari, kwihangana, gukunda abandi no kumva ko ubuzima ari impano igomba gukoreshwa mu gufasha abandi.

Yavuze kandi ko nubwo inshingano ze zamujyanaga mu bihugu bitandukanye ku isi, yakomeje kuguma hafi y’Imana, asenga, ahabwa amasakaramentu kandi agira uruhare mu buzima bwa Kiliziya. Yagaragaje ko ukwemera kwe kutagaragariraga mu magambo gusa, ahubwo kwagaragariraga mu bikorwa bye, cyane cyane mu guharanira ubutabera, kubungabunga agaciro ka muntu, guteza imbere abagore no gufasha abana n’urubyiruko kubona amahirwe.

Karidinali Brislin yashimiye kandi imyitwarire ya Mlambo-Ngcuka mu buzima bwa politiki n’ubuyobozi, avuga ko yaranzwe n’icyubahiro, ituze, ubwitonzi n’ubunyangamugayo.

Ati ‘’ ntiyari umuntu wakeneraga gusakuza kugira ngo yumvikanishe ibitekerezo bye, cyangwa gucisha abandi bugufi kugira ngo agaragaze agaciro ke. Urugero rwe rwerekana ko umuntu ashobora kugira ububasha n’inshingano zikomeye ataretse ubumuntu.’’

Mu gusoza, Karidinali Brislin yasabye Abanyafurika y’Epfo n’abandi bose gufata ubuzima bwa nyakwigendera nk’isomo, cyane cyane abakiri bato bakeneye ingero nziza z’abayobozi bakorera abandi mu cyubahiro no mu budahemuka.

Yagize ati “Abana bacu bakeneye abantu nk’abo, igihugu cyacu kirabakeneye, umugabane wacu n’isi yose birabakeneye.”

Dr. Phumzile Mlambo-Ngcuka yakoze imirimo itandukanye mu nzego za Leta, mu miryango iharanira iterambere ry’abaturage no mu rwego mpuzamahanga, aho yibanze cyane ku guteza imbere abagore, uburezi, uburenganzira bwa muntu n’ubutabera.

Yatangiye umwuga we mu burezi, aho yabaye umwarimu muri Mpumalanga Teachers Training College kuva mu 1980 kugeza mu 1981, nyuma yigisha mu Ishuri ryisumbuye rya Ohlange kuva mu 1981 kugeza mu 1983. Mu 1983, yanashinze Umuryango w’Abagore ba Natal (Natal Organisation of Women), awufashamo guharanira uburenganzira n’iterambere ry’abagore.

Kuva mu 1984 kugeza mu 1989, yakoraga nk’umuhuzabikorwa wa gahunda z’urubyiruko rw’abakobwa mu Muryango Mpuzamahanga w’Abakirisitu B’abagore (World YWCA), ufite icyicaro i Genève mu Busuwisi. Hagati ya 1987 na 1989, yayoboye umuryango TEAM, wakoraga ibikorwa by’iterambere n’izamurwa ry’ubushobozi bw’abagore. Kuva mu 1990 kugeza mu 1992, yabaye umuyobozi muri World University Services, umuryango wafashaga mu guteza imbere uburezi n’iterambere ry’icyaro. Mu 1993, yashinze ikigo cy’ubujyanama mu miyoborere cyitwa Phumelela Services, akiyobora kugeza mu 1994.

Mu 1994, yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, aba umwe mu badepite ba mbere batowe nyuma y’uko icyo gihugu gitangiye demokarasi. Yanayoboye Komisiyo ishinzwe imirimo ya Leta n’imiyoborere. Kuva mu 1996 kugeza mu 1999, yabaye Minisitiri wungirije w’Ubucuruzi n’Inganda. Nyuma yaho, kuva ku wa 17 Kamena 1999 kugeza ku wa 21 Kamena 2005, aba Minisitiri w’Ingufu n’Umutungo Kamere. Mu 2004, yanabaye Minisitiri w’Ubuhanzi, Umuco, Siyansi n’Ikoranabuhanga mu gihe gito, kuva ku wa 3 Gashyantare kugeza ku wa 30 Mata.

Ku wa 22 Kamena 2005, yagizwe Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, aba umugore wa mbere ugeze kuri uwo mwanya mu mateka y’icyo gihugu. Iyi nshingano yayikoze kugeza ku wa 23 Nzeri 2008. Muri icyo gihe, yagize uruhare mu gahunda zo guteza imbere ubukungu, kugabanya ubukene no kongera amahirwe y’akazi n’ubumenyi ku baturage. Yanayoboye gahunda ya Leta yo guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo. Kuva mu Gushyingo 2007, yanabaye Perezida w’icyubahiro (Chancellor) wa Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Tshwane.

Nyuma yo kuva muri izo nshingano, mu 2008 yashinze Umuryango wa Umlambo Foundation, ugamije guteza imbere ireme ry’uburezi binyuze mu kongerera abarimu n’abayobozi b’amashuri ubushobozi. Ku wa 19 Kanama 2013, yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ishami rya Loni ryita ku buringanire n’iterambere ry’abagore (UN Women). Izi nshingano yazikoze kuva muri Kanama 2013 kugeza muri Kanama 2021, aho yaharaniraga uburenganzira bw’abagore n’abakobwa ku isi, guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ivangura ribakorerwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose