Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Nigeria : Umwepiskopi wa Zaria yasabye amasengesho yo gusabira Padiri umaze umwaka yarashimuswe

Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Zaria muri Nigeria, Myr Habila Tyiakwonaboi Daboh, yasabye abakristu n’abandi bose bafite umutima wo gufasha gukomeza gusengera Padiri Emmanuel Ezema umaze umwaka wose ari mu maboko y’abamushimuse, nyuma yo gushimutirwa aho yari atuye mu ijoro ryo ku wa 2 Ukuboza 2025.

Nigeria : Umwepiskopi wa Zaria yasabye amasengesho yo gusabira Padiri umaze umwaka yarashimuswe
Nigeria : Umwepiskopi wa Zaria yasabye amasengesho yo gusabira Padiri umaze umwaka yarashimuswe

Mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo, Umwepiskopi Daboh yatumiye abapadiri, abihayimana, abakristu n’abandi bantu bose bifuza kugira uruhare muri iki gikorwa, kwitabira Misa Ntagatifu izasomwa ku wa 2 Ukuboza 2026, igamije gusabira uyu mupadiri kurekurwa no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Ubu hashize umwaka umuvandimwe wacu akaba n’umupadiri ashimuswe mu buryo bubabaje.”

Yavuze ko mu rwego rwo kwibuka uyu mwaka ushize, Diyosezi itumira abayigize bose kwifatanya muri iyo Misa, bagasaba Imana ko Padiri Emmanuel Ezema yarekurwa amahoro kandi agasubirana umudendezo.

Umwepiskopi Daboh yavuze ko mu gihe cyose Padiri Ezema amaze yarashimuswe, Diyosezi yakomeje kumusabira, asobanura ko Misa izasomwa ku wa 2 Ukuboza ari ikimenyetso cy’icyizere kidacogora bafitiye Imana, ubufatanye n’uyu mupadiri uri mu kaga ndetse no gukomeza gusaba ko yagaruka amahoro.

Yagize ati“Twemera ko no mu bihe by’urujijo n’imibabaro, Nyagasani akomeza kutubera ubuhungiro n’imbaraga.”

Padiri Emmanuel Ezema yashimuswe mu ijoro ryo ku wa 2 Ukuboza 2025, ubwo yari mu rugo rwe ruherereye kuri Paruwasi Gatolika ya Mutagatifu Petero, i Rumi. Kugeza ubu, amakuru ku bijyanye n’aho aherereye n’igihe azarekurirwa ntaramenyekana.

Padiri Emmanuel Ezema yashimuswe mu ijoro ryo ku wa 2 Ukuboza 2025, ubwo yari mu rugo rwe ruherereye kuri Paruwasi Gatolika ya Mutagatifu Petero, i Rumi
Padiri Emmanuel Ezema yashimuswe mu ijoro ryo ku wa 2 Ukuboza 2025, ubwo yari mu rugo rwe ruherereye kuri Paruwasi Gatolika ya Mutagatifu Petero, i Rumi

Papa Leo XIV na we yagaragaje impungenge

Ishimutwa ry’abapadiri muri Nigeria no mu bindi bihugu bya Afurika rikomeje gutera impungenge Kiliziya Gatolika.

Ku wa 23 Ugushyingo 2025, ubwo yasozaga isengesho rya Angelus i Vatikani, Papa Leo XIV yagaragaje impungenge ku bapadiri bashimuswe, asaba inzego zibishinzwe gufata ingamba zikwiye kandi z’igihe kugira ngo abashimuswe barekurwe.

Yagize ati “Ndahamagarira inzego zibifitiye ububasha gufata ibyemezo bikwiye kandi mu gihe kugira ngo bashobore kurekurwa.”

Nigeria ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bikomeje guhura n’ikibazo cy’umutekano muke, kirangwa n’ibitero by’udutsiko twitwaje intwaro, gushimuta abantu hagamijwe kubaka amafaranga y’incungu ndetse no kwica bamwe muri bo.

Iki gihugu kandi kimaze imyaka myinshi gihanganye n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, watangiye ibikorwa byawo mu 2009. Uyu mutwe ushinjwa gushaka guhindura Nigeria igihugu kigendera ku mahame akaze ya Islamu.

Umutekano muke mu bice bitandukanye by’iki gihugu urushaho gukomerezwa n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, irimo n’iyagiye ishinjwa kuba ifitanye isano n’abashumba bo mu bwoko bw’Abafurani (Fulani).

Ibi bibazo bikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage, by’umwihariko abatuye mu duce twibasiwe n’ibitero, ndetse n’abakora ubutumwa bwa Kiliziya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose