Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Abaturage barageraniwe no kubona amazi meza kandi duhora tuvuga ngo nibagire isuku, ni bakarabe, barakaraba iki tutabahaye amazi?- Depite Mukabunani

Depite Mukabunani Christine yagaragaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi meza n’isaranganywa ryayo ritanoze bikomeje kugora abaturage, asaba ko hakorwa igenzura ryihariye mu Kigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Ltd), kugira ngo hamenyekane ibitera iki kibazo gikomeje kugarukwaho n’Inteko Ishinga Amategeko.

Abaturage barageraniwe no kubona amazi meza kandi duhora tuvuga ngo nibagire isuku, ni bakarabe, barakaraba iki tutabahaye amazi?- Depite Mukabunani
Abaturage barageraniwe no kubona amazi meza kandi duhora tuvuga ngo nibagire isuku, ni bakarabe, barakaraba iki tutabahaye amazi?- Depite Mukabunani

Ibi yabivuze ku wa 20 Ukwakira 2026, ubwo Inteko Ishinga Amategeko yasabaga Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ibisobanuro ku bibazo byagaragaye muri WASAC Ltd.

Depite Mukabunani Christine yavuze ko hari uduce tumwe na tumwe abaturage bamara igihe kirekire batabona amazi mu gihe ahandi aba aboneka, avuga ko nubwo amazi ashobora kuba adahagije, n’ahari atagera ku baturage bose mu buryo bukwiye.

Ati “N’ubwo amazi ahari ari make ariko nahari ntabwo asarangwanywa mu buryo bukwiye. Hari aho usanga abaturage bashobora kumara ukwezi, amezi abiri nta mazi bafite kandi ahandi bayabona.”

Yagaragaje ko iki kibazo kimaze igihe kigarukwaho mu bihe bitandukanye, ariko ntigikemuke, asaba ko hashyirwaho Komisiyo y’igenzura kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse ku bibazo biri muri WASAC Ltd.

Yagize ati “Njye natanga igitekerezo ko hakurikizwa ingingo ya 19 mu gika cya nyuma kivuga ko hashingiwe ku buremere bw’ikibazo gisuzumwa urukurikirane rw’uburyo bukoreshwa mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya Guverinoma rushobora kudakurikizwa. Aha ngaha nkaba natanga igitekerezo ko hajya ku yindi ntambwe yerekeranye no gushyiraho Komisiyo y’igenzura kugira ngo hagenzurwe neza ikibazo kiri muri WASAC.”

Depite Mukabunani yashimangiye ko impungenge ze zishingiye no ku kuba Inteko rusange yarafashe imyanzuro inshuro zirenze imwe igamije gukemura ikibazo cy’amazi, ariko ntigikemuke.

Ati “N’ubundi nta cyizere ko n’ubundi iki kibazo kizacyemuka kandi rwose abaturage barageraniwe no kubona amazi meza kandi duhora tuvuga ngo nibagire isuku, ni banywe amazi meza, ni bakarabe barakaraba iki tutabahaye amazi?”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Umunyamabanga wa Leta, Armand Zingiro, yasobanuye ko ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi ritanoze gishingiye ahanini ku bibazo by’ibikorwaremezo, birimo ibigega n’imiyoboro bishaje, ndetse n’izamuka ryihuse ry’imiturire.

Ati “Hari ibigega bimwe bishaje cyane, imiyoboro ishaje kandi ukurikije imiturire uko igenda yaguka mu buryo bwihuse usanga ku muyoboro mugari hari imiyoboro izana amazi iyageza mu baturage, yabageraho abantu bagacomeka bakagura udutiyo dutoya bigatuma mu gihe n’amazi igihe abonetse atabageraho.”

Yakomeje avuga ko itsinda ryashyizweho kugira ngo risuzume uko amazi asaranganywa ryagaragaje ko hari ibice bitandukanye bikunze kugira ikibazo cyo kutagerwaho n’amazi, harimo n’ibice byo mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Hari ibice twamaze kubona twagaragarijwe n’itsinda ryacu ririmo kugenda rireba uko isaranganya ririmo kugenda rikorwa dusanga muri Kigali honyine hari ahantu hagera ku 9 nka Jali, Kanobe n’ahandi hari mu hakunda kwibasirwa no kutagerwaho n’amazi kubera ibyo bibazo by’ibikorwaremezo.”

Armand Zingiro yavuze ko hamaze gukorwa inyigo igamije kumenya ibikenewe kugira ngo ibyo bibazo bikemurwe, anasobanura ko ibikorwa byo kubikemura byatangiye gukorwa mu byiciro.

Yagize ati “Ubu twabonye ko isaranganywa iyo turikoze rigera ku gipimo cya 85% ariko ducyemuye bya bibazo byose bishobora kugera kuri 95%.”

Yongeyeho ko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo irimo kwihutisha ibyo bikorwa, ku buryo mu mpeshyi itaha abaturage n’abafatabuguzi ba WASAC bazabona impinduka ugereranyije n’ibibazo byagaragaye mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Icyakora, ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi gikomeje kugaragaza impungenge ku mibereho y’abaturage, cyane cyane ku bijyanye n’isuku n’isukura, mu gihe hakomeje gutegerezwa ibisubizo birambye ku bibazo by’ibikorwaremezo n’imicungire y’amazi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose