Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Perezida Kagame Yaburiye urubyiruko ko nirunanirwa kuzuza inshingano zarwo, ari rwo ruzakomeza kwikorera umutwaro w’ibibazo byugarije Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rwa Afurika kudategereza ko hari abandi bazaza kurukemurira ibibazo byugarije umugabane, ahubwo rukagira uruhare rugaragara mu kubaka ahazaza hayo, rukoresheje ubumenyi, ibitekerezo bishya, umurava n’imikoranire.

Perezida Kagame Yaburiye urubyiruko ko nirunanirwa kuzuza inshingano zarwo, ari rwo ruzakomeza kwikorera umutwaro w’ibibazo byugarije Afurika
Perezida Kagame Yaburiye urubyiruko ko nirunanirwa kuzuza inshingano zarwo, ari rwo ruzakomeza kwikorera umutwaro w’ibibazo byugarije Afurika

Yagaragaje ko urubyiruko rudafashe iya mbere mu guhindura ibintu, ruzakomeza kubaho rwitotomba kandi ruhanganye n’ibibazo bidashira, nyamara ari rwo bizagiraho ingaruka zikomeye.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa 25 Ugushyingo 2026, ubwo yatangizaga inama ya YouthConnekt Africa, ihuza urubyiruko, abayobozi, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kumva ko kubaka ahazaza h’umugabane ari inshingano zarwo, rukabishingira ku gusobanukirwa amateka ya Afurika, ibyo yagezeho ndetse n’ibitaragenze neza bikwiye gukosorwa.

Yashimangiye ko urubyiruko rudakwiye gutegereza ko hari uza kurugaragariza inshingano zarwo, ahubwo rukwiye kuzigena rushingiye ku bumenyi n'uko rusobanukiwe urugendo umugabane wanyuzemo.

Ati “Ntekereza ko badakwiye gutegereza ko hari uza kubabwira inshingano zabo. Inshingano zabo bazazimenya binyuze mu kwiga no gusobanukirwa amateka yatumye bagera aho bari uyu munsi.”

Yavuze ko iterambere ridafite inzira z’ubusamo, bityo ko bisaba urubyiruko kugira ubushake bwo gukora cyane, kwitanga no gushyira imbaraga mu mikoranire, haba mu bihugu byabo ndetse no ku rwego rw’umugabane.

Yaburiye urubyiruko ko nirunanirwa kuzuza inshingano zarwo, ari rwo ruzakomeza kwikorera umutwaro w’ibibazo byugarije Afurika.

Ati “Ntekereza ko bazahora mu buzima bwo kwitotomba no guhangana n’ibibazo by’amoko yose bidashira. Ni bo bizagiraho ingaruka kuko ari bo bikorera umutwaro w’ibyo bibazo.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ubushakashatsi buherutse gukorwa muri Afurika bugaragaza ko urubyiruko rufite icyizere cy’ahazaza kandi rwifuza kugira uruhare mu gufata ibyemezo bigena imibereho yarwo.

Yavuze ko iyo myumvire ikwiye kuranga urubyiruko, kuko kugira ngo umuntu agere ku byo yifuza bisaba kubanza kwiyemeza kubigeraho, aho gutegereza ko abandi babimwemerera.

Ati “Ibyo Afurika imaze kugeraho byose, yabigezeho ubwo twafataga ahazaza hacu mu biganza byacu.”

Yongeyeho ko Abanyafurika badakwiye gutegereza ko ibibazo byabo byikemura cyangwa ko amahanga ahindura imyumvire akabwitaho, ahubwo bakwiye kwibanda ku byo bashobora guhindura bifashishije ubushobozi n’umutungo bafite.

Afurika ntibuze ibitekerezo bishya, ahubwo ikeneye imikoranire

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite urubyiruko rwinshi rufite ubushobozi bwo guhanga udushya no gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi, agaragaza ko hafi kimwe cya kane cy’abaturage bayo bari mu kigero cyo gukora bayobora imishinga cyangwa bari mu nzira zo kuyitangiza, bikaba ari igipimo kiri hejuru ku Isi.

Yavuze ko kuba iyo mishinga itagera ku rwego rwifuzwa atari uko Afurika ibuze abantu bafite ibitekerezo bishya, ahubwo ko kudashyira hamwe no kudakorera ku cyerekezo gihuriweho biri mu mbogamizi zituma idatera imbere uko bikwiye.

Yibukije urubyiruko ko ibigo bikomeye byahinduye ubuzima bw’abantu ku Isi bitubatswe n’abantu bakora bonyine, ahubwo byashobotse binyuze mu bufatanye bw’abasangiye intego.

Ati “Mujye mwibuka ko sosiyete zikomeye ku Isi zitubatswe mu muhezo ahubwo ni mu mikoranire. Zubatswe n’abantu bari basangiye icyerekezo. Natwe dukeneye gukora gutyo.”

Yasabye urubyiruko gukora cyane no gushyira imbaraga mu byo rwiyemeje, agaragaza ko abayobozi bafite inshingano zo kurushyigikira.

Ati“Mukore cyane, mushyiremo imbaraga, Isi izaba ibategereje natwe nk’abayobozi akazi kacu ni kubashyigikira.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko abayobozi bakwiye gushyiraho politiki n’uburyo bwiza bwo gukuraho inzitizi zibangamiye urubyiruko, ariko na rwo rukagira inshingano zo gukoresha neza amahirwe ruhabwa.

Yasabye abitabiriye YouthConnekt kugaragaza umusaruro w'ibyo bungukiye mu nama zabanje

Perezida Kagame yanagarutse ku kamaro ko kureba umusaruro inama za YouthConnekt zagiye zitanga, asaba abitabiriye iyi nama kugaragaza ibyo bungukiye mu zabanje n'ibyo bagezeho babikesha amahirwe bahabonye.

Ati “Turashaka kumva ubuhamya bwa bamwe mu bari hano, batubwira ibyo bigiye mu nama za YouthConnekt twagize mu bihe byashize n’ibyo babashije kugeraho babikesha izo nama.”

Yavuze ko ari bwo bizagaragara ko inama nk’izi zitanga umusaruro ufatika, aho kuba urubuga rwo guhuriramo gusa, abantu bakavuga amagambo meza ariko bagataha ntacyo bagiye gukora.

Ati “Ni bwo tuzaba twizeye ko tudahurira hano ngo tuvuge amagambo meza gusa, hanyuma dusubire iwacu dukore bike cyane cyangwa se ntitugire icyo dukora na busa.”

Inama ya YouthConnekt Africa y’uyu mwaka ni iya munani ibaye, ikaba iri kubera muri Kigali Convention Centre kuva ku wa 25 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026.

Abategura iyi nama bateganya ko izitabirwa n’abantu basaga 5.000 imbonankubone, mu gihe abandi 25.000 bazayikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igaruka ku nshingano z’iki gisekuru mu kugena ahazaza ha Afurika, ikazibanda ku ngingo esheshatu zirimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umurimo, imiyoborere, ubuzima, ibidukikije n’iterambere ry’inganda zishingiye ku muco n’ubuhanzi

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose