Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Amazi yageze ku baturage ni imiyoboro gusa, bayabona ari uko abayobozi bari bubasure

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje impungenge ku kibazo cy’abaturage bagejejweho imiyoboro y’amazi ariko ntibabashe kubona amazi mu buryo buhoraho, bakavuga ko bayabona ari uko abayobozi bagiye kubasura.

Amazi yageze ku baturage ni imiyoboro gusa, bayabona ari uko abayobozi bari bubasure
Amazi yageze ku baturage ni imiyoboro gusa, bayabona ari uko abayobozi bari bubasure

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 20 Ukwakira 2026, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko babazaga Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Armand Zingiro, ku bibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

Depite Nyirabazayire Angélique yavuze ko amazi ari ishingiro ry’ubuzima, isuku n’isukura, bityo ko kuba abaturage batayabona mu buryo buhoraho ari ikibazo gikomeye, cyane ko WASAC ifite inshingano zo gutanga serivisi zijyanye n’amazi.

Yavuze ko bibabaje kuba abaturage bavuga ko babona amazi ari uko abayobozi bagiye kubasura.

Yagize ati ‘’ Iyo dusuye abaturage batugaragariza ko amazi yabagezeho ari imiyoboro ariko bayabona ari uko abayobozi bari bubasure. Iyi mvugo mu byukuri iragayitse mu baturage na serivisi zitangwa na WASAC ntabwo zinogeye abaturage.’’

Depite Nyirabazayire yakomeje agaragaza ko hakenewe igenamigambi rinoze kugira ngo abaturage bagezweho amazi, nubwo umubare w’amazi ahari ukiri muto ugereranyije n’abayakeneye.

Yagize ati ‘’ Kuki hatabaho igenamigambi kugira ngo umuturage wa Rwimiyaga areke gusaba amazi, agezweho umuyoboro gusa aheruke y’amazi y’igeragezwa kandi yatanze amafaranga ye.’’

Abadepitite banenze serivisi za WASAC
Abadepitite banenze serivisi za WASAC

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Armand Zingiro, yijeje ko mu mwaka utaha ibibazo bya serivisi zitanoze bitazongera kugaragara, avuga ko hatangiye kuvugururwa imikorere kugira ngo serivisi zidashimishije abaturage zikurweho.

Yagize ati ‘’ Kuri serivisi zitanoze, haro ingamba n’impinduka twakoze nko kongeramo abakozi, gukoresha ikoranabuhanga ku buryo umufatabuguzi atazajya aruha akurikirana ikibazo cye agera ku mashami ya WASAC ikorera. Twongereye ubushobozi abantu bakorera muri Operation tubaha ama moto ni ukuvuga ko ikibazo cyo kugenda turi kugenda tugikemura, twanongereye ibikoresho.’’

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’Iterambere, NST2, iteganya ko mu mwaka wa 2029 abaturage bose bazaba bagezwaho amazi, ku kigero cya 100%.

Mu mwaka wa 2026/2027, igipimo cy’amazi meza kigomba kuba kigeze kuri 85%. Icyakora, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko kuba amazi meza ageze ku baturage ku kigero cya 89% bitanga icyizere ko intego yo kuyageza ku baturage bose izagerwaho mu gihe cyateganyijwe.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose