Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

“Ari abanze kuva mu rubyiruko, ari abo rwanze kuvamo, ari abarurimo koko nyakuri, turi bamwe.” Perezida Kagame

Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaganiriye n’urubyiruko rugera ku bihumbi 10 rwaturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, mu kiganiro cyabereye muri BK Arena, muri gahunda ya #MeetThePresident.

“Ari abanze kuva mu rubyiruko, ari abo rwanze kuvamo, ari abarurimo koko nyakuri, turi bamwe.” Perezida Kagame
“Ari abanze kuva mu rubyiruko, ari abo rwanze kuvamo, ari abarurimo koko nyakuri, turi bamwe.” Perezida Kagame

Muri iki gikorwa, Perezida Paul Kagame yibukije urubyiruko ko intego Abanyarwanda bahuriyeho ari ugushyira hamwe mu kubaka Igihugu, baba abarengeje imyaka yo kuba urubyiruko cyangwa abandi muri rusange.

Yagize ati “Ubu rero twese uko turi aha, ari abanze kuva mu rubyiruko, ari abo rwanze kuvamo, ari abarurimo koko nyakuri, turi bamwe.”

Yakomeje agira ati “Ariko njye mfite akarusho, akarusho mfite ni uko ari rwo rwanze kumvamo, turi hamwe igisigaye ni ukwiyubaka, kubaka imiryango yacu, ubuzima bwacu no kubaka igihugu.”

Umukuru w'Igihugu yaganiriye n'urubyiruko arutega amatwi
Umukuru w'Igihugu yaganiriye n'urubyiruko arutega amatwi

#MeetThePresident ni igikorwa gihuriza hamwe urubyiruko rwo mu nzego n’ibyiciro bitandukanye by’imibereho, rukagira umwanya wo gusangiza Umukuru w’Igihugu ibibazo, ibyifuzo, ibitekerezo ndetse n’ibyo rumaze kugeraho mu iterambere ry’Igihugu.

Umukuru w’Igihugu aheruka guhura n’urubyiruko muri Gicurasi 2024, ubwo yakiraga urubyiruko rw’abakorerabushake, akaganira na rwo ku ngingo zitandukanye, zirimo ibibazo n’ibyifuzo byarwo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose