Minisitiri Armand Zingiro yasobanuye impamvu amasoko 18 atatanzwe kandi yari ateganyijwe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Armand Zingiro, yasobanuriye Abadepite impamvu amasoko 18 yari ateganyijwe gutangwa ariko ntatangwe, nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yarangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 20 Ukwakira 2026, ubwo yasobanuriraga Abadepite ibibazo byagaragaye mu itangwa ry’amasoko no mu micungire y’amasezerano, mu Kigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Ltd)
Iki kibazo ni kimwe mu byibukijwe Abadepite na Muhakwa Valens, Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo bya Leta [PAC] mu Nteko Ishinga Amategeko, mu bibazo byagaragaye muri WASAC, hashingiwe ku ngingo ya 128 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’ingingo ya 20 y’Itegeko Ngenga No 001/2024 ryo ku wa 15 Werurwe 2024 rigena ibikurikizwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.
Muhakwa Valens, yavuze ko ayo masoko menshi yari agamije gusana no kwagura imiyoboro y’amazi hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati ‘’ Harimo iyangiritse n’idakora, hari harimo kubaka umuyoboro w’amazi mu karere ka Burera, kuvugurura imiyoboro y’amazi itagikora mu turere twa Nyanza, Gisagara na Nyamagabe, gukora ibishushanyo mbonera bizashingirwaho mu gusana no kuvugurura uruganda rutunganya amazi rwa Kimisagara, irindi soko ryari rijyanye no kuvugurura inyigo y’igishushanyo mbonera rigamije kuvugurura inganda 4 zisanzwe zitanga amazi arizo Gihuma, Gisuma, Cyunyu na Nyamabuye.’’
Yakomeje avuga ko hari n’amasoko ajyanye no kuvugurura imiyoboro y’amazi itagikora mu turere twa Musanze na Burera, ndetse n’indi miyoboro yo mu turere twa Kirehe, Kayonza na Rwamagana.
Mu gusobanura iki kibazo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Armand Zingiro, yahereye ku isoko ryo kubaka urugomero mu Karere ka Burera.
Yagize ati ‘’ iri Soko ryagombaga gukorwa binyuze mu masezerano y’inguzanyo yo muri Austaria, ariko ntiyakozwe kuko Compony yaduhenze bituma amasezerano adashyirwaho umukono.’’
Zingiro yavuze ko, nubwo ayo masezerano atashyizweho umukono, ibiganiro byasubukuwe kugira ngo impande bireba zumvikane ku ngano y’imirimo ikwiye gukorwa no ku gaciro kayo. Yavuze ko byari biteganyijwe ko ibyo biganiro birangira bitarenze mu mpera z’Ukwakira 2026.
Ku isoko ryo kuvugurura imiyoboro y’amazi itagikora mu turere twa Nyanza, Gisagara na Nyamagabe, Minisitiri Zingiro yavuze ko ryatangajwe mu 2024, ariko ko nyuma yo gukorana n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amasoko ya Leta (RPPA), bagiriwe inama yo kongera kuritangaza, hanonosorwa igitabo cy’ipiganwa.
Yagize ati ‘’ Isoko ryaratangajwe umwaka ushize ndetse ubu amasezerano yashyizweho umukono ari gushyirwa mu bikorwa, imirimo igeze kuri 52%.’’
Ku isoko ryo gukora inyigo n’ibishushanyo mbonera bizashingirwaho mu gusana no kuvugurura uruganda rutunganya amazi rwa Kimisagara, Minisitiri Zingiro yavuze ko igihe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakoraga igenzura, iryo soko ryari ryaratangajwe, ariko amasezerano ataraboneka.
Yasobanuye ko isesengura ry’inyandiko z’ipiganwa ryafashe igihe kirekire kubera abakozi badahagije mu ishami rishinzwe itangwa ry’amasoko muri WASAC. Icyakora, yavuze ko icyo kibazo cyamaze gukemuka.
Yagize ati ‘’ Ubu amasezerano yashyizweho umukono ndetse ari gushyirwa neza mu bikorwa aho amaze gutangwa.’’
Ku isoko ryo gukora inyigo n’ibishushanyo mbonera bigamije kuvugurura inganda enye zisanzwe zitunganya amazi, ari zo Gihuma, Gisuma, Cyunyu na Nyamabuye, Minisitiri Zingiro yavuze ko ryatangajwe, ariko ntihaboneka uritsindira kubera ko igiciro cyatanzwe cyari hejuru y’ingengo y’imari.
Yagize ati ‘’ Igiciro cyari kiri hejuru ya 67% y’ingengo y’imari cyatanzwe n’uwari wabonye amanota ari hejuru ya 70%, ubu harimo gutegurwa inyandiko z’ipiganwa ngo ryongere ritangazwe bitarenze tariki ya 30 z’uku kwezi.’’
Ku isoko ryo kuvugurura imiyoboro y’amazi itagikora mu turere twa Musanze na Burera, yavuze ko ryatangajwe mu 2024, ariko ko RPPA yagiriye WASAC inama yo kunoza igitabo cy’ipiganwa. Iryo soko ryaje gutangwa mu mwaka wakurikiyeho, amasezerano anashyirwaho umukono.
Yagize ati ‘’Amasezerano ari gushyirwa mu bikorwa ndetse imirimo igeze kuri 15%.’’
Ku bijyanye n’isoko ryo kuvugurura imiyoboro y’amazi itagikora mu turere twa Kirehe, Kayonza na Rwamagana, Minisitiri Armand Zingiro yavuze ko ryatangajwe mu 2024, kandi ko imirimo yo kurishyira mu bikorwa yari igeze kuri 50%.
Nyuma y’ibisobanuro byatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje uko banyuzwe na byo. Abadepite 60 banyuzwe n’ibisobanuro yatanze, 15 ntibanyuzwe, mu gihe batatu batoye imfabusa.
Abadepite bagaragaje kandi ko ibibazo nk’ibi, kimwe n’ibindi bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, bishobora kudindiza gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, by’umwihariko intego yo kugeza amazi meza ku baturage bose.
Ijwi
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.