Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudacika intege no guharanira ubuzima bwiza
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda guharanira kugira imyitwarire myiza, kwiyubaka no gukoresha neza igihe cyarwo, arwibutsa ko n’uwaba yarafashe inzira itari nziza ashobora kwisubiraho, kuko nta rirarenga.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, mu biganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rwitabiriye gahunda ya MeetThePresident, yabereye muri BK Arena i Kigali.
Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko imyaka rurimo ari ingenzi mu buzima bw’umuntu, kuko ari igihe cyo gufata ibyemezo bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ahazaza. Yarusabye kutiheba mu gihe hari ibyo rwaba rwarakoze bitari byiza, ahubwo rukamenya ko rushobora guhinduka rukagira ubuzima bwiza.
Ati “Muri iyi myaka murimo, niho umuntu ahindukira, ukazayirangiza uri muzima cyangwa byanze. Iyi myaka harimo kwihuta cyane mu bintu bijyana n’ubuzima bw’umuntu, kuba muzima cyangwa kwangirika. Ariko nta rirarenga, aho uzakangukira, jya umenya ngo haracyari igihe cyo kugira ngo wongere ubihindure ugire ubuzima bwiza. Ntukihebe.”
Yashimangiye ko kugira imyitwarire myiza bitangirira ku muntu we ubwe, bikagaragarira mu byo akora no mu buryo abanye n’abandi, haba mu muryango, muri sosiyete no mu Gihugu muri rusange.
Ati “Iyo myifatire myiza ijyane no kuyikorera, kuyigiramo, kuyikoresha no ku bandi. Nta wowe gusa, ni wowe gusa mu muryango, muri sosiyete, ni wowe mu Gihugu ariko ni wowe wiheraho. Kwiyubaka rero bijyana n’ibitekerezo bizima, imikorere mizima, nta nubwo ugomba guhora ubaza ngo icyo abantu bavuga ko ari kizima ni iki, nakurikiza. Jya wiheraho, uvuge ngo njyewe nk’umuntu, icyo wita kizima ni iki?”
Perezida Kagame yanagaragaje ko yishimira kuba afite urubyiruko rumwumv, arushishikariza gukomeza kwiga, gutekereza ku byarufasha gutera imbere no guhitamo gushyira imbaraga mu bikorwa bifite akamaro, aho guta igihe mu bidafite umumaro.
Ibiganiro bya MeetThePresident ni umwanya uhuza Umukuru w’Igihugu n’urubyiruko, bikarufasha kumugezaho ibitekerezo, ibibazo n’ibyifuzo byarwo, na we akagira umwanya wo kurugira inama zitandukanye zireba imibereho yarwo n’iterambere ry’Igihugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.