Ubutumwa Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bageneye Abakristu ku Munsi mukuru wa Pasika 2023
Bakristu dukunda, Kuri uyu munsi Kiliziya ku isi hose ihimbaza Umunsi mukuru wa Pasika, twebwe, Abepiskopi banyu, tubandikiye ubu butumwa tubifuriza Pasika Nziza. Tubaragije Nyagasani Yezu Kristu wazutse, kugira ngo akomeze atubere ishingiro ry’amizero, yo aduha gusangira na We umutsindo, wagaragaje bidasubirwaho ko ubuzima burusha imbaraga urupfu, ko urukundo ruganza urwango, ineza ikaganza inabi. Ayo mizero duhora tuyavugurura mu mateka yose y’ubuzima bwacu, kugeza ku ndunduro y'ibihe, igihe Yezu Kristu aziyegurira Se wamweguriye byose, kugira ngo «Imana ibe byose muri bose» (1Kor 15, 28).