Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Kiliziya ntizigomba guhindurwa urubuga rwo kwamamarizamo imitwe ya politiki

Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Kenya (KCCB) yongeye gushimangira ko nta munyapolitiki wemerewe guhabwa umwanya wo kugeza ijambo ku bakirisitu mu Kiliziya Gatolika agamije kwiyamamaza, mu gihe igihugu cyitegura amatora rusange ateganyijwe mu 2027.

Kiliziya ntizigomba guhindurwa urubuga rwo kwamamarizamo imitwe ya politiki
Kiliziya ntizigomba guhindurwa urubuga rwo kwamamarizamo imitwe ya politiki

Ibi, Abepiskopi babitangaje mu itangazo ryiswe “A Call for a Just, Peaceful and United Kenya”, ryatangiwe mu nama yabo rusange yabaye kuva ku wa 10 kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026, muri Diyosezi ya Embu.

Muri iryo tangazo, Abepiskopi bavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitagomba gutuma Kiliziya zihinduka urubuga rwa politiki, kuko ari ahantu hatagatifu hagenewe gusengera no guhuriza hamwe abantu batandukanye.

Bagize bati “Turongera gushimangira kandi tugategeka ko nta jambo rya politiki rigomba kuvugirwa mu Kiliziya zacu Gatolika, aho ari ho hose mu gihugu.”

Bakomeje basaba abapadiri bose gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro bashyizeho ubushishozi n’ubwitange bukwiye.

Abepiskopi basobanuye ko Kiliziya zigomba kurindwa kugira ngo zikomeze kuba ahantu abantu bafite ibitekerezo n’amashyaka ya politiki bitandukanye bahurira nk’abasenga, aho kuza nk’abanyamuryango b’imitwe ya politiki.

Bagize bati “Abantu bo mu mashyaka ya politiki atavuga rumwe bahurira mu Kiliziya atari nk’amashyaka, ahubwo nk’abasenga.”

Bashimangiye ko Kiliziya yakira buri wese, idashingira ku rwego arimo cyangwa ishyaka rya politiki abarizwamo. Bityo, abapadiri n’abandi bashinzwe ubutumwa bw’ikenurabushyo bafite inshingano zo kurinda ubutagatifu bwa Kiliziya, bakazikumira gukoreshwa mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Abepiskopi kandi bibukije abanyapolitiki ko bafite ahandi bashobora kugeza ubutumwa bwabo ku baturage, harimo itangazamakuru, inama z’abaturage ndetse n’ibiterane byo ku mihanda.

Iyi myanzuro ikomeje umurongo Kiliziya Gatolika muri Kenya yari isanzweho. Mu 2019, Abepiskopi bari barabujije ikoreshwa rya Kiliziya nk’urubuga rwa politiki, naho mu 2021 bongera gusaba abakuru ba Kiliziya gukumira abanyapolitiki bashaka kuzikoresha mu bikorwa byo gushaka amajwi.

Mu gusoza, Abepiskopi basabye Abanya Kenya gusuzuma imikorere y’abayobozi babo no gukoresha neza uburenganzira bwabo bwo gutora, bahitamo abazabasha kuzuza inshingano bahabwa.

Bashimangiye ko abatora badakwiye kuyobywa n’amagambo yo kwiyamamaza, ahubwo bakwiye gutega amatwi abakandida, gusuzuma ukuri kw’ibyo bavuga no gufata icyemezo bashingiye ku bushishozi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose