Ubutumwa Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bageneye Abakristu ku Munsi mukuru wa Pasika 2023
Bakristu dukunda, Kuri uyu munsi Kiliziya ku isi hose ihimbaza Umunsi mukuru wa Pasika, twebwe, Abepiskopi banyu, tubandikiye ubu butumwa tubifuriza Pasika Nziza. Tubaragije Nyagasani Yezu Kristu wazutse, kugira ngo akomeze atubere ishingiro ry’amizero, yo aduha gusangira na We umutsindo, wagaragaje bidasubirwaho ko ubuzima burusha imbaraga urupfu, ko urukundo ruganza urwango, ineza ikaganza inabi. Ayo mizero duhora tuyavugurura mu mateka yose y’ubuzima bwacu, kugeza ku ndunduro y'ibihe, igihe Yezu Kristu aziyegurira Se wamweguriye byose, kugira ngo «Imana ibe byose muri bose» (1Kor 15, 28).
Izuka rya Kristu riherekeza kandi rikamurikira umukristu mu gihe cy’icyunamo
Kuri twebwe abakristu b’Abanyarwanda, uyu munsi wa Pasika, tudashobora kwimura,
uyu mwaka uhuriranye n’igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside
yakorewe Abatutsi mu w’1994. Duhimbaza Pasika dushimira Imana urukundo yadukunze mu
Mwana wayo Yezu Kristu, We wadukunze kugeza ku ndunduro mu rupfu rwe n’izuka rye.
Kuyihimbaza mu gihe cy’icyunamo turimo iwacu mu Rwanda, ntitubifate nk’ibintu bibiri
bihabanye; ahubwo bitume turushaho kuzirikana uburemere bw’icyaha cya muntu, udatinya
gucura umugambi utambamiye ugushaka kw’Imana, wo kugambanira, gutoteza. kwica rubozo
no kurimbura ubwoko uziza abantu uko bavutse, nk‘uko byakozwe muri Jenoside yakorewe
Abatutsi muri 1994. Nyamara ariko tunazirikane urukundo rukomeye rw’Imana n’impuhwe zayo
bisumba kure icyaha cya muntu. Bityo rero, iyobera ry’izuka rya Yezu Kristu niriduherekeze
kandi ridukomeze muri iki gihe cy’icyunamo igihugu cyacu kirimo.
Pasika ya Nyagasani Yezu Kristu iratureba natwe, kuko ihindura ubuzima bw’abemera,
igatanga amizero ku bantu muri rusange. Koko ubuzima, urupfu n’izuka bya Yezu Kristu,
bidufasha guhindura imyumvire yacu y’ubuzima: gusamwa, kuvuka, kubaho no gupfa kuri
twese. Mu buzima, mu butumwa, mu rupfu n’izuka bya Kristu, tubonamo isano iri hagati
y’ubuzima n'urupfu, ibyishimo n'akababaro, ingorane z’ubuzima zitera kwiheba, n’ibyiza
bidufasha gukomeza kwizera. Indunduro ya byose ikaba amizero muri Kristu wazutse, We ugira
ati: «Nijye Uvdbanze n 'Uwimperuka, kandi n ’Uriho; narapfuye none dore ndi muzima uko ibihe
bihora bisimburana iteka, mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ubuzima» (Hish 1, 17 -18).
Kwibuka abacu batuvanywemo turi mu rumuri rwa Pasika, ni ukubazirikana dushingiye
ku mateka y’ugucungurwa dusangiye twese muri Yezu Kristu wadusezeranyije kuvugurura
byose akabigira bishya, maze tukabana n’Imana yacu turi abantu bayo koko. Imana izahanagura
“icyitwa amarira cyose ... n ’urupfu rwoye kuzongera kubaho ukundi. Icyunamo, amaganya
n’imibabaro, nabyo ntibizongera kubaho ukundi" (Hish 21, 4). Abakristu twumve rwose kandi
twumvishe abandi mu mvugo no mu ngiro ko akababaro, icyunamo n’urupfu bizashira, ariko
urukundo Imana yatugaragarije muri Yezu Kristu n’umutsindo we duhimbaza muri Pasika byo
bitazashira. Duharanire kandi ko natwe abacu bapfuye batatubona uko badusize, ahubwo bishimire ko ubuzima bwacu mûri iki gihe bwacumbukura ikivi basize. bukaduhesha icyubahiro
n’ishema, bishingiye ku kwemera nk’uko Pawulo Mutagatifu abidushishikariza agira
ati:«Bavandimwe, ntabwo dushaka ko muguma mu bujiji ku byerekeye abapfuye kugira ngo
mudaheranwa n ’ishavu nk’abandi batagira icyo bizera» (1 Tes 4,13).
Guhimbaza Pasika twibuka amateka y’irondakoko, y’urwango n'ubwicanyi byaranze iki
gihugu cyacu, kugeza ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ni ukwiyemeza
kudaheranwa n’urupfu, ni ukwemera kurangamira Yezu Kristu wazutse akadusakazaho amahoro
ye, akadufasha kurenga imyumvire mibi, tukitaza imigambi n’indi myitwarire yose ishora mu
rupfu igapfukirana amizero, maze Kristu akatuzahura nkuko yabigenjereje intumwa zigatinyuka
kumubera abahamya. Bityo iyobera rya Pasika niridufashe kubona ko Imana ifite ububasha bwo
kudufasha kugira ukwizera no mu bihe bibi, ikatugira umuryango umwe urangwa n’urukundo,
ubuvandimwe n’imbabazi, kugeza n'aho twahamya nka Pawulo tuti: «Aho icyaha cyakwiriye,
ineza yarushijeho kuhasendera kugira ngo nkuko icyaha cyari cyaraganje mu rupfu, n ’ineza
izaganze mu butungane butanga ubugingo bw’iteka muri Yezu Kristu Umwami wacu» (Rom 5,
20).
Urugero rw ’intumwa mu rugendo rwo kwemera no guhamya Yezu Kristu wazutse
Intumwa za Yezu Kristu zabanye na We, zabonye ibitangaza yakoze, zirebera urukundo
ruhebuje yazigaragarije kandi akaruzitoza, nyamara mu gihe cy’urubanza rwe ashinjwa
ibinyoma, ziricecekera, Petero aramwihakana, ndetse no mu gihe cyo kubambwa ku musaraba
zari zahunze. Amaze kuzuka zatinze kwemera ko ari muzima. Nkuko twabyumvise mu Ivanjili,
mu gitondo cya Pasika Mariya Madalena amaze kubwira Petero na Yohani Intumwa ko
Nyagasani bamukuye mu mva bihutiye kujyayo basanga yazutse koko atakiri mu mva. “Nuko
Yohani ahageze arunama, abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva. Simoni Petero
wari umukurikiye aba arahageze, yinjira mu mva abona imyenda irambitse, n ’igitambaro bari
bamupfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n ’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi
hantu. Nuko wa mwigishwa wari wageze mbere kumva na we arinjira, aritegereza maze aremera
» (Yh 20, 1-9).
Tuzi ko na bamwe mu bigishwa bajyaga Emawusi bakoranye na we urugendo bataramumenya,
maze ku bw’Ijambo rye n’imanyura ry’umugati, ari yo Ukaristiya, baza kwemera ko ari Kristu
wazutse bituma bava mu cyunamo bityo bajya kumuhamya mu bandi, babaha ukwizera.
Nyuma yo kuzuka na none, Yezu yabonekeye intumwa ze mu minsi mirongo ine azihumuriza,
azibutsa ibyo yari yarazibwiye, bigeza naho azoherereza Roho Mutagatifu ku munsi wa
Pentekosti kugira ngo zimubere abahamya, zamamaza iyo Nkuru Nziza hose. Ni byo Petero
avuga ashize amanga imbere y’abatware n’abakuru b’umuryango ati: «Nimumenye neza rero,
mwebwe mwese n ’umuryango wose wa Israheli, ko izina rya Yezu Kristu w ’i Nazareti mwebwe
ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ariryo uyu munsi akesha kuba ahagaze
imbere yanyu ari mutaraga. Yezu uwo ni We rya buye ryajugunywe namwe abubatsi, nyamara
rigahinduka insanganyarukuta. Bikaba rero nta wundi wundi twakesha umukiro usibye We, kuko
ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe». (Intu 4,10-12)
No mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abagize ubutwari nk’ubwa
Yohani Intumwa waherekeje Yezu kugeza ku musaraba, hamwe na ba bagore bari bifatanyije
n’Umubyeyi Bikira Mariya. Muri ibyo bihe bibi by’amateka yacu kandi harimo n’ababaye nka
Simoni w’i Sireni, watwaje Yezu umusaraba, abandi bagenza nka Nikodemu na Yozefu wa
Arimatiya bamushyinguye. Muri iryo curaburindi twanyuzemo, hari abataragamburujwe n’inabi
bagaragaza umutima mwiza w’ubuntu n’ubukristu bitangira abandi.
Dushingire amizero yacu muri Yezu Kristu wazutse
Bakristu dukunda,
Usibye iyi minsi y’umwihariko w’icyunamo turimo mu gihugu cyacu, iyo twubuye
amaso tubona ko isi yacu yugarijwe n’ibibazo bikomeye birimo intambara zidahwema guhitana
abantu b’inzirikarengane, ubukene bwugarije igice kinini cy’abantu babura iby’ibanze kugira
ngo babeho, ubuhunzi n'ibibazo bijyana nabwo, hari kandi n’abagihembera inzangano
birengagiza ingaruka zabyo ku buzima bw’abantu.
Ibyo byose ntibikwiriye kudukangaranya. Ahubwo ni igihe cyo gukomera mu kwemera,
mu kwizera no mu rukundo; ni igihe cyo kwakira ihumure dukesha Umwami wacu Yezu Kristu
no guhumurizanya nk'uko Pawulo intumwa abiturarikira agira ati: «Umwami wacu Yezu Kristu
ubwe, hamwe n ’Imana Umubyeyi wacu wadukunze, maze ku neza ye akaduha kwizera ihumure
ritazashira, bo nyine nibabahumurize kandi babahe gukomera mu byiza byose mukora cyangwa
muvuga» (2 Tes 2, 16-17).
Gushingira amizero yacu muri Kristu wazutse nibirangwe n'ibikorwa by’urukundo: tube
hafi ku buryo bw’umwihariko abarokotse Jenoside, twite ku bababaye b’ingeri zinyuranye, kandi
dukomeze ubutumwa bwa Nyagasani Yezu Kristu bwo guharanira amahoro, ubumwe
n’ubwiyunge, ubutabera n’imbabazi, dushize amanga, twunze ubumwe na We, We udutera
ubutwari agira ati: «Nimukomere isi narayitsinze» (Yh 16,33).
Nkuko turi no mu rugendo rwa Sinodi, tuzirikane kugendera hamwe, gufatanya ubutumwa
kugirango turusheho kuba abahamya ba Yezu Kristu wazutse.
Tubifirije mwese Pasika Nziza. Nyagasani Yezu Kristu wazutse, Umwami
w'amahoro, nasakaze ibyishimo n’amizero mu miryango yanyu. Nabere inkingi y’ubuzima
bushya impfubyi n’abapfakazi. nabohore imbohe ku mutima no ku mubiri; bityo izuka rya Yezu
Kristu duhimbaza none, rihe buri wese imbaraga zo kumubera umuhamya. «Imana Yo soko
y ’amizero, nibuzuze ihirwe ryose n ’amahoro mu kwemera kugira ngo musenderezwe ukwizera
ku bw 'ububasha bwa Roho Mutagatifu» (Rom 15, 15).
Tubaragije Umubyeyi Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, Umwamikazi w’amahoro
n’Umubyeyi wa Kiliziya.
Bikorewe i Kigali, ku wa 23 Werurwe 2023
Abepiskopi banyu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.