Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi bahangayikishijwe n’ibitekerezo Kiliziya ibona ko byangiza umuryango birimo uburenganzira bwo gukuramo inda
Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n’u Burundi bagaragaje impungenge ku bitekerezo by’isi ya none bikomeje gukwirakwizwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari, bavuga ko bimwe muri byo bishobora kugira ingaruka ku muryango, ku rukundo hagati y’abashakanye no ku ndangagaciro zishingiye ku kubaha ubuzima bwa muntu.
Mu bitekerezo by’umwihariko bahangayikishijwe na byo harimo guharanira uburenganzira bwo gukuramo inda n’ubwo kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Ibi byagarutsweho na Musenyeri Joachim Ntahondereye, Umwepiskopi wa Muyinga akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Burundi (CECAB), mu kiganiro yagiranye na Radiyo Maria Burundi nyuma y’inama yahuje Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi, yabereye i Bujumbura kuva ku wa 9 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2026.
Musenyeri Ntahondereye yavuze ko kimwe mu bibazo bihangayikishije Abepiskopi bo muri ibi bihugu ari uko ibitekerezo by’isi ya none bikomeje gukwirakwizwa no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, kandi bimwe muri byo bikaba bishyigikira ibikorwa Kiliziya ibona ko byangiza umuryango n’indangagaciro z’ubuzima.
Yagize ati “Ikindi kiduhangayikishije ni uko no muri aka karere kacu hakomeje gukwirakwizwa ibitekerezo by’isi ya none, ariko ugasanga hari ibidukururira mu bikorwa bibi. Hari n’inzego zibyemera cyangwa zikabishyigikira.”
Yakomeje agaragaza ingero z’ibyo bitekerezo, by’umwihariko ibirebana no gukuramo inda n’uburyo bushya bwo kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ati “Urugero ni uguharanira uburenganzira bwo gukuramo inda, cyangwa uburenganzira bwo kubyara abantu bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho.”
Musenyeri Ntahondereye yavuze ko ibyo bitekerezo bishobora kugira ingaruka ku mibanire y’abantu, ku rukundo hagati y’abashakanye no ku busabane hagati yabo, bikaba byanagira uruhare mu gutakaza indangagaciro zishingiye ku kwemera Imana.
Yagize ati “Usanga urukundo hagati y’abashakanye rugenda rubura, ndetse n’ubusabane hagati y’abantu bukagabanuka. Ibyo bituma dutakaza indangagaciro Imana yaduhaye.”
Ibyo bibazo biri no mu byagarutsweho mu itangazo ry’imyanzuro y’inama ya ACOREB ryashyizwe ahagaragara ku wa 11 Ugushyingo 2026, rigaragaza impungenge z’Abepiskopi ku kwemera gukuramo inda n’ubundi buryo bwo kwivanga mu buzima bw’umuntu.
Muri iryo tangazo, Abepiskopi bashimangiye ko umuryango ari Kiliziya yo mu rugo, aho abana bigira gukunda, gusenga no gukorera abandi. Basabye kandi ko imiryango yigishwa kubaha no kurinda ubuzima bw’umuntu kuva agisamwa kugeza apfuye urupfu rusanzwe.
Bagaragaje kandi ko hakenewe gutegura neza abitegura kurushinga no gukomeza kubaherekeza nyuma yo gushyingirwa, kugira ngo imiryango irusheho gushingira ku rukundo, ku budahemuka no ku ndangagaciro za gikristu.
Iyi nama ya ACOREB yari iya kabiri mu mwaka wa 2026, nyuma y’iyabereye i Kigali muri Werurwe. Ni inama isanzwe ihuza Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi kabiri mu mwaka, bakajya bahurira rimwe muri buri gihugu kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buzima bwa Kiliziya, ibibazo byugarije imiryango n’ibindi bibazo bireba akarere.
Mu myanzuro yayo, Abepiskopi banagaragaje impungenge ku ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi, basaba Leta z’ibihugu byombi gukomeza ibiganiro bigamije kunoza umubano no kongera gufungura iyo mipaka.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.