Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami wa Cambodia; Amahirwe ku bukungu n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bagiriye uruzinduko rwa Leta mu Bwami bwa Cambodia, rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi no gufungura amahirwe mashya y’ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami wa Cambodia; Amahirwe ku bukungu n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami wa Cambodia; Amahirwe ku bukungu n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Phnom Penh ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo bakirwa mu n’abayobozi batandukanye, abaturage b’icyo gihugu bitwaje amabendera y’u Rwanda na Cambodge, hagamijwe kubereka urugwiro, kubishimira no kubaha ikaze.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami Norodom Sihamoni mu Ngoro y'Ubwami iri mu murwa mukuru i Phnom Penh mu muhango w’icyubahiro wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, bagirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko ibihugu byombi byarushaho kunoza umubano no kwagura ubufatanye bufitiye akamaro abaturage babyo.

Uretse ibiganiro n’Umwami, Perezida Kagame azahura n’abandi bayobozi bakuru ba Cambodia barimo Perezida wa Sena, Hun Sen, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Khuon Sudary, ndetse na Minisitiri w’Intebe, Hun Manet.

Ubucuruzi n’ishoramari; Amahirwe mashya ku Rwanda

Kimwe mu byitezweho kuvamo umusaruro ukomeye muri uru ruzinduko ni amasezerano n'inyandiko z'ubufatanye biteganyijwe ko ibihugu byombi bizasinyana mu nzego z'ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n'ubukerarugendo.

Ubu bufatanye bushobora gufungurira u Rwanda amahirwe yo kwagura amasoko y'ibicuruzwa byarwo muri Aziya, kongera abashoramari bashobora gushora imari mu gihugu no korohereza ibigo by'ubucuruzi byo mu Rwanda kugirana imikoranire n'ibyo muri Cambodia.

Cambodia ni igihugu gifite ubunararibonye mu nzego zirimo ubukerarugendo, inganda, ubuhinzi n'ubucuruzi mpuzamahanga. U Rwanda rushobora kubyaza umusaruro ubwo bunararibonye binyuze mu kungurana ubumenyi, ikoranabuhanga no guteza imbere imishinga ihuriweho.

Ku ruhande rw'u Rwanda, amahirwe ashobora kuboneka mu kugeza ku masoko mashya ibikomoka ku buhinzi, icyayi, ikawa n'ibindi bicuruzwa bifite ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Ubwikorezi bwo mu kirere; Guhuza u Rwanda n'amasoko ku mugabane wa Aziya

Ikindi gice cy'ingenzi muri uru ruzinduko ni ubufatanye mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere.

Guteza imbere ubu bufatanye bishobora gufasha u Rwanda koroshya ingendo z'abacuruzi, ba mukerarugendo n'abandi bashaka gukorana n'ibihugu byo muri Aziya y'Amajyepfo y'Uburasirazuba.

Ku Rwanda, igihugu gikomeje kwiyubakira umwanya nk'ihuriro ry'ubucuruzi, inama n'ingendo muri Afurika, kwagura imikoranire y'indege n'ibihugu byo muri Aziya bishobora kongera amahirwe y'ubucuruzi mpuzamahanga.

Ibi kandi bishobora kugira uruhare mu kongera umubare w'abasura u Rwanda, cyane cyane igihe hazaba hari uburyo bworoshye bwo guhuza ingendo hagati y'ibihugu byombi.

Ubukerarugendo; Kwamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga

Ubufatanye mu bukerarugendo na bwo bushobora kuba imwe mu nkingi z'ingenzi z'ibizava muri uru ruzinduko.

Cambodia izwi ku rwego mpuzamahanga kubera amateka yayo, umurage ndangamuco n'ahantu nyaburanga hasurwa n'abakerarugendo benshi. U Rwanda na rwo rufite ibyiza nyaburanga birimo Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, Pariki y'Akagera n'ubukerarugendo bushingiye ku ngagi zo mu misozi.

Gukorana mu rwego rw'ubukerarugendo bishobora gutuma ibihugu byombi byungurana ubunararibonye mu kwamamaza ibyiza byabyo, guteza imbere serivisi z'abashyitsi no gukurura abashoramari mu bikorwa by'ubukerarugendo.

Umubano umaze imyaka isaga 20

U Rwanda na Cambodia bifitanye umubano wa dipolomasi watangiye mu mwaka wa 2005. Ibi bivuze ko uru ruzinduko ruje mu gihe ibihugu byombi bimaze imyaka isaga 20 bifitanye umubano w'ubutwererane.

Mu Ugushyingo 2025, impande zombi zari zasinyanye amasezerano agamije gushyiraho ibiganiro bihoraho hagati ya Minisiteri z'Ububanyi n'Amahanga, ndetse n'ubufatanye mu korohereza abafite pasiporo za dipolomasi n'iz'akazi mu bijyanye na viza.

Ibyo byari intambwe yo kubaka urufatiro rw'imikoranire irambye, mu gihe uru ruzinduko rwa Leta rushobora kurushaho kuwushyira mu bikorwa binyuze mu masezerano mashya y'ubukungu n'iterambere.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose