Myr Sanctus Lino Wanok yatorewe kuba Perezida mushya w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Uganda
Myr Sanctus Lino Wanok, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Lira, yatorewe kuba Perezida mushya w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Uganda (UEC), asimbuye Myr Joseph Antony Zziwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kiyinda-Mityana wari umaze igihe kuri uwo mwanya.
Nk’uko byatangajwe na Televisiyo Gatolika ya Uganda (UCTV), muri ayo matora, yabaye mu nama y’Abepiskopi, Myr Lambert Bainomugisha, Arkiyepiskopi wa Arikidiyosezi ya Mbarara, yatorewe kuba Visi Perezida w’iyo nama.
Izi ni impinduka mu buyobozi bw’urwego ruhuriza hamwe Abepiskopi Gatolika bo muri Uganda, rukagira uruhare rukomeye mu guhuza ibikorwa by’iyogezabutumwa, uburezi, ubuvuzi, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse no guhuza Kiliziya n’izindi nzego z’igihugu.
Myr Sanctus Lino Wanok yavukiye ku wa 7 Mata 1957 mu gace ka Ukuru Pamach, mu Karere ka Zombo, mu Burengerazuba bwa Uganda, muri Paruwasi ya Warr, Diyosezi ya Nebbi.
Yahawe ubudiyakoni ku wa 31 Kanama 1986, ahabwa ubupadiri ku wa 27 Nzeri 1986, ahabwa ubupadiri na Musenyeri Fred Drandua.
Nyuma yo guhabwa ubupadiri, yakoze imirimo itandukanye ijyanye n’iyogezabutumwa n’uburezi muri Kiliziya. Yabaye umwarimu mu maseminari makuru ya Katigondo na Ggaba, anaba Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Paidha. Yanabaye Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nebbi kuva mu 2005 kugeza igihe yabereye Umwepiskopi.
Mu mwaka wa 1995, yabonye impamyabumenyi y’ikirenga mu Iyobokamana rishingiye kuri Bibiliya (Biblical Theology), ayikuye i Roma mu Butaliyani.
Ku wa 8 Gashyantare 2011, Papa Benedigito wa XVI yamugize Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nebbi, yimikwa ku wa 30 Mata 2011.
Nyuma y’imyaka isaga irindwi ayoboye Diyosezi ya Nebbi, ku wa 23 Ugushyingo 2018, Papa Fransisiko yamugize Umwepiskopi wa Diyosezi ya Lira, asimbuye Myr Giuseppe Franzelli. Yashyizwe kuri uwo mwanya ku wa 9 Gashyantare 2019.
Mbere yo gutorerwa kuyobora Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Uganda, Myr Wanok yari asanzwe ari Visi Perezida wayo. Yatorewe uwo mwanya mu nama rusange y’Abepiskopi yabaye mu Gushyingo 2022.
Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Uganda ni urwego ruhuza Abepiskopi bose b’icyo gihugu, rugamije guhuza no guteza imbere ubutumwa bwa Kiliziya. Ifite icyicaro i Nsambya, mu murwa mukuru Kampala, ikaba ihuza ibikorwa bya za Diyosezi 19 zigize Kiliziya Gatolika muri Uganda.
Ibyo bikorwa birimo iyogezabutumwa, uburezi, ubuvuzi, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage. Kiliziya ibinyuza mu mashuri, kaminuza, ibitaro, ibigo nderabuzima n’izindi nzego zayo.
Imibare y’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Uganda igaragaza ko Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu igizwe na Arikidiyosezi enye (4) na Diyosezi 19, zifite hamwe Paruwasi 787. Ifite Abakristu Gatolika 21.032.841, ikaba ifite Abapadiri ba Diyosezi 3.220 n’abapadiri b’abamisiyoneri 427, Ababikira 4.300 n’Abihayimana b’abagabo 737.
Mu bikorwa byayo by’iyogezabutumwa n’iterambere ry’abaturage, Kiliziya ifite kandi amashuri 3.388, ibigo n’inzego 219 ndetse n’Abakateshisiti 20.091, bagira uruhare mu gufasha abakristu kumenya no gukurikiza inyigisho za Kiliziya.
Ku bijyanye n’ubuvuzi, Kiliziya Gatolika muri Uganda na yo ifite uruhare rukomeye. Imibare ya Uganda Catholic Medical Bureau (UCMB), urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by’ubuvuzi bya Kiliziya, igaragaza ko ifite ibitaro 33, ibigo nderabuzima byo ku rwego rwo hasi 264, amashuri 15 yigisha iby’ubuzima n’abakozi barenga 10.300 bakora mu rwego rw’ubuvuzi.
Iyi mibare igaragaza uruhare rukomeye Kiliziya Gatolika ifite mu mibereho y’Abanya-Uganda, haba mu kubafasha kubona uburezi, ubuvuzi, uburere n’izindi serivisi z’ibanze.
Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Uganda ikaba ari urwego rukomeye mu guhuza ibyo bikorwa, binyuze mu mashami n’inzego zitandukanye zayo, harimo izishinzwe uburezi, ubuzima, ubutabera n’amahoro, ndetse n’itumanaho.
Myr Sanctus Lino Wanok agiye kuyobora uru rwego mu gihe Kiliziya Gatolika muri Uganda ifite abayoboke barenga miliyoni 21, ikaba ifite inshingano yo gukomeza kwagura ubutumwa bwayo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.