Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Yezu azi amateka y'ubuzima bwanyu – Papa Leo XIV

Papa Leo XIV yasabye urubyiruko rwo muri Peru kutagira ubwoba bwo kongera gutangira ubuzima, kabone nubwo rwaba rwarakoze amakosa menshi cyangwa rukumva ko amahirwe yarwo yarangiye. Yabibukije ko Yezu azi amateka ya buri wese kandi akomeza kumuhamagarira kumukurikira no kugirana na we urugendo rw'ubuzima.

Yezu azi amateka y'ubuzima bwanyu – Papa Leo XIV
Yezu azi amateka y'ubuzima bwanyu – Papa Leo XIV

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, mu ijoro ry'amasengesho yahuriyemo n'urubyiruko ndetse n'abanyeshuri ba kaminuza, bari bateraniye kuri Stade National i Lima muri Peru.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu basaga ibihumbi 60, kikaba cyari igikorwa cya nyuma Papa Leo XIV yari agiranye n’urubyiruko n'abanyeshuri ku munsi we wa mbere w'uruzinduko rwe muri Peru.

Ntimugatinye kongera gutangira

Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yagaragaje ko hari abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, bashobora kumva ko bakoze amakosa menshi ku buryo batagishoboye guhinduka cyangwa ko igihe cyo gutangira bundi bushya cyarenze.

Yagize ati “Wenda bamwe muri mwe batekereza ko bakoze amakosa menshi cyane cyangwa ko igihe cyo kongera gutangira cyarenze. Ndashaka kubabwira nti Nimurebe Yezu. Azi amateka yanyu kandi akomeje kubahamagarira kugendana na we.”

Yakomeje ashimangira ko umuntu adakeneye kuba azi neza uko ejo hazaza he hateguwe kugira ngo yemere umuhamagaro wa Kristu.

Yabasabye gutera intambwe bashoboye uyu munsi, bakiringira urukundo rw'Imana kandi bakemera ko ibaherekeza mu rugendo rw'ubuzima.

Papa yavuze ko kenshi Imana itatwereka inzira yose icyarimwe, ahubwo ko tuyimenya uko dukomeza gutera intambwe.

Yezu yita ku bibazo n'ibyifuzo by'urubyiruko

Papa Leo XIV yibukije urubyiruko ko Yezu atita gusa ku masengesho yarwo, ahubwo ko anita ku buzima bwose, ku bibazo rufite, ku nzozi zarwo ndetse no ku bibazo rukiburira ibisubizo.

Yagize ati “Yezu yita kuri ibi byose kuko yita kuri mwe.”

Yabasabye kutagira ubwoba bwo kuganira na Yezu nta buryarya, kabone n'igihe babura amagambo bakoresha mu isengesho.

Yabibukije ko Yezu azi amarira yabo n'ibibazo batabonera ibisubizo byabyo, bityo bakaba badakwiye kumva ko bari bonyine mu bibazo bahura na byo.

Yongeyeho ko ukwemera gufasha umuntu gukomeza urugendo rw'ubuzima, kukamwibutsa ko imibabaro itari yo ijambo rya nyuma. Yanabashishikarije kwegera abantu babakunda kandi bashobora kubafasha, kuko hari ibikomere bisaba igihe n'ubufasha bw'abandi kugira ngo bikire.

Yabasabye kutemera kuyoborwa n'amajwi ayobya

Mu butumwa bwe, Papa yanenze imyitwarire yo kubaho umuntu agendera gusa ku byo abandi bamwitezeho, ashimangira ko buri muntu afite umwihariko n'impano Imana yamuhaye.

Yagize ati “Imana yabaremye mushoboye gukora icyiza nta wundi muntu ushobora gukora mu buryo bumwe neza nk'ubwanyu.”

Yagaragaje ko hari igihe abantu bibaza niba gukurikira ubushake bw'Imana bisaba kureka inzozi zabo. Icyakora, yavuze ko atari byo, kuko Imana itifuza kwambura umuntu ibyishimo, ahubwo ishaka ko abigeraho mu buryo nyabwo kandi bumugeza ku buzima bwuzuye.

Papa yibukije urubyiruko amagambo ya Papa Benedigito wa XVI agira ati “Ikibi gihora cyangiza.”

Yabashishikarije kutemera gushukwa n'ibitekerezo bibumvisha ko gukora icyaha ari byo byatuma bishimira ubuzima.

Yagize ati “Ntimukemere gushukwa! Ni gute ikintu kitugirira nabi cyatuzanira ibyishimo? Imana izi ibyifuzo byacu byimbitse kurusha uko natwe tubizi. Yashyize muri twe icyifuzo cyo gukunda no kugira ibyishimo, kandi ishaka ko ibyo byifuzo bigera ku bwuzure bwabyo.”

Papa Leo XIV yagaragaje ko kugira ngo umuntu amenye neza ubushake bw'Imana, agomba kwitoza kumenya ijwi ryayo, akabikora binyuze mu isengesho no gutuza imbere yayo.

Yasabye urubyiruko kujya rushaka umwanya wo guceceka no gusenga imbere y'Ukaristiya Ntagatifu, rukaganiriza Yezu ku migambi yarwo kandi rukemera ko Ijambo rye riyobora ubuzima bwarwo.

Yagize ati “Ntimutinye kumubaza icyo abitezeho.”

Yasobanuye ko bamwe mu rubyiruko bazahamagarirwa ubusaseridoti cyangwa ubuzima bwo kwiyegurira Imana, abandi bagahamagarirwa gushyingirwa no gushinga imiryango. Icyakora, bose bafite umuhamagaro wo gukoresha impano n'ubushobozi bwabo bafasha abandi.

Yezu nta kintu abambura, ahubwo abaha byose

Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yongeye gushimangira ko Yezu atajya areka gukomanga ku mitima y'abantu, abahamagarira kumwakira no kugumana na we.

Yavuze ko umuhamagaro wa buri muntu ukura uko arushaho kwegera Imana, kuyitega amatwi no kuyibwira ibyishimo n'ibimushishikaza.

Yasabye urubyiruko kubaka ubucuti nyakuri na Yezu binyuze mu isengesho, Ukaristiya Ntagatifu, gusoma no gutega amatwi Ijambo ry'Imana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose