Kibeho: Myr. Ntagungira yasabye Aba-Legio Mariae gusanga abakristu baciwe intege na Kiliziya zimaze imyaka 2 zifunze
Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Myr. Jean Bosco Ntagungira, yasabye abagize umuryango wa Legio Mariae (Ingabo za Mariya) guhaguruka bakajya gusanga abakristu bacitse intege mu kwemera, cyane cyane abaturiye Kiliziya z'amaparuwasi, amasantarari n'amasikirisare byafunzwe, kugira ngo babafashe kongera gusenga no gusubira mu buzima bwa gikristu
Yavuze ko inshingano Legio Mariae (Ingabo za Mariya) zitagomba kugarukira ku kwitwa izina ry’Umubyeyi Bikira Mariya, ahubwo zigomba kugaragarira mu bikorwa byo kugarura abateshutse ku kwemera, gufasha abari mu bibazo no guhuza abantu batandukanye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, ubwo ibihumbi by’abagize umuryango wa Legio Mariae baturutse mu madiyosezi atandukanye yo mu Rwanda bahuriraga i Kibeho, mu rugendo nyobokamana ngarukamwaka bajya gusengera kwa Nyina wa Jambo.
Myr. Ntagungira ni we wayoboye Igitambo cy’Ukaristiya muri urwo rugendo, mu izina rya Myr. Vincent Harolimana, ushinzwe uyu muryango, wari mu butumwa hanze y’u Rwanda.
Mu nyigisho ye, yasabye abitabiriye urwo rugendo gutekereza ku butumwa bafite nk’Ingabo za Mariya, bakibaza niba koko bakora ibyo basabwa n’Umubyeyi wabo, cyane cyane mu gihe hari abakristu bakeneye kongera gufashwa kwegera Imana.
Yagize ati “Natwe twitwa Ingabo za Mariya. Tuzirikane agaciro ingabo ifite imbere y’uyigaba, imbere y’uyitaho, imbere y’uwayigize ingabo. Bikira Mariya yaje adusanga aje kugarura imitima y’abari baratatanye, imitima y’abari barahabye, kongera kutwegeranya mu rukundo, mu kwicuza no mu kubana kivandimwe.”
Yabasabye gusanga abakristu batagiterana kubera ifungwa rya Kiliziya
Myr. Ntagungira yibukije Ingabo za Mariya ko ubutumwa bwabo bugomba kugera no ku bakristu batagiterana, abatakaje umurongo w’ukwemera ndetse n’abatuye ahantu Kiliziya zafunzwe, bamwe bakaba bamaze igihe batabona uburyo busanzwe bwo guteranira hamwe ngo basenge.
Yasabye abayobozi b’imiryango-remezo, abakuru b’amakoraniro n’abandi bafite inshingano muri Legio Mariae kureba uko bafasha abo bakristu, aho gutekereza ko ubutumwa bwabo bugarukira ku bantu basanzwe bateranira muri Kiliziya.
Yagize ati “Aho uri, aho utuye wumva uwo Mubyeyi agutuma iki? Uri muri paruwasi ifunze, iherutse gufungwa hashize imyaka ibiri, uri muri santarari ifunze, ubu yabaye itongo, uri mu muryango-remezo udaheruka guterana, uri hagati y’imiryango iryana, ishwana. Ese Ngabo za Mariya, aho bwa butumwa turacyabukora? Aho bwa butumwa si ikitiriro gusa? Aho bwa butumwa dusabwa twese buri gihe ntibuhera mu magambo gusa no mu mategeko?”
Yashimangiye ko kuba umukristu cyangwa kuba mu muryango wa Agisiyo Gatolika bidahagije igihe bitagaragarira mu bikorwa bifasha abandi.
Mu butumwa bwe, yasabye Ingabo za Mariya kutarebera abakristu bacitse intege, ahubwo bakabegera bakabafasha kongera kubona icyizere no gusubira mu buzima bw’isengesho.
Ati “Dufite ingabo dukinga, ngiyo Rozari, ngiryo Ijambo rya Yezu Kristu. Ngaho nimuhaguruke musange abo badaheruka gusenga, abo bagushijwe n’uko Kiliziya yabo ifunze, mubasange kuko Kiliziya ni aho abantu babiri cyangwa batatu bateraniye, ntabwo ari ya matafari.”
Myr. Ntagungira yasobanuye ko Kiliziya itagomba kureberwa gusa mu nyubako abantu bateraniramo, ahubwo ko n’abakristu ubwabo ari ingenzi mu gukomeza ubuzima bw’umuryango wa gikristu. Bityo, n’iyo inyubako yaba ifunze, abakristu bakwiye gufashwa gukomeza kubana, gusenga no gukomeza ukwemera.
Yasabye kandi abagize Legio Mariae kureba imiryango ifitanye amakimbirane, abantu batakibana neza n’abatakaje icyizere, kugira ngo babafashe kwiyunga no kongera kubana kivandimwe.
Ati“Imiryango itabanye cyangwa ibanye uko ibanye, muhaguruke, bofisiye namwe bakuru b’amakoraniro na Prezidya, aho ngaho muhatekereze kuko Sekibi arimo aratunyaga byinshi, kandi murahari muri Ingabo z’Umubyeyi.”
Yakomeje asaba buri wese gutekereza ku bantu azi bakeneye gufashwa, akabegera aho gutegereza ko ari bo bazabanza kwigaragaza cyangwa gusaba ubufasha.
Yagize ati “Dore uko tungana, hari benshi twasize imuhira kandi buri wese afite mu mutwe uwaguye. Musabe maze umusange. Umusabe ngo bamuguheho ubutumwa, wenda ntazakwakira, ntugire ubwoba, ntabwo ari wowe witumirije, ukugabye ni Umubyeyi Bikira Mariya. Icyo gitero ni we ukigaba.”
Ifungwa rya Kiliziya zimwe na zimwe rikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abakristu
Ubutumwa bwa Myr. Ntagungira bwatanzwe mu gihe ikibazo cy’ifungwa rya za Kiliziya mu Rwanda kigikomeje kuvugwaho, nyuma y’igenzura ryakozwe mu 2024 hagamijwe kureba niba hubahirizwa amategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere n’ibisabwa kugira ngo abantu basengere ahantu hatekanye.
Mu mpera za Nyakanga 2024, inzego zibishinzwe zakoze igenzura ry’ahantu ho gusengera hirya no hino mu gihugu, rifata ibyemezo byo gufunga ahantu hatari hujuje ibisabwa. Ibyo byasabwaga byari bikubiyemo ibyangombwa byemewe n’amategeko, umutekano w’inyubako, isuku, ubwirinzi bw’impanuka n’ibisabwa ku bayobozi b’amadini.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara muri Werurwe 2026, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi, bahuriye mu nama ya ACOREB, bagaragaje ko mu Rwanda hari Kiliziya za paruwasi zigera kuri 20 n’izindi nyinshi zo mu masantarari zari zigifunze, basaba ko habaho ibiganiro n’ingamba zo gufasha izujuje ibisabwa kongera gufungura.
Ibi ni byo bituma ubutumwa bwo gusanga abakristu batagiterana no kubafasha gukomeza ukwemera bufite umwanya w’ingenzi mu nyigisho ya Myr. Ntagungira. Nubwo ifungwa rya za Kiliziya rikomeje kandi inyinshi zarujuje ibyo zasabwaga, yasabye ko abakristu batagomba kwibagirana cyangwa gucika intege kubera ko ahantu basengeraga hasigaye hafunze.
Yabasabye kumenya aho bagomba kwerekeza ubutumwa bwabo
Myr. Ntagungira yasabye Ingabo za Mariya kuzirikana ko ubutumwa bwabo ari ugusubiza abantu ku Mana, kubahuza no kubafasha gukomeza urugendo rw’ukwemera. Yavuze ko ibyo bigomba gukorwa mu bikorwa bifatika, birimo gusura abatagiterana, gufasha imiryango ifitanye amakimbirane no kwegera abatakaje icyizere.
Yagarutse kandi ku butumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho, avuga ko Umubyeyi yaje guhuza abari baratatanye no kubahamagarira kwihana, kureka ubugambanyi no kubana mu rukundo.
Yagize ati “Bikira Mariya yaje adusanga aje kugarura imitima y’abari baratatanye, imitima y’abari barahabye. Yaje atubwira ko aha ari ihuriro n’igaruriro ry’abatatanye. Nawe uzabe iryo garuriro, nawe uzabe iryo huriro ry’abaguye kubera ko urugendo rwo kugera kuri za Kiliziya zifunguye rubavuna cyangwa batarushoboye kubera ubumuga cyangwa ubunebwe, aho muhatekereze.”
Yasabye abitabiriye urwo rugendo kutibanda gusa ku bantu bashoboye kugera i Kibeho cyangwa ku bakomeza kwitabira amateraniro, ahubwo ko bagomba no gutekereza ku batashoboye kuza, ku barwayi, ku bafite ubumuga no ku bacitse intege mu kwemera.
Yashimangiye ko isengesho, Rozari n’Ijambo ry’Imana bigomba kujyana n’ibikorwa by’urukundo no gusanga abakeneye ubufasha.
Ubutumwa bwo kuba Ingabo za Mariya mu bikorwa
Mu gusoza inyigisho ye, Myr. Ntagungira yasabye abagize Legio Mariae kwakira ubutumwa bahawe, bakabushyira mu bikorwa aho batuye no mu miryango yabo, kugira ngo babe koko abantu bafasha abandi kongera kwegera Imana.
Yibukije ko kuba Ingabo za Mariya bisaba kuba maso, kugira ubutwari no kugira uruhare mu kugarura abatakaje icyizere.
Yagize ati “Bavandimwe rero, Umubyeyi Bikira Mariya yaje kuduhuza, kutwegeranya hano kugira ngo yongere atugabe. Twakire ubwo butumwa, aturi imbere, yaduhaye urugero twe gutinya, turi na we, turi kumwe na Yezu Kristu kandi uri kumwe na we ntakorwa n’isoni, uri kumwe na we ntakubitwa n’inkuba.”
Ubutumwa bwe bwibanze ku guhamagarira Ingabo za Mariya kuva mu magambo zikajya mu bikorwa, zigafasha abakristu bacitse intege, zigaharanira ubumwe mu miryango, kandi zikagira uruhare mu gukomeza ubuzima bw’ukwemera n’igihe Kiliziya zimwe na zimwe zo gusengeramo zigifunze.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.