Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Igitabo Papa Fransisiko yandikagamo ibyamubayeho buri munsi kigaragaza ko yavuze ko yabonye Sekibi inshuro eshatu imbonankubone

Igitabo gikubiyemo ibyo Papa Fransisiko yagiye anyuramo mu buzima bwe bwa buri munsi kigaragaza ko yavuze ko yahuye na Sekibi inshuro eshatu, ndetse akavuga ko yigeze kubona “amarembo y’ikuzimu”.

Igitabo Papa Fransisiko yandikagamo ibyamubayeho buri munsi kigaragaza ko yavuze ko yabonye Sekibi inshuro eshatu imbonankubone
Igitabo Papa Fransisiko yandikagamo ibyamubayeho buri munsi kigaragaza ko yavuze ko yabonye Sekibi inshuro eshatu imbonankubone

Ibi bigaragara mu nyandiko yakozwe hagati ya 1992 na 2024, yasohotse ku wa Kabiri tariki 24 ugushyingo 2026, ikubiyemo ibitekerezo, ibyamubayeho n’ibyo yagiye yandikamo mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe.

Muri iyo nyandiko, Papa Fransisiko agaragaza ko mu mwaka wa 2021 yahuye na Sekibi inshuro eshatu. Ubwa mbere ngo yamubonye ari mu modoka, ubwa kabiri amubona mu gice cyo mu kiliziya kiririmbirwamo, naho ubwa gatatu amubona mu nama yagiranye n’abayobozi ba Vatikani.

Agaruka kuri ibyo yagiye abona, Papa Fransisiko yanditse ati “Sinshobora kwibagirwa ijwi rye rikomeye kandi rimeze nk’iry’umuntu urakaye.”

Yavuze ko no ku nshuro ya kabiri yamubonye, amaso ye yari ateye ubwoba, asa n’aho yaka umuriro.

Yagize ati “Yandebaga n’amaso asa n’ayaka umuriro... yari ateye ubwoba kurusha ayo nabonye ku nshuro ya mbere. Yari ameze nk’urushashi rw’umuriro.”

Yavuze ko ibyo byabereye mu rusengero ruto rw’Abakarumeri, ubwo yari akiri Arkiyepiskopi wa Buenos Aires muri Arijantine.

Papa Fransisiko yavuze ko ibyo yabonaga byakomeje kumuhangayikisha no mu zindi ngendo yagiraga, zirimo urwo yagiriye muri Chili mu mwaka wa 2018, ubwo havugwaga cyane ibirego by’umwepiskopi washinjwaga guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana na padiri.

Yavuze kandi ko yongeye guhura n’ibyo yafataga nko kubona Sekibi mu nama yagiranye n’abandi bayobozi nyuma yo gusubira i Roma.

Yanditse ati “Nabonye Sekibi, numva n’ijwi rye, ryumvikanaga nk’iry’umuntu wishimira ko yatsinze kandi wumva ko afite ububasha kuri byose.”

Yongeyeho ati “Nyagasani yampaye amahirwe yo kwikura muri ibyo twahuye.”

Yavuze ko yabonye amarembo y’ikuzimu

Mu bindi yanditse, Papa Fransisiko yavuze ko muri Kamena 2018, ubwo yari agiye kuryama, yabonye ibyo yise “amarembo y’ikuzimu”.

Yavuze ko yayitegereje akanya gato, ariko bikamutera ubwoba, maze agafata ishapule nk’intwaro yo kumurinda.

Yagize ati “Ni ibintu biteye akaga kwegera amarembo y’ikuzimu, kuko hashobora gusohokamo ibirimi by’umuriro bikagutwika.”

Yagarutse ku kwicuza urugendo yagiriye muri Chili

Iki gitabo kandi gikubiyemo uko Papa Fransisiko yagiye abona bimwe mu byamubayeho mu gihe yayoboraga Kiliziya Gatolika, harimo n’urugendo yagiriye muri Chili mu mwaka wa 2018, avuga ko yicuza uburyo yitwaye ku birego byari byatanzwe ku Umwepiskopi washinjwaga guhishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe na padiri.

Icyo gihe, Papa Fransisiko yari yanenzwe bikomeye nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye uwo umwepiskopi, nubwo hari ibirego byari bimuremereye.

Nyuma yaje gusaba imbabazi, ahamagaza i Roma abasenyeri bo muri Chili, bose bemera gusaba imbabazi.

Mu byo yanditse mu mwaka wa 2021, Papa Fransisiko yavuze ko ibyo byamubabaje cyane.

Yagize ati“Nababajwe cyane n’ibyabereye muri Chili.”

Yongeyeho ati “Byarangoye kwemera ibyabereye muri Chili; sinatekerezaga ko ibintu byari bikomeye bigeze kuri urwo rwego.”

Iyi nyandiko yatunganyijwe na Karidinali Victor Fernández, uyobora urwego rwa Vatikani rushinzwe inyigisho z’ukwemera, akaba yari n’inshuti ya hafi ya Papa Fransisiko.

Ibi bitabo ni byo bya mbere bikubiyemo inyandiko z’umuntu wayoboye Kiliziya Gatolika, zigaragaza ibyo yagiye anyuramo mu buzima bwe bwa buri munsi, bisohotse ku mugaragaro kuva mu myaka ya za 1960.

Papa Fransisiko yatorewe kuyobora Kiliziya Gatolika mu mwaka wa 2013, ayobora kugeza apfuye ku wa 21 Mata 2025, afite imyaka 88.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose