Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Abanyarwanda baba mu Butaliyani bizihije isabukuru y’imyaka 45 y’Amabonekerwa ya Kibeho

Abanyarwanda baba mu Butaliyani bifatanyije n’abandi bakirisitu hirya no hino ku isi kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, uzwi kandi nka Nyina wa Jambo, wahuriranye no guhimbaza isabukuru y’imyaka 45 ishize atangiye kubonekerwa i Kibeho, mu 1981.

Abanyarwanda baba mu Butaliyani bizihije isabukuru y’imyaka 45 y’Amabonekerwa ya Kibeho
Abanyarwanda baba mu Butaliyani bizihije isabukuru y’imyaka 45 y’Amabonekerwa ya Kibeho

Ibirori byabaye kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2026, bibera muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican, muri Capella del Coro. Byitabiriwe n’abapadiri biga i Vatican, abahakorera ubutumwa, abihayimana ndetse n’abakristu b’Abanyarwanda batuye mu Butaliyani.

Ibi birori byatangijwe n’umutambagiro w’ishusho ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho, hakurikiraho Igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Dr. Aimable Musoni.

Mu nyigisho yatanze, Padiri Musoni yagarutse ku kamaro k’ubutumwa Bikira Mariya yahaye isi ubwo yabonekeraga abakobwa batatu i Kibeho, ari bo Alphonsine Mumureke, Nataliya Mukamazimpaka na Mariya Klara Mukangango.

Yibukije ko hashize imyaka 45 amabonekerwa ya Kibeho atangiye, ndetse n’imyaka 25 Kiliziya Gatolika iyemeje burundu ko ari ay’ukuri. Yagaragaje ko kuva icyo gihe Kibeho yabaye ahantu hatagatifu, abakristu baturuka hirya no hino bajya gusenga no kwiyambaza Bikira Mariya.

Yagize ati“Umunsi mukuru wa none ni umunsi mukuru ukomeye w’Umubyeyi wacu Bikira Mariya. Hashize imyaka 45 Bikira Mariya abonekeye i Kibeho. Hashize kandi imyaka 25 ayo mabonekerwa yemejwe ko ari ukuri. Kuva icyo gihe, i Kibeho habaye ahantu hatagatifu abantu bajya gusengera no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya kugira ngo abafashe mu bintu byose.”

Padiri Musoni yakomeje asobanura ko Bikira Mariya afasha abakirisitu gukomera mu kwemera no gukomeza kuba abana b’Imana muri Kristu, kuko ari we ubereka inzira ibaganisha kuri Yezu.

Yibukije kandi ubutumwa bukomeye Bikira Mariya yahaye isi, busaba abantu guhinduka bakiri kare, kugira ngo birinde ingaruka z’ibibi biyugarije.

Ati “Muhinduke rwose hakiri kare, kuko isi imeze nabi cyane, isi igiye kugwa mu rwobo.”

Yagaragaje ko ubu butumwa budakwiye kurangirira mu kubwibuka gusa, ahubwo bukwiye guhindura imibereho y’abakristu, bakarushaho gukurikira Yezu Kristu no kubaho bashingiye ku Ivanjili.

Yasobanuye ko ubutumwa bwa Kibeho butagenewe Abanyarwanda gusa, ahubwo bugenewe isi yose. Yongeyeho ko muri ubwo butumwa harimo no kwakira ububabare, kuko ari kimwe mu bifasha umukristu gukurikira Yezu no kwikorera umusaraba we.

Mu bindi Bikira Mariya yasabye abakristu, Padiri Musoni yagarutse ku gusenga kenshi Ishapule, by’umwihariko Ishapule y’Ububabare Burindwi bwa Bikira Mariya, ubutumwa yatanze abinyujije kuri Mariya Klara Mukangango.

Yasoje ashimangira ko abakristu bakwiye kunyura kuri Bikira Mariya kugira ngo barusheho kugera kuri Yezu Kristu, Umwana we.

Iyi sabukuru ibaye mu gihe Kiliziya yitegura imyaka 50 y’Amabonekerwa ya Kibeho

Kwizihiza imyaka 45 y’Amabonekerwa ya Kibeho no kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo bibaye mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri guhimbaza Yubile y’imyaka 25 ishize ayo mabonekerwa yemejwe burundu, ndetse hakaba hanatangiye urugendo rwo kwitegura Yubile y’imyaka 50 y’Amabonekerwa ya Kibeho, izizihizwa mu mwaka wa 2031.

Ni urugendo rufite igisobanuro gikomeye ku bakristu, kuko rutanga umwanya wo kongera kuzirikana ubutumwa bwa Kibeho, kubusigasira no kubushyira mu bikorwa, cyane cyane ubutumwa bwo guhinduka, gusenga, kwihana no gukurikira Yezu Kristu. Bityo, mu gihe hasigaye imyaka itanu ngo Kibeho yizihize Yubile y’imyaka 50 y’Amabonekerwa, abakirisitu barahamagarirwa gukomeza guha agaciro ubwo butumwa, butagenewe u Rwanda gusa, ahubwo bugenewe Kiliziya n’isi yose.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose