Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Papa Leo XIV yasabye abayobozi b’imiryango y’abihayimana kuyobora bakorera abandi aho kubashyiraho igitugu

Papa Leo XIV yasabye abagabo n’abagore bihaye Imana kuyobora imiryango yabo barangwa n’umutima w’urukundo, kwitangira abandi no kubaha abo bayobora , kugira ngo imiryango y’abihayimana ibe ahantu harangwa amahoro, ubwumvikane n’ubuvandimwe.

Papa Leo XIV yasabye abayobozi b’imiryango y’abihayimana kuyobora bakorera abandi aho kubashyiraho igitugu
Papa Leo XIV yasabye abayobozi b’imiryango y’abihayimana kuyobora bakorera abandi aho kubashyiraho igitugu

Ibi yabigarutseho ubwo yakiraga abayobozi barenga 250 b’imiryango y’abihayimana y’abagabo n’abagore, kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2026, mu Nzu y’Inama ya Sinodi i Vatikani, mu gusoza inama ya kabiri ihuje abagize Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abayobozi Bakuru b’Imiryango y’Abihayimana b’Abagore (UISG) n’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Imiryango y’Abihayimana b’Abagabo (USG).

Iyo nama iri kuba kuva ku wa 25 kugeza ku wa 27 Ugushyingo, ibera ahitwa Fraterna Domus i Sacrofano mu Butaliyani, ihuriza hamwe abayobozi b’imiryango y’abihayimana baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, bagamije kungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko igira iti “Ni gute twakoresha ubuyobozi burangwa no kwicisha bugufi, gukorera abandi no kububaha mu miryango yacu?”

Mu ijambo rye ritangiza ikiganiro, Papa Leo XIV yashimiye abayobozi bari bitabiriye iyo nama n’imiryango bahagarariye, avuga ko Kiliziya ikeneye ubuzima bw’abihayimana. Yashimangiye kandi uruhare rwabo mu kwamamaza Ivanjili no kugeza ubutumwa bwa Kristu ku bantu bose.

Nyuma y’ibyo, yagiranye na bo ikiganiro cyaranzwe no kungurana ibitekerezo ku bibazo bitandukanye birebana n’ubuzima n’imiyoborere y’imiryango y’abihayimana.

Amahoro nyakuri aturuka kuri Kristu

Mu gusubiza ikibazo cy’icyo abihayimana bakora kugira ngo babe abubatsi b’amahoro, Papa Leo XIV yavuze ko amahoro adashingiye ku ntwaro kandi ashobora gutuma n’imitima y’abantu ihinduka, ashingiye kuri Kristu wazutse.

Yagize ati“Amahoro twese twifuza, adakeneye intwaro kandi ashobora guca intege ingabo n’imitima yinangira, ni amahoro ya Kristu kandi ni impano y’Imana.”

Yasobanuye ko impinduka zituruka ku Ivanjili zitangirira ku muntu ku giti cye, binyuze mu buryo yakira kandi ashyira mu bikorwa umuhamagaro w’Imana, yubahiriza amasezerano y’ubukene, ubusugi n’ukumvira. Ibyo bigira uruhare mu kubaka imibanire myiza mu miryango y’abihayimana, muri Kiliziya no muri sosiyete muri rusange.

Ubuyobozi bugaragarira mu gukorera abandi no kubakunda

Ku bijyanye n’amacakubiri n’ibibazo bishobora kugaragara mu miryango y’abihayimana, Papa Leo XIV yibukije inyigisho za Mutagatifu Agusitini, wavuze ko abayobozi batagomba kwishimira kuba bafite ububasha bwo gutegeka abandi, ahubwo ko bakwiye kwishimira kubakorera babitewe n’urukundo.

Yagize ati “Niba dushaka kubaka ubumwe, nimucyo dukorere abandi tubitewe n’urukundo.”

Yasabye abayobozi b’imiryango y’abihayimana kwita by’umwihariko ku bantu bafite intege nke, abahuye n’ibibazo ndetse n’abagorana kubana na bo.

Yashimangiye ko kuyobora bisaba kumva abandi witonze kandi wihanganye, ndetse no kwemera kwigomwa ku bw’inyungu z’abo ushinzwe. Umuyobozi mwiza, nk’uko yabivuze, agomba kuba umuntu uhumuriza abandi, akabatera imbaraga, akabibutsa inshingano zabo ndetse akanabakebura igihe bibaye ngombwa.

Papa yanashimangiye akamaro k’isengesho, yibutsa abayobozi ko inshingano baba baragijwe zigomba mbere na mbere gushingira ku Mana.

Amasezerano y’ubuzima bw’abihayimana ni ubuhamya bw’ubuhanuzi

Agaruka ku buzima bw’abihayimana mu Isi irangwa n’amacakubiri n’ibitekerezo bihabanye, Papa Leo XIV yavuze ko umuhamagaro wo kwiyegurira Imana ari bumwe mu buhamya bukomeye bw’ubuhanuzi Imana iha abantu.

Yagarutse ku masezerano atatu agenga ubuzima bw’abihayimana, ari yo kuba indakemwa ku mubiri no mu mutima (ubusugi), ubukene n’ukumvira, agaragaza ko ari inzira zifasha gukiza sosiyete irangwa no kwikubira no kwikunda.

Yavuze ko ubusugi bufasha umuntu kugira umutima wigobotoye, ukarangwa n’urukundo akunda Imana na mugenzi we; ubukene bukamufasha kutagengwa n’imitungo, ahubwo akita ku byo abandi bakeneye; naho ukumvira kukamwigisha gukoresha ubwisanzure bwe mu nyungu z’abavandimwe be.

Yongeyeho ko iyo ayo masezerano ashyizwe mu bikorwa mu buzima busangiwe, imiryango y’abihayimana ihinduka urumuri rumurikira abandi kandi rukabayobora mu rugendo bahuriyemo.

Kugendera hamwe bisaba kuva ku bitekerezo by’umuntu umwe hakajya imbere iby’itsinda

Ku bijyanye na Sinodi, ari yo nzira Kiliziya ikurikiza ishingiye ku kugendana, kumva no gufatira hamwe ibyemezo, Papa Leo XIV yavuze ko umuryango w’abakristu ari impano y’Imana, ikomoka ku murimo wa Roho Mutagatifu.

Yagize ati “Kubaho muri Sinodi bisobanura mbere na mbere gushyira hamwe kugira ngo twumve icyo Roho Mutagatifu atubwira.”

Yavuze ko imiryango y’abihayimana ikwiye kuba urugero rwiza rwa Sinodi nyakuri, binyuze mu kumva ibitekerezo by’abandi, kubahana no kubaka imibanire ishingiye ku kwemera no guhura na Kristu.

Yagereranyije ubwo buzima n’imyumvire yo kwigenga birenze urugero, kwishakira inyungu no kwikunda, avuga ko ubuzima bw’abihayimana bwigisha abantu kugendana, bakakira buri wese uko ari, haba mu mico myiza ye no mu ntege nke ze.

Yasobanuye ko ibyo bisaba kuva ku mitekerereze igira iti “njye” hakajya imbere “twe”, kuva ku gufata ibyemezo umuntu ku giti cye hakajya imbere kuganira no kubitekerezaho hamwe, ndetse no kuva ku kubaho wenyine hakajya imbere kubana n’abandi.

Ubwenge buhangano bukwiye kurengera agaciro ka muntu

Mu gusubiza ikibazo kijyanye n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence/AI), Papa Leo XIV yavuze ko ari ikoranabuhanga rishya rifite ubushobozi bwinshi, ariko ko ingaruka n’ubushobozi bwaryo bitarasobanuka mu buryo bwuzuye.

Yagaragaje ko imiryango y’abihayimana ishobora kugira uruhare mu guteza imbere ikoreshwa ry’iri koranabuhanga mu buryo buboneye, binyuze mu rukundo n’ubwiyoroshye biranga ubuzima bwabo.

Icyakora, yashimangiye ko abihayimana bagomba gukomeza guhamya ko buri muntu afite agaciro kihariye kandi kadashobora gusimburwa n’ikindi kiremwa cyangwa ikoranabuhanga iryo ari ryo ryose.

Yavuze ko ubwenge bwa muntu, umutimanama n’ubwisanzure bwe bidashobora gusimburwa n’ikoranabuhanga, kuko ari byo bigomba kuyobora iterambere ryaryo no kugena imikoreshereze n'imbibi byaryo.

Mu gusoza, Papa Leo XIV yashimiye abayobozi b’imiryango y’abihayimana ku murimo bakorera Kiliziya, avuga ko ubuzima bwabo busangiwe bushobora kwibutsa sosiyete akamaro n’ubwiza bwo kugendera hamwe, nubwo iyo nzira isaba igihe, kwihangana n’ubushishozi.

Yashimangiye ko ari ngombwa ko abantu biga kumva Imana no gufatanya gushaka icyiza kurushaho ku bantu bose no ku byaremwe muri rusange

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose