Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Luxembourg: Karidinali Hollerich yamaganye ibibangamira Kiliziya Gatolika muri DRC

Karidinali Jean-Claude Hollerich, Arkiyepisikopi wa Luxembourg, yagaragaje ko yifatanyije na Fridolin Karidinali Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa na Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, Arkiyepiskopi wa Lubumashi, nyuma y’ibikorwa byabaye mu Mujyi wa Kinshasa na Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku wa 22 na 23 Ugushyingo 2026.

Luxembourg: Karidinali Hollerich yamaganye ibibangamira Kiliziya Gatolika muri DRC
Luxembourg: Karidinali Hollerich yamaganye ibibangamira Kiliziya Gatolika muri DRC

Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2026, Karidinali Hollerich yamaganye ibikorwa bibangamira uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage, asaba ubuyobozi bwa RDC gushyira imbere ibiganiro mu gukemura ibibazo biri hagati y’inzego za Leta na Kiliziya Gatolika.

Muri iryo tangazo, yavuze yatewe impungenge n’ amakuru y’ibyabereye muri iyo mijyi yombi, by’umwihariko ibikorwa byari biteganyijwe na Kiliziya Gatolika.

I Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo, Arikiyepisikopi wa Kinshasa, yari yateganyije kuyobora Misa y’urubyiruko rwa Arikidiyosezi ya Kinshasa kuri Stade Tata Raphaël, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Kristu Umwami n’Umunsi mpuzamahanga w’Urubyiruko ku rwego rwa Arikidiyosezi.

N’ubwo Kiliziya yari yabonye impushya zose zisabwa kugira ngo uwo muhango ube, ku munsi wabanzirizaga ibirori yangiwe gukoresha iyo stade, bituma Kiliziya ihindura aho yari yateganyije kubera uwo muhango.

Karidinali Hollerich yavuze ko gufata icyemezo nk'icyo ku munota wa nyuma bidakwiye, cyane cyane ko impamvu zatumye stade itagikoreshwa zitigeze zisobanurwa neza. Yagaragaje ko ibyo biteza kwibaza ku iyubahirizwa ry'ubwisanzure mu kwemera no ku burenganzira bwo gusenga.

Ku rundi ruhande, i Lubumbashi, Karidinali Hollerich yagaragaje impungenge ku byabaye mu rugendo rw'amahoro rwari rwateguwe n’Abepiskopi umunani bo mu ntara z’ubutumwa za Arkidiyosezi ya Lubumbashi.

Uru rugendo rwari rugamije gusaba ko icyemezo cy’urukiko kijyanye n’ubutaka bw’Ikigo cya Seminari Nkuru ya Mutagatifu Pawulo i Tshamalale gishyirwa mu bikorwa.

Mu byagarutsweho na Karidinali Hollerich harimo kubuza Musenyeri Fulgence Muteba, Arkiyepisikopi wa Lubumbashi akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri RDC (CENCO), gusohoka mu rugo rwe, kubuza abantu kugera kuri Katederali, gufata bamwe mu bakozi ba Diyosezi, ndetse n'ibikorwa by’inzego z’umutekano byabaye mu gihe cy’isengesho rya Rozari ryari rihuje Abepiskopi, abapadiri n'abakristu.

Karidinali Hollerich yavuze ko kubahiriza ibyemezo by’inkiko no kurengera uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo y’amahoro ari amahame y’ingenzi agomba kubahirizwa. Yamaganye kandi igikorwa icyo ari cyo cyose kibangamira imihango ya Misa n’iyubahirizwa ry’inshingano za Kiliziya mu butumwa bwayo bwo kwita ku bakristu.

Mu gusoza, Arikiyepisikopi wa Luxembourg yongeye kugaragaza ko ashyigikiye Karidinali Fridolin Ambongo na Musenyeri Fulgence Muteba, avuga ko yifatanyije na bo mu isengesho.

Yagaragaje kandi ko yegereye mu buryo bwa roho urubyiruko rwa Kinshasa, Abepiskopi, abapadiri, abaseminari, abihayimana n’abandi bakristu bose, by’umwihariko abo mu mijyi ya Kinshasa na Lubumbashi ndetse n’abagize umuryango wa Kiliziya wo mu Ntara ya Haut-Katanga.

Yasabye inzego zibifitiye ububasha muri RDC kurengera ubwisanzure bw’ibanze, gukumira ibindi bikorwa bishobora kubangamira ibikorwa bya Kiliziya Gatolika no gushyira imbere ibiganiro kugira ngo ibibazo biriho bikemurwe mu nzira y’ubutabera n’amahoro.

Karidinali Jean-Claude Hollerich yasoje ubutumwa bwe yizeza Abanyekongo ko azakomeza kubasabira, kimwe n’abakristu bose bo muri Arikidiyosezi ya Luxembourg, asaba Bikira Mariya, Umubyeyi w’Imbabare, gukomeza kurinda no guhumuriza abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose