Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Katederali y’i Mandalay muri Myanmar yari yasenywe n’umutingito yongeye gufungurwa

Karidinali Charles Maung Bo yayoboye umuhango wo kongera guha umugisha Katederali y’Umutima Mutagatifu i Mandalay, yari yarangijwe bikomeye n’umutingito wabaye muri Werurwe 2025. Yasabye Abakirisitu n’abaturage bose kugira uruhare mu kubaka icyizere, ubumwe n’amahoro mu gihugu kimaze imyaka irenga itanu mu ntambara.

Katederali y’i Mandalay muri Myanmar yari yasenywe n’umutingito yongeye gufungurwa
Katederali y’i Mandalay muri Myanmar yari yasenywe n’umutingito yongeye gufungurwa

Katederali y’Umutima Mutagatifu (Sacred Heart Cathedral) iherereye mu mujyi wa Mandalay, muri Myanmar, yongeye gufungurirwa abakirisitu nyuma yo gusenywa bikomeye n’umutingito ukomeye wibasiye icyo gihugu muri Werurwe 2025.

Ku wa 15 Ugushyingo, Karidinali Charles Maung Bo, Arikiyepiskopi wa Yangon, yayoboye Misa idasanzwe yo kongera guha umugisha iyo Katederali, ikaba yarabaye ku munsi hizihizwaga isabukuru y’imyaka 136 imaze yubatswe.

Muri uwo muhango hari abandi basenyeri bane, abapadiri, abihayimana batandukanye ndetse n’abakirisitu benshi. Hari kandi Musenyeri Andrea Ferrante, uhagarariye by’agateganyo Intumwa ya Papa muri Myanmar.

Arikiyepiskopi Marco Tin Win wa Diyosezi ya Mandalay yatangarije ikinyamakuru cya Vatican, Fides, ko kongera gufungura iyo Katederali ari ikimenyetso cy'uko ibyiringiro bishobora kongera kuvuka nubwo abantu baba banyuze mu bihe bikomeye.

Yagize ati “Mu mutima wakomeretse havutse ibyiringiro bishya.”

Yasobanuye ko gusana iyo nyubako bitari ugusubiza gusa ahantu ho gusengera uko hari hameze, ahubwo ko ari ikimenyetso cy'uko Imana ikomeje kuba hafi y'abayo, ikabashyigikira, ikabakiza ibikomere kandi ikabaha imbaraga zo kongera kubaho.

Umutingito wo muri Werurwe 2025 wangije insengero 17 zo muri ako gace, eshatu muri zo zirasenyuka hafi ya zose. Katederali y’Umutima Mutagatifu yari muri izo zasenyutse bikomeye.

Imirimo yo gusana izindi nsengero ebyiri na yo yaratangiye, ariko iracyasaba igihe, ubushobozi n'inkunga y'abagiraneza.

Kongera gufungura iyi Katederali bibaye mu gihe Myanmar ikomeje guhura n'ibibazo by'umutekano n'intambara imaze imyaka irenga itanu, mu gihe umujyi wa Mandalay na wo uracyarangwa n'umutekano muke.

Mu butumwa bwe, Karidinali Charles Maung Bo yagarutse ku magambo yo muri Bibiliya, agaragaza ko abantu bakwiye gufatanya kongera kubaka ibyiringiro, ubumwe no kwizera Imana.

Yagize at: “Inkuta zarangiritse, ariko ukwemera kwacu ntikwigeze gusenyuka.”

Yashimangiye ko gusana inyubako za Kiliziya bidahagije, kuko hakenewe no gukiza ibikomere biri mu mitima y'abantu, gusana umubano wangiritse no gutsinda ubwoba, uburakari, inzika n'amacakubiri binyuze mu kubabarirana no kwiyunga.

Muri ako karere, hari abantu benshi bahunze ingo zabo kubera umutekano muke, bakaba baracumbikiwe mu midugudu itandukanye, Kiliziya Gatolika ikaba ikomeje kubitaho, ibafasha kubona ibyo bakeneye.

Ababikira na bo bagize uruhare mu gufasha abana batagishobora kujya ku ishuri, babategurira amasomo yihariye kugira ngo bakomeze kwiga nubwo amashuri yabo yahagaze.

Karidinali Bo yavuze ko ubudasa bw'amoko, indimi n'umuco biranga abaturage ba Mandalay ari umutungo ukomeye ukwiye kubyazwa umusaruro, aho kuba impamvu y'amacakubiri, aboneraho gusaba abakirisitu kuba abantu bubaka ibiraro bihuza abantu, aho kubaka inzitizi zibatanya.

Yibukije abapadiri n'abihayimana inshingano yo kurinda no kwita ku mitima y'abantu, mu gihe abasanzwe ari abakirisitu yabasabye kuba amabuye mazima yubaka Kiliziya.

By'umwihariko, yasabye urubyiruko kutazakira urwango n'ibihe byo kwiheba ngo abe ari byo ruzaragwa, ahubwo rugaharanira ukwemera, impuhwe, ubutwari n'inzozi zo kubona Myanmar irangwa n'amahoro.

Mu gusoza, Karidinali Charles Maung Bo yongeye kwegurira Umutima Mutagatifu wa Yezu Arikidiyosezi ya Mandalay n'abaturage bose ba Myanmar, asaba Imana gukiza ibikomere byabo, kubafasha kwiyunga, kunga ubumwe no kugera ku mahoro arambye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose