Muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma hazabera Misa y'Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho
Ibi byatangajwe na Padiri Patrick DUSHIMIMANA, uhagarariye ihuriro ry'abapadiri n'abihayimana bakorera u Butumwa mu Butariyani, kuwa 31 Ukwakira 2026.
Yagize ati "Tariki 28 Ugushyingo 2026, tuzaturira Igitambo cy’Ukaristiya muri Basilika ya Mutagatifu Petero Intumwa duhimbaza Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho. Tuzaba twifatanya n’Abakristu bo mu Rwanda n’abandi bose bisunga Nyina wa Jambo Umwamikazi wa Kibeho."
Padiri Patrick yavuze ko bishimishije kubona umubare w’Abasaserdoti n’Abihayimana bari mu Butaliyani ugenda waguka kandi abasaba kujya bitabira gahunda zibahuza, by'umwihariko abasaba kuzitabira ari benshi iyi gahunda yo guhimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho.
Abapadiri n'abihayimana bakorera ubutumwa mu Butaliyani cyane cyane abatuye mu Mujyi wa Roma bari bahuriye hamwe muri Basilika ya Sacro Cuore, mu rwego rwo gutura Imana ubutumwa bushya bwo muri uyu mwaka no kwakira abashya baje gutangira ubutumwa bwabo i Roma.
Mu Gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Padiri Valens NIRAGIRE, yabasabye gushyira umutima ku butumwa bwabo, bwaba ubwo kwiga ndetse n’ubundi bahawe na Kiliziya. Avuga ko Imana yabatumye yabahaye n'ubushobozi bityo buri wese akaba asabwa gushyiraho ake mu bwiyoroshye.
Kuri ubu abapadiri n'abihayimana b'Abanyarwanda bakorera ubutumwa mu Butaliyani bagera kuri 90, bakaba bagira gahunda zitandukanye zibahuza zirimo n'iyi yo guhimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo.
Ibitekerezo (1)
-
SN
Samuel Ndayizeye 02 Ugushyingo 2026
Tuzaba turi kumwe rwose! Umubyeyi wacu amenyekane hose! Ntituzibagirwe ko akeneye kwagurirwa aho yakirira abamugana!