Arkiyepiskopi wa Cusco muri Peru yitabye Imana atitabiriye uruzinduko rwa Papa Lewo wa XIV yari amaze igihe ategura
Papa Leo XIV yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Myr Richard Daniel Alarcón Urrutia wari Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Cusco muri Peru. Yitabye Imana ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, afite imyaka 74, nyuma y’igihe kirekire arwaye. Urupfu rwe rwabaye habura iminsi mike ngo Papa Leo XIV agere mu mujyi wa Cusco mu ruzinduko ateganyijwe kugirira muri Peru, ku wa 15 Ugushyingo 2026.
Mu butumwa yohereje ku wa Gatandatu, abinyujije kuri Myr Lizardo Estrada Herrera, Papa Leo XIV yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, abapadiri, abihayimana ndetse n’abakirisitu bose bo muri Arikidiyosezi ya Cusco.
Papa yagarutse ku buzima n’umurimo wa nyakwigendera, amwita “umushumba witangaga atizigamye” mu murimo wa Kiliziya. Yasabiye roho ye kuruhukira mu mahoro, amusabira kuri Bikira Mariya wa Betelehemu, uzwi muri ako gace ka Mamacha Belén.
Agaruka ku ruzinduko rwe ateganyijwe kugirira i Cusco ku wa 15 Ugushyingo, Papa yavuze ko yifuza kuzifatanya n’abakristu baho mu isengesho. Yanabahaye umugisha wa gitumwa, nk’ikimenyetso cy’ihumure n’icyizere gishingiye kuri Kristu wazutse.
Arkiyepiskopi Lizardo Estrada Herrera, kuri ubu uyoboye Arkidiyosezi ya Cusco, yagaragaje agahinda nawe atewe n’urupfu rwa mugenzi we.
Yifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera n’inshuti ze mu kababaro batewe n’icyo yise “igihombo gikomeye”, asaba Imana mu mbabazi zayo zitagira umupaka kwakira umugaragu wayo mu Bwami bwayo no kumuha uburuhukiro bw’iteka.
Amakuru atangwa na Arkidiyosezi ya Cusco avuga ko ubuzima bwa Arkiyepiskopi Alarcón Urrutia bwari bwatangiye kuzahara cyane mu minsi ya nyuma y’uburwayi bwe.
Umurambo we washyizwe muri Katedrali ya Cusco kugira ngo abakristu n’abandi bose bifuzaga kumusezeraho babone uko bamwunamira
Arikiyepisikopi Richard Daniel Alarcón Urrutia yavukiye i Lima muri Peru, ku wa 10 Mata 1952.
Mu mwaka wa 1969, yinjiye mu muryango w’Abafransiskani, ahabwa ubupadiri mu mwaka wa 1976. Nyuma y’imyaka myinshi akorera Kiliziya, yahawe ubwepiskopi mu mwaka wa 2001.
Ku wa 27 Ukwakira 2014, ni bwo Papa Fransisiko yamugennye kuba Arkiyepiskopi wa Cusco. Yatangiye ku mugaragaro uwo murimo ku wa 3 Mutarama 2015, awukomeza kugeza yitabye Imana.
Arashyingurwa kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, muri Katedrali ya Cusco.
Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Peru na yo yatangaje ko yababajwe n’ inkuru y’urupfu rwa Arkiyepiskopi Richard Daniel Alarcón Urrutia, ariko ifite icyizere gishingiye ku izuka rya Kristu.
Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize iti “Turababaye cyane, ariko dufite icyizere cy’izuka, turamenyesha Umuryango w’Imana wose inkuru y’itabaruka rya Richard Daniel Alarcón Urrutia, Arikiyepisikopi wa Cusco, witabye Imana ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira, asubira kwa Se uri mu Ijuru.”
Iyo Nama yakomeje ivuga ko yifatanyije mu isengesho na Arkidiyosezi ya Cusco, Arkiyepiskopi Lizardo Estrada Herrera, abapadiri, abihayimana b’abagabo n’abagore, abakristu ndetse n’umuryango wa nyakwigendera.
Urupfu rwa Arkiyepiskopi Richard Alarcón rubaye mu gihe Kiliziya yo muri Peru yari mu myiteguro y’uruzinduko rwa Papa Leo XIV i Cusco, aho yari ateganyijwe kugera ku wa 15 Ugushyingo 2026. Ni uruzinduko nyakwigendera na we yari yaragize uruhare mu gutegura.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.