Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Padiri Uwimana Jacent wa Uganda yashyinguwe i Kigali

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera, habereye umuhango wo guherekeza no gusezera bwa nyuma Padiri Uwimana Jacent, wari umupadiri muri Paruwasi ya Yenya, muri Diyosezi ya Fort Portal muri Uganda, witabye Imana ku wa 28 Ukwakira 2026, aguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, azize uburwayi.

Padiri Uwimana Jacent wa Uganda yashyinguwe i Kigali
Padiri Uwimana Jacent wa Uganda yashyinguwe i Kigali

Igitambo cya Misa yo kumusezeraho cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, wavuze ko urupfu ari ibanga ry’Imana, bityo ko igihe yaduhaye ku isi n’ubutumwa yadushinze iyo birangiye aduhamagara ngo dusubire iwe.

Mu butumwa yatanze, Karidinali Kambanda yavuze ko nubwo urupfu rubabaza, cyane cyane iyo rutwaye umuntu wari ukidufitiye akamaro, atari rwo rufite ijambo rya nyuma ku buzima bw’umuntu.

Ati ‘’Urupfu ruratubabaza cyane cyane iyo rudutwaye umuntu twakundaga nka padiri Jacent wari ukidufatiye runini. Urupfu ntabwo rufite ijambo rya nyuma ku buzima bwa muntu, ubuzima ntabwo burangirira ku rupfu na nyuma y’urupfu ubuzima burakomeza, tugakomeza kubaho muri Nyagasani. Urupfu ni ukuvuka bushya mu bugingo bw’iteka.’’

Yakomeje asobanura ko urupfu ari ukwimukira mu bugingo bw’iteka, umuntu akajya mu nzu ya Data, aho yamuteganyirije umwanya mu buzima bw’iteka burusha imbaraga urupfu.

Yongeyeho ko abantu bari ku isi ari abagenzi, ko atari ho iwabo bazatura iteka.

Ati ‘’Hano duhari igihe gito ari nayo mpamvu ntawukwiye kugira icyo apfa n’undi. Ni igihe cyo kwizigamira igihe cyizaza nkuko umuntu yizigamira iz’abukuru.’’

Agaruka kuri Padiri Uwimana Jacent, Karidinali Kambanda yavuze ko yari umuntu w’Imana koko, nk’uko izina rye ribivuga.

Ati ‘’Yizeraga Imana bihebuje arayiyegurira, mu buzima bwe, mu bihe bikomeye by’amateka yacu, mu buhunzi yiyegurira Imana mu gihe ikintu cya mbere abantu batekerezaga ari ugushaka ubuzima we ahitamo kwiyegurira Imana ndetse yigisha n’abandi kwizera Imana n’ubugingo bw’iteka.’’

Yakomeje agira ati ‘’Padiri Jacent yari umuntu ukunda Imana ku buryo bukomeye akagira urukundo n’impuhwe kuko gukunda Imana ari yo soko y’urukundo ahavoma urukundo rukomeye bw’abantu ni cyo cyamuranze. Yakundaga abantu, yafashije benshi mu bihe bikomeye by’ubuhunzi, mu bukene, mu kwiheba akabafasha kubaremamo icyizere kubw’urukundo rukomeye akura ku Mana.’’

Karidinali Kambanda yashimangiye ko nubwo Padiri Uwimana yanyuze mu bihe bikomeye by’ubuhunzi mu mateka y’igihugu, yakomeje gukomera ku rukundo rw’Imana no kwitangira abandi, abafasha kuyimenya no kuyegera.

Yavuze ko yabaye umuhamya ukomeye w’urukundo rw’Imana, akomeza benshi, ababera inkingi ibaramira n’ikiraro kibambutsa bava mu kwiheba, bakavamo abagore n’abagabo b’ingirakamaro mu kubaka igihugu.

Yasoje avuga ko Padiri Uwimana yarangije neza urugamba rw’ubuzima bwe, asaba Imana kumwakira no kumuha iruhuko ridashira.

Ati ‘’Urugamba rwiza yararurwanye, ararurangije Imana imwakire aruhukire mu mahoro.’’

Umuhango wo guherekeza no gusezera bwa nyuma Padiri Uwimana Jacent witabiriwe n’abapadiri batandukanye bakoranye na we mu butumwa, abihayimana, ababyeyi, abavandimwe, umuryango, inshuti, abakirisitu n’abandi bose bari bamuzi. Muri bo harimo n’abaturutse muri Uganda, igihugu yavukiyemo ndetse yanakoreyemo ubutumwa.

Padiri Jacent Uwimana yavutse mu 1952 ahabwa ubupadiri mu 1981.

Nyuma y’imihango yo kumusezeraho bwa nyuma uyu mupadiri yashyinguwe mu irimbi ry’Abapadiri riri i Ndera mu Mujyi wa Kigali.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose