Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yatangije inama ku ikenurabushyo ry'umuryango

Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2026, Papa Leo XIV yatangije Inama ku Iyogezabutumwa ry'umuryango igamije gusuzuma ibibazo byugarije ingo muri iki gihe no kunoza ingamba za Kiliziya mu kubishakira ibisubizo.

Papa Leo XIV yatangije inama ku ikenurabushyo ry'umuryango
Papa Leo XIV yatangije inama ku ikenurabushyo ry'umuryango
Iyi nama yatumiwemo abayobozi b'Inama z'Abepiskopi Gatolika ku isi hose bagera ku 111, yateguwe mu rwego rwo guhimbaza isabukuru y'imyaka 10 Kiliziya isohoye urwandiko Amoris Laetitia rwagarutse ku bibazo byugarije ingo rukanatanga umurongo wo guhangana na byo. 

Muri iyi nama u Rwanda ruhagarariwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Atangiza iyi nama Papa Leo XIV yasabye abepiskopi n'abandi bayitumiwemo gutinyuka gutanga ubuhamya ku mibereho y'umuryango haba ku byiza biyirimo n'ibibazo biyugarije. 

Papa Leo avuga ko Kiliziya atari yo yonyine ifite icyo yigisha Imiryango ahubwo ko n'imiryango ifite byinshi yakwigisha Kiliziya. 

Ati"Muri iyi nama, ndabasaba kuzirikana ku ngorane imiryango ifite mwibuka ko Roho w'Imana atwigaragariza mu bihe bikomeye. Akatumurikira maze akadufasha kubona uko impuhwe z'Imana zishobora kwigaragariza imiryango yacu muri iki gihe. Mu bibazo no guhangana nabyo, mu ntege nke no mu mizero y'ejo heza, mu kwifuza kungu ubumwe n'igisobanuro nyakuri cy'umuryango." 

Iyi nama izasoza tariki 11 Ukwakira 2026, bikaba biteganyijwe ko izafasha Kiliziya kurushaho gushyira mu bikorwa ingamba zagatajwe mu rwandiko Amoris Laetitia.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose