Kwiyambaza abatagatifu si uguterekera abazimu b’abazungu?
Iki ni ikibazo abantu bakunze kwibaza, cyagarutsweho ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, ubwo Kiliziya Gatolika yizihizaga Umunsi Mukuru w’Abatagatifu bose.
Mu gitambo cya Misa cyabereye muri Paruwasi Regina Pacis, kiyobowe na Padiri Alexis Ndagijimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Ikenurabushyo ry’Urubyiruko (CEPJ), yasobanuye impamvu abakirisitu biyambaza abatagatifu n’uko bakwiye gusubiza abibaza kuri iyo ngingo.
Padiri Alexis Ndagijimana yagaragaje uko umukirisitu yagombye gusubiza mu gihe ahuye n’iki kibazo.
Ati ‘’ Oya, Abatagatifu si abazimu b'abazungu ahubwo ni abazima batuye kwa Nyirubuzima.’’
Yongeyeho ko hari n’abandi bibaza aho abatagatifu bakura ububasha bwo gusabira abantu, uko Kiliziya imenya ko umuntu runaka yabaye umutagatifu, ndetse n’impamvu umukirisitu akwiye kwitwa izina ry’umutagatifu aho kwitwa irindi zina.
Ati ‘’Ubundi se abatagatifu baba he? Tuti baba mu ijuru. Baba bakora iki se? Ijambo ry’Imana riti umunsi w’imperuka uzagera twese ducibwe urubanza, abatunganiye Imana bajye mu bugingo bw’iteka abandi bajye mu muriro. Ariko se Imana yuje urukundo ishobora kuremera bamwe kujya mu ijuru abandi ikabatwika?’’
Ahereye ku kibazo cy’ibyo abatagatifu bakora mu ijuru, yavuze ko bafite imirimo itandukanye, harimo no gusabira abasigaye ku isi.
Ati ‘’ Baba barangamiye uruhanga rw’Imana baririmba Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, baba bishimira umutsindo wa Kristu baririmba Nyirikuzo, baririmba Nyirineza, baririmba ugutsinda kwa Ntama, bahimbaza ubuhangage bw’Imana. Baba badusabira kugira ngo tutadandabirana mu nzira y’urukundo mu nzira y’ubutabera, baba bishimira ko bakunzwe n’Imana kandi baba basabira abakiri mu rugendo hano ku isi kugira ngo nabo umunsi umwe bazagere mu ihirwe ry’ijuru.’’
Yagarutse kandi ku kibazo cy’uko abatagatifu bashobora kuba bari mu ijuru kandi umunsi w’imperuka utaragera.
Yagize ati ‘’Icyo ni ikibazo cyiza ariko urugero rworoshye umuntu wese yatekereza ni urw’ibirori, ushobora kuba ufite ibirori ku cyumweru byo kubatirisha umwana se, by’ubukwe cyangwa n’ibindi bikomeye, ab’inkoramutima zawe ukabatumaho ku wa Kane. Ku wa Gatatu, ku wa Gatanu ngo baze bagufashe gutegurira abashyitsi, abanyantege nke ukababwira uti mwebwe muzabanguke, mwebwe muturuka kure ibintu byo kurwana no gutega bus zitazabacyerereza ahubwo ibyiza muzaze muryame muruhuke.’’
Yongeyeho ati ‘’ Abazakwambarira urababwira uti muzabanguke mwigere amakanzu. Niba ibyo tubikora na Nyagasani mu bugenga bwe afite uburenganzira bwo gutumira abo ashatse mbere y’umunsi w’imperuka kugira ngo basangire ibyo byishimo ariko bidakuyeho ko mu gihe gikwiye natwe twese tuzaba turi kumwe nawe.’’
Ku bijyanye n’uko Kiliziya imenya uko umuntu yabaye umutagatifu, Padiri Alexis yavuze ko abatagatifu Kiliziya ihimbaza atari abamenyekanye bose, kuko hari n’abatagatifu batazwi.
Ati ‘’ Bose ntibazwi cyakora hari bamwe Kiliziya yagiye imenya biciye mu bushakashatsi, mu gushaka amakuru, mu buhamya, mu masengesho cyangwa ibitangaza abantu babonye maze ikabatangaza nk’abantu b’intwari ngo babere urugero abandi kandi babasabire koko.’’
Yatanze urugero rw’Intwari z’Igihugu, agaragaza ko kimwe n’uko hari Intwari zitazwi amazina, ari na ko hari abatagatifu benshi batanditse mu bitabo bya Vatikani.
Ati ‘’ Ni nk’uko mu gihugu cyacu tugira umunsi mukuru w’Intwari z’igihugu ndetse uzasanga bavuga bati uyu ahagarariye Intwari zitazwi, uyu ahagarariye abasirikare batazwi ni ukuvuga amazina yose y’abasirikare bitangiye igihugu hari abatazwi , n’amazina yose y’abatagatifu ntabwo ari mu bitabo bya Vatican.’’
Mu gusoza inyigisho ye, Padiri Alexis Ndagijimana yasabye abakirisitu kudaterwa ipfunwe no kwiyambaza abatagatifu, kuko nta mbogamizi zibabuza kubumva no kubasabira, nubwo baba bari mu ijuru.
Ati ‘’Abatagatifu baradushyigikira bakatubaha hafi, ntabwo baba bakizitiwe n'imbibi z'igihe, imbibi z'ururimi, mu Ijuru ururimi rw'urukundo uruvuga yumva n'izindi ndimi zose, ururimi rw'Imana uruvuga yumva n'izindi ndimi zose. Abatagatifu baradusabira nk’uko abamalayika badusabira.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.