Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Inama y'Abepiskopi yakiriye Minisitiri w'uburezi

Kuri uyu wa 10 Nzeri 2026, Abepiskopi bateraniye mu Nteko Rusange ya 179 ku Ruyenzi bakiriye, Minisitiri w'uburezi Joseph NSENGIMANA, baganira ku ngingo zitandukanye zirebana n'uburezi.

Inama y'Abepiskopi yakiriye Minisitiri w'uburezi
Inama y'Abepiskopi yakiriye Minisitiri w'uburezi
Minisitiri w'uburezi ari kumwe n'Abepiskopi n'intumwa zari zimuherekeje
Minisitiri w'uburezi ari kumwe n'Abepiskopi n'intumwa zari zimuherekeje

Abepiskopi bagejejweho ibisobanuro ku mpinduka n'amabwiriza mashya arebana n'uburezi ndetse banasobanuza ibirebana n'Iyemerwa mu Rwanda ry'Impamyabumenyi zitangwa na Kaminuza mpuzamahanga.

Ku ngingo irebana n'Isomo ry'Iyobokamana Abepiskopi ko aho iri somo ritigishwa ryashyirwa mu masomo yigishwa ndetse n'aho rivanze n'andi masomo y'inozamubano rikaba ryahabwa umwanya wihariye.

Ku ngingo irebana n'ubufatanye Abepiskopi bibukije umushinga w'Amasezerano y'ubufatanye mu burezi hqgati ya Kiliziya Gatolika na Leta y'u Rwanda, umaze igihe mu nyigo ukaba utarashyirwaho umukono basaba ko wakwihutishwa mu rwego rwo gufasha mu gukemura ibibazo bijya bigaragara mu mikoranire cyane cyane mu miyoborere y'amashuri gatolika.

Mu biganiro Abepiskopi bagiranye na Minisitiri w'Uburezi kandi bavuze ku kibazo cya "Equivalence" y'Impamyabumenyi za Tewolojiya abapadiri barangije mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda bahabwa na Université Urbanienne ya Roma, Abepiskopi basobanuye imikorere n'imikoranire y'iyi Kaminuza na Nyakibanda, bagaragariza Minisitiri ko Impamyabumenyi zihabwa abapadiri ari Impamyabumenyi zo ku rwego mpuzamahanga bityo akaba ari nta mpamvu yatuma zidahabwa "Equivalence" ku bazikeneye nk'uko bigenda ku bandi bafite Impamyabumenyi bakuye muri Kaminuza zo mu bindi bihugu.

Ibi biganiro ku birebana n'uburezi bibaye mu bihe by'itangira ry'umwaka w'amashuri wa 2026/2027 akaba n'ibihe by'itangira ry'umwaka w'ubutumwa wa 2026/2027. Bikaba bishimangira icyerekezo cya Kiliziya Gatolika cyo gukomeza guha umwanya wihariye uburezi nk'ishingiro ry'igihugu na Kiliziya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose