Abanyeshuri INES Ruhengeri ishyira ku isoko ry’umurimo bakomeje kwiyongera
Ku wa 30 Ukwakira 2026, Kaminuza ya INES Ruhengeri yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 1.729 basoje amasomo mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026.
Uyu mubare ni intambwe ikomeye mu rugendo iyi kaminuza imazemo imyaka isaga 16, aho yagiye yongera umubare w’abanyeshuri basoza amasomo yayo, uvuye kuri 337 mu mwaka wa 2010 ukagera kuri 1.729 muri uyu mwaka wa 2026.
Fr. Dr. Jean Bosco Baribeshya, Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, yasobanuye urugendo rw’iyi kaminuza mu kongera umubare w’abanyeshuri bayisorezamo, uko imyaka yagiye ikurikirana.
Ati “Twatanze impamyabumenyi hano muri INES Ruhengeri, icyo gihe twari dufite abari bamaze kugera ku myaka 3 barangije tubahera rimwe impamyabumenyi bari 337. Kuva rero kuri 337 muri 2010 ubu tukaba tugeze ku 1729 murumva ko imibare igenda izamuka kandi n’amashami twigisha niko agenda yiyongera cyane cyane ko twavuye mu bumenyi busanzwe tukajya mu ikoranabuhanga rikeneye abakozi babanyamwuga turimo.”
Fr. Dr. Jean Bosco Baribeshya yavuze ko nubwo uyu mubare ushimishije, utarahaza intego bafite, kuko bakomeje gukora ibishoboka kugira ngo urusheho kwiyongera, ariko batabangamiye ireme ry’uburezi.
Ati “Turamutse twigishije benshi batagira ubumenyi bakagera hanze bakabura akazi ntibashobore guhanga umurimo ntacyo byaba bimaze, gusa ntabwo turagera aho dushaka kugera tuzakomeza kongera imibare na Minisiteri y’Uburezi irabidusaba muri gahunda ya Leta ko tugomba kongera abiga muri kaminuza ariko tukagenda twitonze, ubu turi gutegura uko twashyiraho icyiciro cya PHD, turifuza ko twakomeza gutanga uburezi bufite ireme, imyitwarire inoze ikajyana n’umenyi bahabwa.”
INES Ruhengeri itanga amasomo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu mashami atandukanye arimo Civil Engineering, Architecture, Water Engineering, Land Survey, Industrial Information Technology, Software Engineering, Networking Engineering, Food Biotechnology, Plant Biotechnology, Biomedical Laboratory Sciences, Statistics Applied to Economy, Applied Economics, Rural Development Economics, Financial Economics, Enterprises Management, Accounting, Entrepreneurship Development and Management, French-English Education, Law na Public Administration and Governance.
Mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s Degree), itanga amasomo arimo Geo-informatics, Software Engineering, Food Science and Technology, Biomedical Laboratory Sciences (Clinical Microbiology), Biomedical Laboratory Sciences (Haematology and Blood Transfusion), Taxation, Entrepreneurship and SMEs Management, Microfinance na Applied Criminal Law.
Ubuyobozi bwa INES Ruhengeri buvuga ko kandi iyi kaminuza ikomeje kwagura amashami yigishwamo no kongera umubare w’abanyeshuri, ariko bukomeje gushyira imbere ireme ry’uburezi, kugira ngo abarangiza bahabwe ubumenyi n’ubushobozi bibafasha guhangana ku isoko ry’umurimo no kwihangira imirimo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.