Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Stade Amahoro igiye kongera kwakira ibihumbi by’abakristu Gatolika muri yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali

Arkidiyosezi ya Kigali iritegura guhimbaza no gusoza ku mugaragaro yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe, mu birori biteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro i Remera, ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2026. Ni ibirori byitezweho guhuza ibihumbi by’abakristu Gatolika, bazateranira hamwe mu gushimira Imana ku bw’imyaka 50 ishize Arkidiyosezi ya Kigali ishinzwe.

Stade Amahoro igiye kongera kwakira ibihumbi by’abakristu Gatolika muri yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali
Stade Amahoro igiye kongera kwakira ibihumbi by’abakristu Gatolika muri yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali

Ibi birori bizitabirwa n’abakristu baturutse mu maparuwasi atandukanye agize Arkidiyosezi ya Kigali, incuti za Arkidiyosezi n’abayobozi mu nego zinyuranye za Leta, bikazaba umwanya wihariye wo gusubiza amaso inyuma, kuzirikana urugendo rw’imyaka 50 ishize, ndetse no gushimira Imana ku murimo w’iyogezabutumwa wakozwe muri iyi myaka 50 ishize.

Ni ibirori bizayoborwa na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, watumiye abakristu bose n’abandi bantu b’umutima mwiza kwifatanya na Arkidiyosezi muri iki gikorwa cy’amateka.

Nk’uko bigaragara mu butumire bwashyizwe ahagaragara, igitambo cya Misa yo gushimira Imana kizatangira saa yine za mu gitondo (10h00), kikazabera kuri Stade Amahoro i Remera.

inyandiko y'Ubutumire
inyandiko y'Ubutumire

Ibizaranga gahunda y’ibirori

Gahunda y’umunsi izatangira saa yine za mu gitondo cyo kuwa 5 Ukuboza 2026, hakurikiraho ibindi bikorwa bizaba bigamije kugaragaza ubusabane, gushimira Imana no kwizihiza iyi ntambwe ikomeye mu mateka ya Kiliziya Gatolika muri Kigali.

Nyuma ya Misa Ntagatifu, saa sita n’igice (12h30), hazatangwa ubutumwa bw’uhagarariye abakristu. Saa 12h40 hazakurikiraho ubutumwa bw’Intumwa ya Papa mu Rwanda, naho saa 12h50 hatangwe ubutumwa bwa Arkiyepiskopi wa Kigali.

Saa 13h00, hazatangwa ubutumwa bw’uhagarariye inzego za Leta, hagamijwe no kugaragaza uruhare rw’ubufatanye hagati ya Kiliziya na Leta mu bikorwa bigamije iterambere ry’umuryango nyarwanda.

Gahunda izasozwa n’umugisha wa nyuma uzatangwa saa 13h10, hanyuma saa 13h30 hakurikireho gusangira n’abashyitsi.

Imyaka 50 y’urugendo rw’iyogezabutumwa

Kwizihiza yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali ni umwanya ukomeye wo kuzirikana amateka yayo, uruhare yagize mu gukomeza ukwemera kwa gikristu, uburezi, ibikorwa by’urukundo n’iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Insanganyamatsiko igaragara mu bikorwa byo kwizihiza iyi yubile igira iti“Urugo, igicumbi cy’iyogezabutumwa n’amizero ya Kiliziya.” Igaragaza akamaro k’umuryango nk’ishingiro ry’ukwemera, uburere bwa gikristu n’iyogezabutumwa.

Ni ubutumwa bushimangira ko umuryango ari wo shingiro ry’umuryango mugari wa Kiliziya, kuko ari ho ukwemera guhererekanywa, indangagaciro za gikristu zigatozwa abana, ndetse n’urukundo n’ubumwe bigashingwa imizi.

Ubutumire ku bakristu n’inshuti za Kiliziya

Mu butumire bwe, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yasabye abakristu n’abandi bose kwifatanya muri ibi birori byo gushimira Imana ku byo yakoreye Arkidiyosezi ya Kigali mu myaka 50 ishize.

Stade Amahoro i Remera ni yo izaberamo iki gikorwa gikomeye, aho abakristu bazahurira mu isengesho, mu ndirimbo no mu bikorwa byo kwizihiza amateka ya Arkidiyosezi yabo.

Iyi yubile ni umwanya wo gushimira Imana ku byo Kiliziya yagezeho, ku bantu bagize uruhare mu rugendo rwayo, ndetse no kongera kwiyemeza gukomeza ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza, kubaka imiryango ishingiye ku rukundo no kuba abahamya b’ukwemera mu buzima bwa buri munsi.

Ku wa 5 Ukuboza 2026, Stade Amahoro izaba ihuriro ry’ibihumbi by’abakristu Gatolika, mu birori byo gusoza ku mugaragaro yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali, basangiye intego imwe yo gushimira Imana no kureba imbere bafite icyizere cy’ejo hazaza ha Kiliziya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose