Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Papa Leo XIV agiye gusezererwa mu bitaro kuri uyu wa Gatandatu

Papa Leo XIV, umaze iminsi itanu mu bitaro bya Gemelli mu Butaliyani, abaganga be batangaje ko ameze neza ku buryo ashobora gusezererwa akavayo. Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani byemeje ko asubira i Vatikani kuri uyu wa Gatandatu nyuma ya saa sita, aho ateganya kuyobora isengesho rya Angelus ku Cyumweru, ari ku idirishya ry’inzu ye ya gishumba.

Papa Leo XIV agiye gusezererwa mu bitaro kuri uyu  wa Gatandatu
Papa Leo XIV agiye gusezererwa mu bitaro kuri uyu wa Gatandatu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani byashyize ahagaragara itangazo ry’abaganga ba Papa, ryemeza ko ashobora kuva mu bitaro.

Dr. Luigi Carbone na Porofeseri Stefano Margaritora batangaje ko Papa yakorewe ibizamini by’amaraso ndetse na radiyo y’igituza mu gitondo. Ibyavuye muri ibyo bizamini byagaragaje ko ubuzima bwe bumaze kumera neza ku buryo ashobora gusubira mu rugo.

Mu rindi tangazo, Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani byavuze ko Papa aza gusezererwa mu bitaro kuri uyu wa Gatandatu nyuma ya saa sita, agasubira i Vatikani.

Itangazo rigira riti“Nyuma y’isuzuma abaganga bakoze muri iki gitondo, Papa Leo XIV arasezererwa uyu munsi mu bitaro bya Gemelli, aho yari arwariye nyuma yo kubagwa ku bihaha bye by’iburyo. Arava mu bitaro mu masaha ya mbere ya nyuma ya saa sita, asubire i Vatikani. Ejo, azayobora isengesho rya Angelus ari ku idirishya ry’inzu ye ya gishumba.”

Mbere yo kuva mu bitaro, Papa Leo XIV azabanza guhimbaza Misa mu cyumba cyabugenewe kiri mu igorofa rya 10 ry’ibitaro bya Gemelli.

Iyi nkuru ije nyuma y’iminsi itanu Papa Leo XIV amaze ari mu bitaro, aho yari yarajyanywe kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kubagwa ku bihaha bye by’iburyo.

Kuybora kwe isengesho rya Angelus ku Cyumweru, ari mu nzu ye i Vatikani, bizaba ari kimwe mu bikorwa bye bya mbere nyuma yo kuva mu bitaro

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose