Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Papa Leo XIV yamaze gusezerwa mu bitaro nyuma yo kubagwa ikibyimba mu bihaha

Papa Leo XIV yasezerewe mu bitaro bya Agostino Gemelli i Roma kuri uyub wa Gatandatu nyuma ya saa sita, asubira mu nzu ye ya gishumba i Vatikani, aho ateganya kuyobora isengesho rya Angelus ejo ku Cyumweru.

Papa Leo XIV yamaze gusezerwa mu bitaro nyuma yo kubagwa ikibyimba mu bihaha
Papa Leo XIV yamaze gusezerwa mu bitaro nyuma yo kubagwa ikibyimba mu bihaha

Amakuru y’uko Papa ashobora gusezererwa mu bitaro yatangajwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani, byasubiyemo itangazo ry’abaganga be ryemezaga ko ubuzima bwe bumaze kumera neza ku buryo ashobora gusubira aho asanzwe aba.

Dr. Luigi Carbone na Porofeseri Stefano Margaritora bavuze ko Papa yakorewe ibizamini by’amaraso ndetse na radiyo y’igituza mu gitondo cyo ku wa Gatandatu. Ibyavuye muri ibyo bizamini byagaragaje ko ubuzima bwe bwifashe neza ku buryo ashobora kuva mu bitaro.

Mu rindi tangazo, Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani byemeje ko Papa Leo XIV aza gusubira mu nzu ye ya gishumba i Vatikani, nyuma yo gusezererwa mu bitaro.

Mbere yo kuva mu bitaro bya Gemelli, Papa yabanje guhimbaza Misa mu cyumba cyabugenewe kiri mu igorofa rya 10 ry’ibi bitaro.

Ku Cyumweru, Papa Leo XIV ateganya kuyobora isengesho rya Angelus ryo ku manywa, ari ku idirishya ry’Ingoro ya Gishumba i Vatikani.

Iri sengesho rizaba kimwe mu bikorwa bye bya mbere biteganyijwe nyuma yo gusubira i Vatikani, aho azakomereza imirimo ye isanzwe nyuma yo kuva mu bitaro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose