Musenyeri Papias MUSENGAMANA yatangije umwaka w’ubutumwa muri CEPJ
Kuva ku wa kane tariki ya 08 Ukuboza kugeza ku wa gatandatu tariki ya 10 Ukuboza 2022, i Kabgayi muri Hotel saint André habaye inama y’inteko rusange ya Komisiyo y’Abepisikopi gatolika ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko, CEPJ, iyoborwa na Musenyeri Papias MUSENGAMANA Perezida mushya w’iyi komisiyo.