I Fatima muri Portugal hasojwe inama yo gutegura JMJ 2023
Kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Ukwakira 2022, i Fatima mu gihugu cya Portugal, habereye inama mpuzamahanga yo gutegura iminsi mpuzamahanga y’urubyiruko izwi ku izina rya JMJ (Journées mondiales de la jeunesse) izabera mu mugi wa Lisbonne mu 2023.
Ni inama yahuje intumwa zigera kuri 280 ziturutse mu bihugu 100 harimo n’ u Rwanda rwahagarariwe na Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry’Urubyiruko ndetse na bwana RUGABA Cyprien, perezida wa Komite y’urubyiruko gatolika ku rwego rw’igihugu. Mu bayobozi bakuru ba Kiliziya bayitabiriye harimo : Cardinal Kevin Farrell, Umuyobozi w’urwego rukuru rwa Kiliziya rushinzwe Abalayiki, Umuryango n’Ubuzima akaba ari narwo rufite urubyiruko mu nshingano, Cardinal Manuel Clemente, Patriarche wa Lisbonne na Musenyeri José Ornelas Carvalho, Perezida w’inama y’Abepisikopi ya Portugal. Hari kandi Prof. Augusto Santos Silva, Peresida w’inteko ishinga amategeko ya Portugal.
Mu Ijambo rye ritangiza iyi nama, Card Farrel yavuzeko yishimira ko nyuma y’igihe kinini icyorezo cya Covid 19 cyarabangamiye ibikorwa bihuza abantu, yishimiye iyi nama ibaye imbonankubone, inama afata nk’akanya ko guhuriza hamwe ubukungu buri mu mico itandukanye y’ibihugu. Ashingiye ku murongo wa sinodi y’Abepisikopi irimo kuba, Cardinal Kevin Farrell yasabye abitabiriye inama kwiyumva nk’abafatanya bikorwa ba hafi mu gutegura JMJ Lisbonne 2023. Yifurije abazitabira iyi JMJ bose ko yazababera umwanya wo gutangira bundi bushya kandi ikaba umwanya ufunguye ku rubyiruko kugira ngo ruhure na Yezu Kristu ndetse rubone muri we umuhamagaro wabo.
Komite ishinzwe gutegura JMJ Lisbonne 2023 yagaragarije abitabiriye inama imwe mu myiteguro imaze gukorwa: Uburyo bwo kwiyandikisha ku bashaka kwitabira JMJ; uburyo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha JMJ no kuzayikurikira ku batazabasha kujyayo; Imitegurire y’icyumweru cy’iyogezabutumwa ( semaine missionnaire) kizabera muri diyosize zitandukanye za Kiliziya ya Portugal( kizaba kuva tariki 25 kugeza 31 Nyakanga 2022); Gahunda nyirizina ya JMJ 2023 izatangira ku wa 01 ikarangira ku wa 06 Kanama 2022; aho abantu bazacumbika n’uburyo inyigisho zizatangwa hakurikijwe indimi abantu bavuga. Abitabiriye inama basimye uburyo ibi bikorwa byose biteguye ndetse batanga ibitekerezo bizafasha Komite ibishinzwe kurushaho kubitunganya.
Mu bindi bikorwa byabaye, abitabiriye iyi nama bagize umwanya wo gusengera muri shapeli y’amabonekerwa ndetse no muri shapeli yitiriwe urupfu rwa Yezu, aha hose hakaba haravugiwe ishapure mu rwego rwo kwiyambaza Bikiramariya umwamikazi wa Fatima. Abitabiriye inama kandi baturiye Igitambo cya Misa muri Bazilika ya Bikira Mariya umwamikazi wa Rozali ndetse no muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Jerome iri mu mugi wa Lisbone. Hasuwe kandi urubuga Papa azahuriraho n’urubyiruko ari naho hazabera Misa isoza JMJ.
Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko watangijwe na Mutagatifu Yohani Pawulo wa II mu 1985. Ugitangira wizihizwaga buri mwaka i Roma ku munsi mukuru wa Mashami ariko guhera mu 2020, Papa Fransisko yawimuriye ku munsi mukuru wa Kristu Umwami. Mu rwego rwo kuwuha imbaraga, Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yashyizeho gahunda y’uko buri myaka ibiri cyangwa itatu uyu munsi wajya wizihizwa ku buryo budasanzwe kandi bikabera mu bindi bihungu no ku yindi migabane. Ni muri urwo rwego rero ku nshuro ya 37, uyu munsi uzizihirizwa mu mugi wa Lisbonne mu gihugu cya Portugal ku nsanganyamatsiko igira iti: muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta ( Luka 1,39). Kiliziya y’urwanda yatangiye kwitabira JMJ mu 1997 ubwo yari yabereye i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa kandi n’ubu yatangiye gutegura intumwa zizayihagararira muri JMJ Lisbonne 2023.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.